RFL
Kigali

Diana Kamugisha yahanuye ko hagiye kumanuka umuriro hakagwa n’imvura y’umuhindo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/10/2016 17:49
6


Umuhanzikazi Diana Kamugisha ubarizwa mu itorero rya New Life Bible church rya Kicukiro yatanze ubutumwa ku banyarwanda by’umwihariko abizera Imana, ababwira ko muri Afrika hagiye kugwa imvura y’umuhindo izahembura benshi.



Ni ubutumwa yatambukije mu ndirimbo ye nshya yise ‘Reka igwe’ aho asaba Imana gutanga imvura y’umuhindo kuko mbere hahoze hagwa urujojo. Nyuma y’iryo sengesho, akomeza Diana Kamugisha avuga ko binyuze mu bubyutse bw'Afrika (African Revival), hagiye kumanuka umuriro w’ububyutse hakagwa n’imvura y’umuhindo. Diana Kamugisha aririmba agira ati:

"Mwami duhe imvura y’umuhindo dore hahoze hagwa urujojo turifuza guhemburwa na we. Dore Umuriro w’ububyutse,  umuriro w’Umwuka Wera uraje, imvura y’Uwiteka iraje, reka igwe, reka igwe,(…)

UMVA HANO 'REKA IGWE' INDIRIMBO NSHYA YA DIANA KAMUGISHA

Iyi ndirimbo ye 'Reka igwe' ayikoze nyuma y'izindi azwiho zivuga ku bubyutse ku Itorero ry'Imana n'izikomeza abantu mu rugendo barimo rugana mu ijuru. Muri izo ndirimbo harimo 'Haguruka' isaba abantu kudacika intege mu rugendo barimo, hakaza indi yise 'Impamba' aho asaba abari mu rugendo gutwara impamba kugira ngo batazagwa isari, hakaza indi yise 'Ni Yesu' ukongeraho n'iyi yise 'Reka igwe' aho ahamya ko hagiye kugwa imvura y'umuhindo.

 

Image result for Umuhanzi Diana Kamugisha

Mu kwizera avuga ko hagiye kugwa imvura y'umuhindo hakamanuka n'umuriro w'Umwuka Wera

Diana Kamugisha

Diana Kamugisha umuhanzikazi uhorana umunezero muri we

UMVA HANO 'REKA IGWE' INDIRIMBO NSHYA YA DIANA KAMUGISHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    We love mutumishi
  • jean7 years ago
    Uwo muvandimwe ahengereye imvura igejeje igihe cyayo Ngo afite ubutumwa bw abanyafrika ? Nzabandora
  • DUSHIMIYIMANA7 years ago
    TWISHIMIYE IBYO!!NDI mumutara aho bita NYAGATARE.UMURENGE WATABAGWE?
  • 7 years ago
    We love you mutumishi
  • aline7 years ago
    nonesubundi sigihe cyayo (igihe cyimvura)? imitwiba myinshi, ntahwataniye nababahanuzi cg abapfumu babwira umugore utwite ngogenda nutabyara umukobwa uzabyara umuhungu
  • sikubwabo theogene7 years ago
    courage kdi imana ibahe umugisha kdi ibongerere amavuta





Inyarwanda BACKGROUND