RFL
Kigali

Diane, inkingi ya mwamba muri True Promises na Healing Worship Team yibarutse imfura

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/07/2018 19:31
2


Ku mugoroba w'uyu wa Kabiri tariki 24 Nyakanga 2018, Diane Nyirashimwe umuririmbyi ukomeye wa True Promises Ministries na Healing Worship Team yibarutse imfura ye n'umugabo we Eric Mpore. Yibarukiye mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda biri ku Kacyiru.



Tariki ya 30 Nzeli 2017 ni bwo Diane Nyirashimwe na Eric Mpore basezeranye imbere y'Imana mu birori byabareye ku Kimironko kuri Foursquare Gospel church. Nyuma y'amezi hafi icumi (10) Diane na Mpore bambikanye impeta, kuri ubu bamaze kwibaruka imfura yabo y'umukobwa bise Keza Abliella.

Keza

Keza Abliella imfura ya Diane na Eric Mpore

Diane yibarukiye mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru ahagana isaa Kumi n'iminota 25 nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Ndayishimiye Tresor, musaza na Diane. Diane yibarukiye i Kigali mu gihe umugabo we Eric Mpore ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Image result for Diane na eric mpore inyarwanda

Eric Mpore na Diane ku munsi w'ubukwe bwabo

Ubwo Diane yari akuriwe

KezaKeza

Keza Abliella ni ryo zina ry'imfura ya Diane na Eric Mpore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Louise5 years ago
    Ayiiiiiiiiiiiiiiiiiiii Imana ihabwe icubahiro cyinshi kubwa Diane
  • Joy5 years ago
    niyonkwe





Inyarwanda BACKGROUND