RFL
Kigali

Diana Kamugisha uri mu myiteguro yo kumurika album yemeza ko mu kuramya ariho abantu bubakira ubusane n’Imana

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:2/07/2015 16:18
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Diana Kamugisha ari mu myiteguro y’igitaramo azakora mu rwego rwo kumurika album yise’Restore Worship’. Nubwo amaze igihe kirekire muri muzika niyo album ye azaba amuritse bwa mbere ku mugaragaro. Mu ntego z’iki gitaramo harimo ko abantu bagomba guhimbaza Imana biruseho.



Ku itariki 12 Nyakanga 2015 nibwo uyu muhanzikazi umaze imyaka isaga 9 aririmba ku giti cye azamurika album ye ya kabiri. Nubwo iya mbere yise’ Haguruka’ yakunzwe na benshi ntabwo Diana Kamugisha yabashije kuyimurika ku mugaragaro ngo akore igitaramo cye cyihariye. Diana Kamugisha yongeye kugaruka muri muzika ihimbaza Imana muri 2014 nyuma y’aho ayihagarikiye muri 2009 kubera inshingano zo kwita ku rugo ndetse n’amasomo.

Diana Kamugisha 1

Diana Kamugisha

Diana Kamugisha n'abazamufasha mu gitaramo mu myitozo yo gusubiramo indirimbo

Diana 2

Ahamya ko mu kuramya Imana ariho umuntu yubakira ubusabane n'Imana

Avuga kuri album ya kabiri agiye kumurika, Diana Kamugisha yatangarije inyarwanda.com ko mu gitaramo cyo kumurika album ‘Restore Worship’ we n’abahanzi bazamufasha bagomba gufata umwanya uhagije wo kuramya Imana bafatanyijen’abazitabira igitaramo . Kuramya Imana nyakuri  niyo  ntego afite mu imurikwa ry’iyi album. Yagize ati “Ati “ Nizeye ko hazabaho kongera kugarukira Imana no kuyihimbaza kuko iyo turamije Imana tukanayihimbaza, hari ibintu byinshi bihinduka mu buzima bwacu, hari ukuntu ari investment (ukubitsa) tuba dukora no mu gihe kizaza, tuba turi kubaka ubusabane bwacu n’Imana

Diana Kamugisha Concert

Muri iki gitaramo, Diana Kamugisha azafashwa n’abahanzi banyuranye barimo Patient Bizimana, Dudu w’I Burundi, The sisters, Luc Buntu, Umutoni Alice, TheBlessings,  Shinning Stars ndetse n’abandi banyuranye batashyizwe ku mpapuro zamamaza. Kwinjira bizaba ari ibihumbi bibiri(2000 Frw) ku muntu umwe. Ku bazahagera bakazabasha kuhasanga DVD na CD zikubiyeho indirimbo ze ziri kuri album ye ya kabiri.

Igitaramo kizabera ku rusengero rwa New Life Bible Church  Diana Kamugisha asanzwe asengeramo ruherereye mu mujyi wa Kigali, ku Kicukiro Centre  ku matariki yavuzwe haruguru. Urusengero rwa New Bible Church ruteganye n’ishuri ryisumbuye rya Kagarama High School.

Reba hano amashusho y'indirimbo'Impamba' aheruka gushyira hanze 


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND