RFL
Kigali

Diana Kamugisha na Pastor Rose Ngabo bateguye igitaramo batumiyemo Apotre Mignonne

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/11/2017 19:44
0


Abahanzikazi Diana Kamugisha na Pastor Rose Ngabo bateguranye igitaramo kizaba kuri iki Cyumweru tariki 26 Ukwakira 2017. Muri iki gitaramo Apotre Mignonne Alice Kabera ni we uzigisha ijambo ry'Imana.



Iki gitaramo cyiswe 'Atmosphere of Healing Worship Concert' kizabera ku Kicukiro kuri New Life Bible church, kuva isaa kumi z'umugoroba. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Muri iki gitaramo Diana Kamugisha na Pastor Rose Ngabo bazaba bari kumwe n'abandi bahanzi barimo Bosco Nshuti, Healing worship team na Dinah Uwera. Apotre Alice Mignonne uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family church ni we uzigisha ijambo ry'Imana. 

Apostle Mignone

Image result for Apotre Mignonne AMAKURU

Apotre Mignonne azitabira igitaramo cya Diana na Rose Ngabo

Diana Kamugisha umwe mu bateguye iki gitaramo avuga ko kizaba ari igitaramo cyo kuramya Imana no kuyibohokera imbere hatitawe ku bibazo n'ingorane za buri munsi.Yongeyeho kandi ari umwanya mwiza wo guturiza imbere y'Imana abantu bakayiha icyubahiro binyuze mu ndirimbo.Aba bahanzikazi kandi bageze kure imyiteguro y’iki gitaramo mu buryo butandukanye.

Diana Kamugisha

Aba bahanzikazi bavuga ko kandi iri ari iyerekwa bafite rizakomeza ndetse ko hari n’ibindi bikorwa bitandukanye bazagenda bakora nyuma y’iki gitaramo harimo ibitaramo,gufasha abatishoboye n’ibindi. Diana Kamugisha ni umuhanzikazi watwaye Groove Award Rwanda muri 2015 nk'umuhanzikazi w'umwaka.

Mu muziki, Diana Kamugisha yamenyekanye cyane mu ndirimbo Impamba,Haguruka,Ku musozi n’izindi akaba yaherukaga gukora igitaramo mu mwaka wa 2016 cyiswe Refresh Worship and Music Festival naho Pastor Rose Ngabo yamenyekanye cyane mu ndirimbo Sinzatinya,Mwami Ndaje n’izindi akaba n’umushumba Mukuru mu itorero Baho Church riherereye i Kabuga. 

Image result for Diana Kamugisha na Rose Ngabo

Pastor Rose Ngabo

Image result for Diana Kamugisha AMAKURU

Diana Kamugisha

REBA HANO 'HARI BYINSHI BITUZUYE' YA DIANA KAMUGISHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND