RFL
Kigali

Dinah Uwera witabiriye Groove Awards Kenya 2018 yagarutse i Kigali avugishwa anakomoza ku 'bukwe' ari gutegura

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/06/2018 6:30
0


Dinah Uwera, umuhanzikazi mu muziki wa Gospel uzwi mu ndirimbo 'Nshuti' akubutse i Nairobi mu birori bya Groove Awards Kenya 2018 aho yanyuzwe cyane n'ibyo yaboneyeyo. Yagarutse i Kigali ahimbaza Imana ndetse anatangaza ko agiye gushyira imbaraga nyinshi mu muziki we.



Tariki 24 Kamena 2018 ni bwo muri Kenya hatanzwe ibihembo bya Groove Awards 2018 ku bahanzi ba Gospel bakoze cyane n'abandi bagize uruhare mu iterambere ry'umuziki wa Gospel. Ni ibirori byari bibaye ku nshuro ya 13. Ni mu birori bibereye ijisho byahuruje imbaga ndetse birangwa n'ibyishimo bidasanzwe ku babyitabiriye.

Mu bitabiriye ibi birori hari harimo n'itsinda ry'abanyarwanda barimo umuhanzikazi Dinah Uwera wabaye umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2017. Dinah Uwera kimwe na bagenzi be, bavanye i Kigali kuwa Gatandatu bagaruka i Kigali ku wa Mbere ku mugoroba. Dinah Uwera yagarutse i Kigali yasazwe n'ibyishimo.

Groove Awards Kenya

Dinah Uwera (iburyo) yanyuze kuri Red Carpet ari kumwe na bamwe mu bahanzi bakomeye muri Kenya

Aganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Dinah Uwera yatangaje ko kujya muri Kenya ajyanywe n'umurimo w'Imana ari ibintu byamushimishije cyane. Kuri we avuga ko bimurutira kuzenguruka isi yose azerera. Yavuze ko muri Kenya yahaboneye ibintu byinshi byiza by'akarusho ngo yakunze cyane uburyo abahanzi bafata b'aho umwanya uhagije wo kwitegura igitaramo ndetse bakanafashanya. Yahamagariye abahanzi bo mu Rwanda gufatanya bagasenyera umugozi umwe. Afata kujya muri Kenya nk'ubuhanuzi burimo gusohora. Ati:

Umuntu adashimye Imana yaba ari indashima pe. Kuri njye ibi ni ubuhanuzi burimo gusohora, sinejejwe cyane no kuza Nairobi n'ubwo nabyo ari byiza ariko impamvu inzanye ni yo inejeje cyane. Kuva mu Rwanda njya Kenya kuririmbira Imana ishimwe biruta kuzenguruka isi yose uzerera.

Groove Awards Kenya

Dinah Uwera hamwe na bagenzi be bavanye i Kigali, hano bari bari muri Groove Awards Kenya 2018

Dinah Uwera avuga ko yavanye umujinya mwinshi muri Kenya wo gukora umuziki atikoresheje. Igitaramo arimo gutegura agifata nk'ubukwe. Yanahamije ko kuri we gukora igitaramo cyiza kigahembura imitima y'abantu benshi baba bacyitabiriye, byamurutira ubukwe. Aha ni ho yahereye avuga ko nyuma yo kuva muri Kenya ari gutegura neza ubukwe bwe (yavugaga igitaramo). Ati: "Aho mviriye muri Kenya mfite umujinya wo gutegura ubukwe bwihuse bumeze nka concert. Mfite amatsiko ya concert kuruta uko nayagirira ubukwe." Dinah Uwera yakomeje agira ati:

