Ku mugoroba w'uyu wa Kabiri tariki 24 Nyakanga 2018, Diane Nyirashimwe umuririmbyi ukomeye wa True Promises Ministries na Healing Worship Team yibarutse imfura ye n'umugabo we Eric Mpore. Yibarukiye mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda biri ku Kacyiru.
Tariki ya 30 Nzeli 2017 ni bwo Diane Nyirashimwe na Eric Mpore basezeranye imbere y'Imana mu birori byabareye ku Kimironko kuri Foursquare Gospel church. Nyuma y'amezi hafi icumi (10) Diane na Mpore bambikanye impeta, kuri ubu bamaze kwibaruka imfura yabo y'umukobwa bise Keza Abliella.
Keza Abliella imfura ya Diane na Eric Mpore
Diane yibarukiye mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru ahagana isaa Kumi n'iminota 25 nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Ndayishimiye Tresor, musaza na Diane. Diane yibarukiye i Kigali mu gihe umugabo we Eric Mpore ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Eric Mpore na Diane ku munsi w'ubukwe bwabo
Ubwo Diane yari akuriwe
Keza Abliella ni ryo zina ry'imfura ya Diane na Eric Mpore
TANGA IGITECYEREZO