Umuhanzikazi Diana Kamugisha ubarizwa mu itorero rya New Life Bible church rya Kicukiro yatanze ubutumwa ku banyarwanda by’umwihariko abizera Imana, ababwira ko muri Afrika hagiye kugwa imvura y’umuhindo izahembura benshi.
Ni ubutumwa yatambukije mu ndirimbo ye nshya yise ‘Reka igwe’ aho asaba Imana gutanga imvura y’umuhindo kuko mbere hahoze hagwa urujojo. Nyuma y’iryo sengesho, akomeza Diana Kamugisha avuga ko binyuze mu bubyutse bw'Afrika (African Revival), hagiye kumanuka umuriro w’ububyutse hakagwa n’imvura y’umuhindo. Diana Kamugisha aririmba agira ati:
"Mwami duhe imvura y’umuhindo dore hahoze hagwa urujojo turifuza guhemburwa na we. Dore Umuriro w’ububyutse, umuriro w’Umwuka Wera uraje, imvura y’Uwiteka iraje, reka igwe, reka igwe,(…)
UMVA HANO 'REKA IGWE' INDIRIMBO NSHYA YA DIANA KAMUGISHA
Iyi ndirimbo ye 'Reka igwe' ayikoze nyuma y'izindi azwiho zivuga ku bubyutse ku Itorero ry'Imana n'izikomeza abantu mu rugendo barimo rugana mu ijuru. Muri izo ndirimbo harimo 'Haguruka' isaba abantu kudacika intege mu rugendo barimo, hakaza indi yise 'Impamba' aho asaba abari mu rugendo gutwara impamba kugira ngo batazagwa isari, hakaza indi yise 'Ni Yesu' ukongeraho n'iyi yise 'Reka igwe' aho ahamya ko hagiye kugwa imvura y'umuhindo.
Mu kwizera avuga ko hagiye kugwa imvura y'umuhindo hakamanuka n'umuriro w'Umwuka Wera
Diana Kamugisha umuhanzikazi uhorana umunezero muri we
TANGA IGITECYEREZO