Gideon, bariya bantu (Abahanzi baririmbye muri Groove Awards Kenya 2018) bafashe umwanya uhagije wo kubitegura, imyiteguro (practice), babishyizemo imbaraga, inoti (amafaranga) n'amasengesho. Kandi harimo ubufatanye bw'abantu benshi batandukanye. Ndakurahiye natwe byaba ikirori gishimishije dufatanije kuriya. Ibintu byitabirwa n'abadakijijwe kuriya?  Mu gihe hano tuba duteganya kubona abakirisitu gusa. Icyampa natwe tugaha agaciro ibitaramo byacu pe, nta muntu ujya imbere hariya gukina,  aragenda agakora icyamuzanye kandi akagikora nkutazongera ukundi. Abanyabwenge turabafite, abazi ibintu turabafite, abafite amafaranga turabafite, Imana iduhaye igihe kuki tutabihuza tugakora ibintu byiza koko.

Dinah Uwera ubwo yari kuri K24 imwe mu mateleviziyo akomeye muri Kenya

"Nanjye mfite amatsiko y'agashya Imana iduteguriye uriya munsi. Ndabizi ko Imana itagusha imvura ngo ubutaka bubure gutoha." Ayo ni amagambo ya Dinah Uwera uri myiteguro y'igitaramo cye gikomeye, aherutse gutangariza Inyarwanda.com. Ni igitaramo azamurikiramo album ye ya mbere yise 'Nshuti'. Iki gitaramo agifata nk'ubukwe akaba ari nayo mpamvu ari kugitegurana imbaraga ze zose. 

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Dinah Uwera yadutangarije ko iki gitaramo cye kizaba tariki 5 Kanama 2018 kikazabera muri Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo yise Hearts at worship ari gutegura abifashijwemo na kompanyi yitwa Urugero Media Group ikuriwe na Arnaud Ntamvutsa. Dinah Uwera yizeye ko mu gitaramo cye hazagwa imvura ivuye ku Mana ndetse yizeye ko iyo mvura izahembura benshi. Yavuze kandi ko nawe afite amatsiko y'utundi dushya Imana ihishiye abazitabira igitaramo cye. Yagize ati:

Concert yitwa Hearts at worship, ndimo kuyitegura mbifashijwemo n'Urugero media group. Igitaramo cyanjye kizaba tariki 5 Kanama (8) muri uyu mwaka wa 2018, kizabera Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo kigamije kumurika album yanjye ya mbere yitwa Nshuti, indirimbo nshya, amavuta mashya,.. Naho ubundi gahunda ni ukuvugana n'Imana tugasabana nayo mu ndirimbo. Nanjye mfite amatsiko y'agashya Imana iduteguriye uriya munsi kuko ndabizi ko itagusha imvura ngo ubutaka bubure gutoha.

Uwera Dinah

Dinah Uwera uri gutegura igitaramo yise ubukwe

Dinah Uwera yaherukaga gukora igitaramo tariki 24 Nzeli 2017. Ni igitaramo cyabereye i Remera mu itorero Healing Centre ari naryo abarizwamo. Muri icyo gitaramo yari ari kumwe na Rene Patrick, Dorcas, Patient Bizimana na Arsene Tuyi. Nyuma y'icyo gitaramo, Dinah Uwera yabwiye Inyarwanda.com ko Imana iryoshye cyane ndetse ikaba yumva amasengesho. Icyamushimishije cyane ni uko Umwuka w'Imana yari ari muri icyo gitaramo cye, ukongeraho no kuba cyaritabiriwe cyane kabone n'ubwo kwinjira byari ubuntu. 

Dinah Uwera

Dinah Uwera mu gitaramo aherutse gukora

Groove Awards Kenya

Ubwo yari muri Kenya Dinah Uwera yatumiwe mu kiganiro kuri K24

Noel Nkundimana

Noel Nkundimana ni umwe mu batanze ibihembo muri Groove Awards Kenya 2018

Dinah Uwera

Dinah yagize umugisha wo guhura na bamwe mu bayobozi ba Groove Awards Kenya

Dinah Uwera

Igitaramo Dinah Uwera arimo gutegura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND