Umuhanzikazi Diana Kamugisha ubarizwa mu itorero rya New Life Bible church, akaba umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda mu muziki wa Gospel, yatanze ubutumwa buhumuriza abakobwa b’i Siyoni ababwira ko Umwami w’abami Yesu Kristo abibutse akaba yiteguye kubatsindishiriza na cyane ko ari we ntwari ku rugamba.
Ni mu butumwa bukubiye mu ndirimbo ‘Ibendera’yanditswe na Issa Noel Karinijabo ikaririmbwa na Diana Kamugisha. Kuri ubu amashusho y’iyi ndirimbo, yamaze kugera hanze. Muri aya mashusho harimo Diana Kamugisha na bagenzi be babana mu itsinda yatangije ryitwa Women of Faith hakiyongeramo Tonzi, Alice Tonny n’abandi batandukanye. Bagaragara bari mu byishimo bishimiye ko bazwi na Yesu Kristo.
Umuhanzikazi Diana Kamugisha
"Ibendera rya Yesu rizamurwe izina ry’uwo mwami rikwire hose, zamura zamura iryo bendera. Dore ibirenge by’uzanye inkuru y’inkomezi avuga ko intare ya Yuda agira neza, mukobwa w’i Siyoni itere hejuru umwami arakwibutse, uri muri njye arakwibutsa ko ari we ntwari ku rugamba. Ibendera rya Yesu nkubwira nshuti, ni umutima wawe n’imirimo myiza ukora, maze Yesu yamamare, inkuru ya Yesu yamamare mu gihugu hose, umwami araganje." Ayo ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo
Bitereye hejuru bazamura ibendera rya Yesu Kristo
Ese Abakobwa b’i Siyoni bavugwa muri iyi ndirimbo ni bantu ki?
Issa Noel Karinijabo usanzwe ari umunyamakuru kuri Authentic Radio akaba ari we wanditse iyi ndirimbo ‘Ibendera’ yabwiye Inyarwanda.com ko abakobwa b’i Siyoni yavugaga ari abantu bose bazwi na Yesu Kristo, mu buryo bw’ubuhanuzi abakobwa bakaba bagereranywa n’itorero. Ibendera ngo ni imirimo myiza, imitekerereze igaragazwa n’umuntu wamenye Yesu Kristo. Yagize ati:
Ubundi umukobwa mu byo bita ubuhanuzi bisobanuye itorero, abantu bazwi n’Imana, abantu bazwi na Kristo. Ubundi umukobwa cyangwa umugore mu buryo bw’ubuhanuzi ni itorero. Itorero rero hari icyo bita Eglise Visible na Eglise invisible. Eglise visible ni icyo bita ama churches aya madini tubamo; ADEPR EAR, Zion,..Itorero rero ni abantu bari muri Angilikani, ADEPR n’ahandi ariko bazwi na Kristo, bakora ibyo Kristo ashaka. Umukobwa w’i Siyoni ni wa muntu uzwi na Kristo, ni bo navugaga ko umwami abibutse. (…)
Issa Noel Karinijabo wanditse indirimbo 'Ibendera' ya Diana Kamugisha
REBA HANO 'IBENDERA' YA DIANA KAMUGISHA
TANGA IGITECYEREZO