RFL
Kigali

Umuraperi DEO yasohoye indirimbo 'IMBWA' yibasira cyane abakora ibizira mu murimo w'Imana-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/10/2018 16:13
0


Deo Imanirakarama, umuraperi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Imbwa' ikubuyemo ubutumwa bugaya cyane abasebya umurimo w'Imana. Abo ni bo Deo yise imbwa muri iyi ndirimbo ye nshya.



Deo Imanirakarama ari kwamamaza Yesu mu njyana ya Hiphop nyuma yo kubaturwa mu byaha akiyegurira Yesu dore ko yihamiriza ko yari yarabaswe n'ubusambanyi ndetse n'ibiyobyabwenge ariko Imana  ikaza kumugirira ubuntu ikamuha agakiza. Nyuma yo gukirwa, amaze gukora indirimbo nyinshi zagiye zikundwa cyane. Kuri ubu Deo yasohoye indirimbo nshya yise Imbwa.

Abahanuzi b'ibinyoma bahanurira abantu bakavuga ko ari Imana yabatumye kandi babeshya, Deo Imanirakarama yabise imbwa. Abandi yise imbwa, ni abigisha inyigisho z'ubuyoboye, aho yagarutse cyane ku bigisha inyigisho z'ubuntu. Yatunze agatoki kandi ku bakora umurimo w'Imana bagamije indoke aho guhembura imitima y'intama bashumbye. 

UMVA HANO INDIRIMBO IMBWA YA DEO IMANIRAKARAMA

Ubwibone buri mu baririmbyi nabwo uyu muraoperi yabugarutseho, anenga cyane abasambana kandi ari abakristo. Deo Imanirakarama yabwiye Inyarwanda.com ko yanditse iyi ndirimbo bivuye ku butumwa Imana yamuhaye ari mu masengesho. Twamubajije niba nta bantu yihariye yise imbwa, avuga ko yatanze ubutumwa muri rusange, gusa ngo abigisha ko gukora ibyaha nta kibazo kirimo kuko ngo Yesu yatanze imbabazi z'iteka ryose, ngo abo ni bo batumye agira ifuhe yandika iyi ndirimbo. Ati:

Kubarara 25:7 haboneka inkuru y'umutambyi Finehasi wabonye umwisirayeri azanye umumidiyani kazi kumusambaniriza mu mahema y'Imana Finehasi yabacumise icumu rirabahinguranya, Imana ihita ikuraho mugiga yari yateje abisirayeli. Ubundi igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaje ubwo narimo gusengera mu cyumba kiba kuwa kane ADEPR Segeem Rwampara aho nzanzwe nsengera. Hariho umuvugabutumwa watumwe n'Imana akoresha ijambo Matayo25:31 havugwamo uko Yesu naza gutwara umugeni azarobanura abantu nk'uko umwungeri arobanura Intama mu ihene. Asobanura ijambo avuga ko abakora ibyangwa n'amaso y'Uwiteka nabo ari ihene.

Image result for dEO IMANIRAKARAMA AMAKURU

Umuraperi Deo Imanirakarama

Deo Imanirakarama yakomeje agira ati: "Hari umuvugabutumwa witwa twicaranye aratangira aranshotora ngo kubera ki nkawe muraperi udatanga message nk'izi. Undi muvugabutumwa atwigisha hari kucyumweru aho SEGEEM na none aratubwira ngo Imana yamuhaye ubutumwa ngo abwire abantu bakora ibizira mu murimo wayo ko ari imbwa" ni bwo nanjye ubwanjye numvishe Imana yita umuntu udakora uko ishaka "Imbwa " Nafashe umwanzuro nshingiye kuri byo byose nshingira ku ijambo riboneka mu Ibyahishuwe 22:15 "Hanze hazaba "imbwa"..."

Uyu muraperi avuga ko ubwo yabwiraga abantu ko agiye gukora indirimbo yitwa Imbwa, ngo hari abamuteye ubwoba. Ati: "Nagiye kuyikora abantu bamwe bashaka kuntera ubwoba cyakoze mbugiramo gake. Ndi gusenga ninjoro njyenyine Imana impa ijambo muri Ezekiyeli 33:1.....hashatsekuvuga y'uko utabaye umurinzi ntuburire ab'ubwoko bwawe amaraso yabo yakubazwa. Ezekiyeli 34:1.....Havugwamo iby'Abungeri batakimenya intama. Numvishe nshize ubwoba, indirimbo ndayandika nyobowe n'Umwuka w'Imana."

Deo Imanirakarama agaruka ku butumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ye nshya 'Imbwa' yagize ati: "Ubutumwa natanga ni uko abari gukora ibizira mu murimo, abashaka indamu mu murimo, abari gukora ibyaha mu murimo iki si igihe cyo gukina ni igihe cyo kwezwa abanyabyaha bihane Yesu agiye kugaruka utazaba yejejwe azasigara kandi tujye twibuka ko n'urupfu turugendana."

UMVA HANO INDIRIMBO IMBWA YA DEO IMANIRAKARAMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND