RFL
Kigali

Diana na The Pink basohoye amashusho y'indirimbo 'Mpanagurwe' impano ku bafite inyota yo kwegera Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/03/2018 6:05
0


Tariki 22 Mutarama 2018 ni bwo Diana Kamugisha yashyize hanze indirimbo 'Mpanagurwe' yakoranye n'umuraperikazi The Pink bayitura abantu bose bafite inyota yo kwegera Imana. Kuri ubu amashusho y'iyi ndirimbo yamaze kugera hanze.



'Mpanagurwe' ni indirimbo ya Diana Kamugisha na The Pink ikaba yumvikana mu ndimi enye ari zo: Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa ndetse n'igiswahili. Ni indirimbo batuye umuntu wese ufite inyota yo kwegera Imana kugira ngo basabane binyuze mu kuyiramya by'ukuri n'umutima ukiranutse nk'uko Diana Kamugisha na The Pink babigarukaho muri iyi ndirimbo. Diana Kamugisha na The Pink ni ubwa mbere bakoranye ndirimbo. 

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Diana Kamugisha 'Haguruka' n'izindi zinyuranye yadutangarije ko uyu mwaka wa 2018 ari umwaka wo gukora cyane, akaba afite imishinga itandukanye ateganya gukora ijyanye n'umuziki. Yunzemo ko nyuma y'iyi ndirimbo 'Mpanagurwe' hari indi ndirimbo ifite ubutumwa bureba cyane urubyiruko azashyira hanze mu minsi ya vuba. The Pink ni umuhanzikazi uri gukora cyane aho akomeje gushyira hanze indirimbo ze nshya yakoze ku giti cye ndetse n'izo akorana n'abandi bahanzi, kandi izo zose akazishyira hanze nta gihe kinini giciyemo.

REBA HANO AMASHUSHO YA 'MPANAGURWE' YA DIANA FT THE PINK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND