Diane Nyirashimwe ni umuririmbyikazi ukomeye mu muziki wa Gospel by’umwihariko akaba afatiye runini amatsinda abiri abarizwamo ari yo Trues Promises na Healing worship team. Kuri ubu hamenyekanye umusore ukundana na Diane ndetse bakaba bitegura gukora ubukwe.
Mu itohoza ryakozwe n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yabashije kumenya umusore uri mu rukundo na Diane w'imyaka 24 y'amavuko wamenyekaniye mu itsinda True Promises aho atera indirimbo yaryo yakunzwe na benshi yitwa 'Mana Urera'. Diane na we yaje kwemeza aya makuru, ahamiriza Inyarwanda.com ko afite umusore bakundana ndetse akomoza no ku bukwe bwabo. Yirinze ariko gutangaza amatariki y’ubukwe bwabo, gusa atwizeza kuzayadutangariza mu gihe cya vuba.
Diane ni umuririmbyi ukomeye muri Trues Promises
Ese ni uwuhe musore uri mu rukundo na Diane?
Nyuma y’aho benshi bari bafite amatsiko y’umukunzi wa Diane, kuri ubu uyu musore yamenyekanye kubw’itohoza ryakozwe na Inyarwanda.com. Uyu musore akaba ari umunyarwanda uba muri Amerika muri Leta za Texas. Diane amaze kumva ko amakuru yose tuyazi, yaje kwerura adutangariza amakuru ku mukunzi we bari kwitegura kubana nk'umugabo n'umugore mu buryo bwemewe n'amategeko n'itorero. Uyu mukobwa ubarizwa mu itorero Power of Prayer Church rikorera Kicukiro yabwiye Inyarwanda.com ko umusore bari kumwe mu rukundo yitwa Eric Mpore akaba abarizwa ku mugabane wa Amerika. Yagize ati:
Amazina ye (umukunzi wanjye) yitwa Eric Mpore, aba muri Amerika. Tumaze igihe kitari kinini cyane (dukundana). Twamenyanye muri 2015, hanyuma gahunda yo kwemeranya ya nyuma (gahunda yo kuba aba Fiance)yabaye uyu mwaka (2017) utangira. Ubukwe turacyarimo tubivuganaho ntabwo turabipangira igihe neza ariko tuzabamenyesha bidatinze.
Diane yashyize atangaza umusore bari kumwe mu munyenga w'urukundo
Eric Mpore umukunzi wa Diane
Diane atangaje umukunzi we nyuma y’aho muri 2015 yabwiye Inyarwanda ko nta mukunzi afite. Icyo gihe yagize ati: “Iby’inshuti y’umuhungu ni ibanga ryanjye n’Imana ni icyifuzo mpa Imana ni nayo izamenya unkwiriye kuko ntiyampa nabi kandi ndi umwana wayo rero ni ibanga ryanjye n’Imana ni yo nabihariye. “
Eric Mpore umusore uri mu rukundo na Diane
Diane ni umwe mu baririmbyi b'imena muri Healing worship team
REBA HANO 'MANA URERA' YA TRUE PROMISES INDIRIMBO ITERWA NA DIANE
TANGA IGITECYEREZO