Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 5 Kanama 2018 ni bwo Dinah Uwera yakoze igitaramo yamurikiyemo album ye ya mbere yise 'Nshuti' atungurwa cyane n'itsinda ry'abahanzikazi bagenzi be ryari riyobowe na Aline Gahongayire.
Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel kuva Saa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza Saa Tatu z'ijoro. Muri iki gitaramo Dinah Uwera yari kumwe na True Promises Ministries ndetse na Dudu T Niyukuri w'i Burundi. Iki gitaramo cyaranzwe n'ubwitabire bucye, icyakora bacye bacyitabiriye bahagirira ibihe bidasanzwe mu gusabana n'Imana binyuze mu kuyiramya.
Dinah imbere y'abari mu gitaramo cye
Dinah Uwera werekanye ubuhanga buhanitse mu miririmbire ye, yanyuze bikomeye abari muri iki gitaramo cye. Dinah wari ugaragiwe n'abaririmbyi benshi ndetse n'abacuranzi b'intyoza mu gucuranga muziki wa Live, yakoresheje imbaraga nyinshi cyane kuri stage mu ijwi rye riryoheye amatwi. Yaririmbye indirimbo ze zinyuranye ndetse anaririmba iz'abandi baramyi zikunzwe gukoreshwa cyane mu kuramya no guhimbaza Imana.
Patient Bizimana yitabiriye igitaramo cya Dinah ahagirira ibihe byiza
Dudu T Niyukuri umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cy'u Burundi, ubwo yari ageze kuri stage yabanje gushimira Dinah Uwera ku bwo kwitangira umurimo w'Imana. Yavuze ko impamvu yemeye gushyigikira Dinah Uwera akitabira igitaramo cye ari uko muri kamere ye akunda gushyigikira abahanzi bashya. Ngo ashimishwa cyane no kubona impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Akurikije imvune ziba mu gutegura igitaramo, Dudu yavuze ko Dinah Uwera yitanze bishoboka, abwira abari mu gitaramo ko Dinah yakoze akazi gakomeye. Yunzemo ati: "Ararushye akwiriye kuruhuka, yakoze akazi gahambaye,.."
Dudu mu gitaramo cya Dinah
Abahanzi banyuranye mu muziki wa Gospel bitabiriye ku bwinshi igitaramo cya Dinah. Muri bo twavugamo; Aline Gahongayire, Pastor Jackie Mugabo, Pastor Diana Mucyo, Satura (Muganwa Assumpta), Serge Iyamuremye, Patient Bizimana n'abandi. Mbere y'uko igitaramo kirangira, Aline Gahongayire hamwe n'abahanzikazi bari kumwe nawe, basabye ijambo bajya imbere bashimira cyane Dinah ugarukanye imbaraga nyinshi mu muziki.
Mu gutebya kwinshi, Aline yagize ati:"Turashaka kukurega imbere y'abashumba bawe. Waradutindiye, twaragutegereje cyane". Yakomeje avuga ko Dinah ari umunyembaraga cyane, akaba yaramaze igihe kinini adakora umuziki, mu gihe ari umunyempano idasanzwe. Aha ni ho yahereye avuga ko bajyanywe kuri stage no kumurenga imbere y'abashumba be kuko bari barabuze irengero rye mu muziki nyamara ari umuntu w'ingenzi cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Bamushimiye cyane kuba yaragarutse mu muziki, by'akarusho akagarukana imbaraga nyinshi kugeza aho ategura igitaramo gikomeye yamurikiyemo album ye ya mbere.
Aline Gahongayire yafashirijwe cyane mu gitaramo cya Dinah
Aline Gahongayire yavuze ko afite ubutumwa buvuye muri More Worship Ministry iyoborwa na Diana Kamugisha. Yavuze ko More Worship iri inyuma ya Dinah Uwera, bakaba bamuhaye ikaze ku gicaniro cyo kuramya Imana. Yagize ati: 'Turashaka kugusohokana'. Si ukumusohokana gusa, ahubwo Aline Gahongayire yakomeje avuga ko yatumwe na Diana Kamugisha ngo abwire Dinah Uwera ko yemerewe kuruhukira muri Kings Guest House mu gihe cy'icyumweru cyose. Aba bahanzikazi bemereye Dinah iki kiruhuko bitewe n'uko basanze yarakoresheje imbaraga nyinshi cyane muri iki gitaramo bityo akaba akwiriye gufata umwanya wo kuruhuka.
Banyuzwe bikomeye n'imiririmbire ya Dinah Uwera
Mu ijambo rye ubwo igitaramo cyari gihumuje, Dinah Uwera yavuze ko atabona aho ahera ashimira abantu bose bitabiriye igitaramo cye kimwe n'abandi bose bamuteye inkunga kugira ngo igitaramo cye kigende neza. Yashimiye byimazeyo Serena Hotel, Urugero Media Group bamufashije gutegura iki gitaramo, itangazamakuru, Groove Awards, Mo Sounds n'abandi bose bamushyigikiye. Yikije cyane ku itorero rye Healing Centre abarizwamo, avuga ko aterwa ishema no kuvuga ko ari umukristo muri iryo torero. Abo yashimiye bose, yabasabiye umugisha utagabanyije ku Mana.
REBA ANDI MAFOTO
Dudu yahesheje umugisha abari mu gitaramo cya Dinah
AMAFOTO: Urugero Media Group
TANGA IGITECYEREZO