RFL
Kigali

Danny Mutabazi yisunze Aime Uwimana bakorana indirimbo bise 'Ineza yawe'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/03/2018 9:05
1


Danny Mutabazi waririmbye indirimbo yitwa 'Calvary' ari nayo yamenyekaniyeho, yisunze Aime Uwimana umwe mu bahanzi bubashywe cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda bakorana indirimbo bise 'Ineza yawe' ndetse kuri ubu iyi ndirimbo yamaze kugera hanze.



Danny Mutabazi yabwiye Inyarwanda ko amashusho y'iyi ndirimbo atazatinda kujya hanze. Yakomoje kuri gahunda 'Calvary Tours' amazemo igihe yo kuzenguruka igihugu yamamaza Yesu Kristo biciye mu mpano yahawe n'Imana yo kuririmba aho akora iki gikorwa ari kumwe n'abandi bahanzi batandukanye. Kuri ubu iri vugabutumwa ararikomeje kuko yasanze hari benshi bahembuka ndetse abandi bakakira agakiza.

Danny Mutabazi ni umusore ubarizwa mu itorero rya ADEPR Kumukenke muri paruwasi ya Gasave, akaba yaratangiye kuririmba kera ariko kuririmba ku giti cye abitangira mu mwaka wa 2015. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo: Siyoni, Ngiye kwa Yesu, Imbabazi , Ntacyo bitwaye, Calvary na Ineza yawe yakoranye na Aime Uwimana.

UMVA HANO 'INEZA YAWE' YA DANNY MUTABAZI FT AIME UWIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mwiseneza Innocent4 years ago
    Imana Imwongerere Amavuta Yumwuka Menshi Cyane Pe





Inyarwanda BACKGROUND