RFL
Kigali

Deo Imanirakarama wabatuwe mu busambanyi n’urumogi yasohoye indi ndirimbo yakoranye na Joyce wa korali Impanda-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/01/2018 17:28
1


Deo Imanirakarama ni umuraperi ubarizwa mu itorero rya ADEPR Gikondo, akaba umwe mu bahagaze neza mu muziki wa Gospel mu njyana ya Hiphop. Kuri ubu yamaze gusohora indirimbo nshya yakoranye na Joyce umuririmbyi wa korali Impanda.



Muri Nzeli 2016, ubwo Deo Imanirakarama yinjiraga mu muziki wa Gospel mu njyana ya Hiphop, yinjiranye indirimbo yitwa 'Arabikora', icyo gihe atangariza Inyarwanda.com ko Imana yamubatuye mu busambanyi no mu biyobyabwenge, atangira kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo. Nyuma yaho yakoze izindi ndirimbo zinyuranye, zishimirwa na benshi mu bakunzi b'umuziki wa Gospel. 

Mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2017 ni bwo Deo Imanirakarama yashyize hanze indirimbo ‘Imana y’ukuri’ yakoranye na Joyce umuririmbyi ukomeye muri Korali Impanda ya ADEPR Gikondo ndetse akaba n'umwe mu baririmbyi ba korali New Melody. Joyce ni umugore wa Nkurunziza Gedeon wahoze ari umujyanama wa Patrick Nyamitari. Iyo ndirimbo bakoranye yarimo ubutumwa buhamiriza abantu ko hariho Imana y’ukuri, ica imanza zitabera, bityo abasenga ibigirwamana bakaba bakwiriye kujya bambaza Imana y'ukuri.

UMVA HANO 'NYIRI IBIHE' YA DEO FT JOYCE 

Magingo aya Deo Imanirakarama yongeye gukorana indirimbo na Joyce, bayita 'Nyiri ibihe'. Muri iyi ndirimbo yabo nshya, baririmbamo ko Imana itajya ihinduka. Kuba Deo na Joyce bamaze gukorana indirimbo ebyiri, Inyarwanda.com twabajije uyu muraperi niba barakoze itsinda cyangwa se bakaba babiteganya, adutangariza ko batigeze bakorana itsinda ndetse ngo ntibabiteganya. Gukorana cyane ngo biterwa nuko basengana muri ADEPR i Gikondo, bakaba bakunze guhurira henshi haba mu byumba by'amasengesho n'ahandi. 

UMVA HANO 'NYIRI IBIHE' YA DEO FT JOYCE 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • P6 years ago
    Good work





Inyarwanda BACKGROUND