RFL
Kigali

Diana Kamugisha, Rose Ngabo na Rebecca Niyonsaba basohoye amashusho y'indirimbo ya Noheli-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/12/2018 22:48
1


Nyuma yo guhuza imbaraga bagakorana indirimbo bise 'Yaratuvukiye', kuri ubu abahanzikazi batatu Diana Kamugisha, Pastor Rose Ngabo na Rebecca Niyonsaba bamaze gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo bahuriyemo.



Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe ndetse atunganwa na Pravda Real Focus. "Yaravutse Yesu, Umwana w'Imana yaratuvukiye, Haleluya Hozana uhimbazwe. Igitangaza kimwe, reka mvuge bibiri, dore icya mbere yaratuvukiye, abashumba bari bahari, ba Malayika bari bahari, Abanyabwenge batatu bavuye kure bazanye amaturo yo kumutura, Umwami w'Amami yaravutse. Hashimwe uje mu izina ry'Uwiteka, Imanweli, Imana iri kumwe natwe. Urukundo ruhebuje, urwo yakunze abari mu isi rwatumye, umwana atuvukira." Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Diana Kamugisha yavuze ko yagambiriye kuva cyera gukorana indirimbo ya Noheli na Pastor Rose Ngabo. Yavuze ko hari iyo bakoze, banga kuyishyira hanze. Yagize ati: "Si ubwa mbere twifuje gukorana indirimbo ya Noheri njye na Pastor Rose. Muri 2006 twagerageje gukorana indirimbo twise "Chrismas" bayidukorera nabi twanga kuyisohora. Rero byadushimishije kandi iki ni cyo cyari igihe cyiza cyo gukora indi ndirimbo twise "Yaratuvukiye"." Diana Kamugisha yavuze ko hari indi mishinga ari gukorana na Rebecca.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YARATUVUKIYE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • florida5 years ago
    wowww good song





Inyarwanda BACKGROUND