RFL
Kigali

Diane wo muri True Promises ari mu rukundo n’umusore uba muri Amerika, ubukwe na bwo buri hafi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/04/2017 19:41
12


Diane Nyirashimwe ni umuririmbyikazi ukomeye mu muziki wa Gospel by’umwihariko akaba afatiye runini amatsinda abiri abarizwamo ari yo Trues Promises na Healing worship team. Kuri ubu hamenyekanye umusore ukundana na Diane ndetse bakaba bitegura gukora ubukwe.



Mu itohoza ryakozwe n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yabashije kumenya umusore uri mu rukundo na Diane w'imyaka 24 y'amavuko wamenyekaniye mu itsinda True Promises aho atera indirimbo yaryo yakunzwe na benshi yitwa 'Mana Urera'. Diane na we yaje kwemeza aya makuru, ahamiriza Inyarwanda.com ko afite umusore bakundana ndetse akomoza no ku bukwe bwabo. Yirinze ariko gutangaza amatariki y’ubukwe bwabo, gusa atwizeza kuzayadutangariza mu gihe cya vuba.

True Promises

Diane ni umuririmbyi ukomeye muri Trues Promises

Ese ni uwuhe musore uri mu rukundo na Diane?

Nyuma y’aho benshi bari bafite amatsiko y’umukunzi wa Diane, kuri ubu uyu musore yamenyekanye kubw’itohoza ryakozwe na Inyarwanda.com. Uyu musore akaba ari umunyarwanda uba muri Amerika muri Leta za Texas. Diane amaze kumva ko amakuru yose tuyazi, yaje kwerura adutangariza amakuru ku mukunzi we bari kwitegura kubana nk'umugabo n'umugore mu buryo bwemewe n'amategeko n'itorero. Uyu mukobwa ubarizwa mu itorero Power of Prayer Church rikorera Kicukiro yabwiye Inyarwanda.com ko umusore bari kumwe mu rukundo yitwa Eric Mpore akaba abarizwa ku mugabane wa Amerika. Yagize ati:

Amazina ye (umukunzi wanjye) yitwa Eric Mpore, aba muri Amerika. Tumaze igihe kitari kinini cyane (dukundana). Twamenyanye muri 2015, hanyuma gahunda yo kwemeranya ya nyuma (gahunda yo kuba aba Fiance)yabaye uyu mwaka (2017) utangira. Ubukwe turacyarimo tubivuganaho ntabwo turabipangira igihe neza ariko tuzabamenyesha bidatinze.

Diane Nyirashimwe

Diane yashyize atangaza umusore bari kumwe mu munyenga w'urukundo

Diane Nyirashimwe

Eric Mpore umukunzi wa Diane

Diane atangaje umukunzi we nyuma y’aho muri 2015 yabwiye Inyarwanda ko nta mukunzi afite. Icyo gihe yagize ati: “Iby’inshuti y’umuhungu ni ibanga ryanjye n’Imana ni icyifuzo mpa Imana ni nayo izamenya unkwiriye kuko ntiyampa nabi kandi ndi umwana wayo rero ni ibanga ryanjye n’Imana ni yo nabihariye. “

Diane Nyirashimwe

Eric Mpore umusore uri mu rukundo na Diane

Diane Nyirashimwe

Diane ni umwe mu baririmbyi b'imena muri Healing worship team

REBA HANO 'MANA URERA' YA TRUE PROMISES INDIRIMBO ITERWA NA DIANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hamad6 years ago
    Courage.
  • 6 years ago
    Arko abantu mwabaye mute mujye mumenya ibyanyu naho ibyakundaye batabagishije inama mwakagombye kubareka mukabaha amahoro abantu
  • Rugema Divin 6 years ago
    muraho,ntuye muri America nkaba nshatse kubakosora gato kuri identity ya Eric Mpore umukunzi wa Diane ntabwo ar'umunyarwanda oya ni umunyekongo womubwoko bw'abanyamulenge murakoze.
  • Rucamihigo Fabrice 6 years ago
    Ishari rirarwira mbega diane yarabanze ntimwohora mutavuze uwo yakunze nabi.mungu akisema auwezi kutenganisha wewe niadui mbaya
  • Me 6 years ago
    Congrats guys, amahirwe n'Urugo ruhire.
  • Muhoza wang-you6 years ago
    Mukuri ndishimye kuriyo nkuru nziza DIANE afit'amahirwe akomeye nkuko uwo musore ndamuzi kandi muziho ubufura ndetse nubukristo kurubwo nabonye abantu barikuvuga nabi uyu musore ariko se ishari nogusebanya bizashira ryari mubantu?courage cyane DIANE na MPORE
  • Uwase nyamahirwe6 years ago
    Okay mwese namwese sinzi ibyo muhaye muvuga kubera ikintu chambers mufite ichari dyinshi cyane kandi baraberanye nimba umukobwa atarabakunze agakunda uwo Eric nukubera ariwe yashimye so mwese nimushaka mur eke kuvuga ibintu Byinshi kubera baraberanye
  • John6 years ago
    Imana izakomeze isezerano ryayo kubuzima bwawe Diane kuko utayitengushye nayo ntizagukoza isoni gusa true promises natwe abafana bayo cg abakunzi b'ibihangano byanyu ntuzakikemo igikuba ahubwo dusengere umukunzi wacu Diane kuzakomeza gutera imbere muri byose cyane umuhamagaro we ndamukunda pee kd na true promises yose indirimbo zanyu zibohora imitima ya benshi. Imana izabane nawe mururugendo
  • fidel sibo6 years ago
    Cingrt diane ndishimye cyane
  • Nkunda charles6 years ago
    Haraho mwihenze kbs mwatanze identité yuwo muhungu bakundanye nshaka kubabwira ko ava congo (DRC) ubwoko bw'abanyamulenge Oya sumunyarwanda
  • patrick6 years ago
    nonese kuvugako arumunyamurenge niko kumusebya????
  • Mugisha osbonne rutare6 years ago
    Uyumusore ndamuzichane turabana uri America Ari kubesha go ni umunya rwanda ni umunya murenge turabana izukuyindi tababeshe





Inyarwanda BACKGROUND