RFL
Kigali

Deborah Kaneza arashima Imana yaremye u Rwanda ikaruha imisozi 1000, abaturage beza n’abayobozi beza-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/03/2017 8:40
0


Umuhanzikazi Deborah Kaneza uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise u Rwanda irimo amagambo yo gushima Imana kuba yararemanye u Rwanda ubuhanga bwinshi, ikaruha imisozi 1000, abantu beza barutuye ndetse n’abayobozi beza.



Muri iyi ndirimbo, Deborah Kaneza ashimira Imana kuba ifite u Rwanda mu biganza byayo, ikaba yararuremye irwishimiye ikaruha abantu beza bo kurubamo. Deborah Kaneza yabwiye Inyarwanda.com ko yanditse iyi ndirimbo kubera urukundo akunda u Rwanda. Indi mpamvu yamuteye gukora iyi ndirimbo, ngo yashakaga gusaba abantu kujya bashima Imana ku byiza u Rwanda rwagezeho binyuze mu bayobozi beza Imana yahaye kuyobora iki gihugu, bakaba bayoborana ubugwaneza bagamije iterambere ry'abanyarwanda bose. Yagize ati:  

"Impamvu yanteye gukora iyi ndirimbo ni urukundo nkunda u Rwanda. Ubutumwa natanzemo ni uko abantu bagomba gushima Imana ku byiza igihugu cyacu kigezeho kuko byose ni yo tubikesha inyuze mu bayobozi yaduhaye. Iby’amafaranga  nayitanzeho ni menshi sinapfa guhita menya umubare kuko nayikoze mu bihe bitandukanye kandi n’ahantu  hatandukanye,gusa nayishyizeho imbaraga nyinshi."

Deborah KanezaDeborah KanezaDeborah Kaneza

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO U RWANDA YA DEBORAH KANEZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND