Diane Nyirashimwe wamenyekaniye cyane mu itsinda True Promises Ministries mu ndirimbo Mana Urera n'izindi zirimbo n'iza Healing Worship team, nyuma yo kurushingana na Eric Mpore, kuri ubu bari mu kwezi kwa Buki ku Kivu.
Tariki ya 30 Nzeli 2017 ni bwo Diane yambikanye impeta na Eric Mpore basezeranywa na Bishop Dr Masengo Fidele mu rusengero Foursquare Gospel church. Nkuko Inyarwanda yabitangarijwe n'inshuti za hafi za Diane, kuri ubu Diane n'umugabo we Eric Mpore bari mu kwezi kwa buki ku Kivu mu karere ka Karongi aho bari mu munyenga w'urukundo nkuko amafoto abigaragaza.
REBA AMAFOTO
Eric Mpore yise umugore we umwamikazi, Diane nawe yita umugabo we Umwami
Bari mu munyenga w'urukundo ku mazi
Ntako bisa gusohokana n'umukunzi wawe ku mazi
Kuri ubu Diane ni umwe mu bashobora gusobanura neza ijambo 'Urukundo'
Batembereye mu kivu
Bamaze kuba umubiri umwe
AMWE MU MAFOTO Y'UBUKWE BWA DIANE NA MPORE
Abageni basabiwe umugisha ku Mana
Hari abantu benshi cyane mu birori byo kwiyakira (Reception)
Mpore ati 'Humura Cher ntacyagukanga mpari'
Diane na Mpore mu munyenga w'urukundo
Basezeranye kuzatandukanywa n'urupfu cyangwa Yesu agarutse
Uyu munsi ntushobora kuzibagirana hagati ya Diane na Mpore
Diane n'umukunzi we Eric Mpore ku munsi wabo w'amateka
TANGA IGITECYEREZO