RFL
Kigali

Davinshi yasohoye amashusho y'indirimbo nshya 'Nzategereza' iri kuri album azamurika uyu mwaka-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/01/2018 10:09
0


Umuhanzi Nshimiyimana David uzwi nka Davinshi atangiye umwaka ashyira hanze indirimbo nshya yise 'Nzategereza' ikaba yasohokanye n'amashusho yayo.Iyi ndirimbo ye nshya iri kuri album azamurika muri uyu mwaka wa 2018.



'Nzategereza' ni indirimbo ya gatandatu (6) Davinshi ashyize hanze ikaba iya gatatu(3) akoreye amashusho, gusa avuga ko n'izindi azashyira hanze amashusho yazo mu gihe cya vuba. Davinshi yabwiye Inyarwanda ko iyi ndirimbo ye nshya atari indirimbo isanzwe gusa ahubwo ko ari n'ubutumwa bubwira abakristu ko bagomba gutegereza Yesu kugeza igihe azazira ntibazacike intege ngo babivemo.

Davinshi

Umuhanzi Davinshi

Akomeza avuga ko iyi ndirimbo ari indirimbo yitayeho kuyikora ku buryo bw'imyandikire,kuyikora muri studio n'amashusho abifashijwemo na Bora production isanzwe inamufasha. Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Inyarwanda.com, abajijwe gahunda afite muri uyu mwaka wa 2018, Davinshi yagize ati;

"Ni ugushyira album ya mbere hanze ndetse mfitemo n'amasomo nzajya kwiga kaminuza" Tumubajije uko azahuza umuziki n'amasomo yagize ati: "Yego nzakomeza nkore n'umuziki bizashoboka." Davinshi yashimiye abantu bakomeje kumufasha mu muziki we, ashimira n'abanyarwanda muri rusange abasaba gukomeza kumushyigikira. 

REBA HANO 'NZATEGEREZA' YA DAVINSHI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND