RFL
Kigali

Pastor Diana Mucyo yakoze indirimbo ihumuriza abari mu bibazo by’inzitane anakomoza kuri Groove Awards Rwanda-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/12/2018 20:32
0


Pastor Diana Mucyo uri gukora cyane muri iyi minsi, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ntiwihebe’ ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bari mu bibazo by’inzitane. Ni indirimbo yakozwe na Bob Pro.



Aganira na Inyarwanda.com, Pastor Diana Mucyo yadutangarije ko icyamuteye kwandika iyi ndirimbo ye nshya 'Ntiwihebe' ari uguhumuriza abari mu bibazo. Ati: "Ubutumwa burimo ndabwira abantu ko nta mpamvu n’imwe yatuma bahagarika umutima cyangwa ngo bihebe kuko Yesu arabazi kandi ibibagora byose abishoboye, bareke gutinya, ahubwo bakomeze bizere Umwami Yesu abahindurire ubuzima bagire ubuzima bushya. (...) Nubwo hari byinshi mu buzima bigoye bitubabaza ariko duhumure byose Yesu arabizi hari igihe azabivanaho twongere tugire umunezero.”

Mucyo Diana

Pastor Diana Mucyo winjiye mu muziki muri uyu mwaka wa 2018 ariko akaba ari mu bahanzi bari gukora cyane, yakomeje ku irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2018 dore ko ari ku rutonde rw’abahanzi bakoze cyane batowe n’abanyamakuru bazatoranywamo abazahabwa ibihembo mu mpera z’uyu mwaka wa 2018. Abajijwe uko yakiriye kwisanga kuri urwo rutonde, yavuze ko yatunguwe cyane. Icyakora ngo byamweretse ko hari abantu bamufitiye icyizere binamutera imbaraga zo gukora cyane.

Pastor Diana Mucyo

Pastor Diana Mucyo yagize ati: “Kwibona ku rutonde rwa Groove Awards byarantunguye cyane kuko numvaga bitabaho. Byaranshimishije cyane binyereka ko hari abantu bamfitiye icyizere mu muziki wanjye, byampaye imbaraga zo gukora cyane." Twabibutsa ko Pastor Diana Mucyo ari mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2018 mu cyiciro cy'umuhanzi mushya wakoze cyane (Best New Artist/Group). Muri iki cyiciro ari kumwe na Momo, Babou Melo, Trinity worship Centre na Emmy Payton.

UMVA HANO INDIRIMBO 'NTIWIHEBE' YA PASTOR DIANA MUCYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND