RFL
Kigali

Danny Mutabazi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Calvary’ ivuga ku isoko y’agakiza abantu bahawe-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/04/2017 16:17
2


Umuhanzi Danny Mutabazi w’imyaka 23 y’amavuko yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise Calvary. Iyi ndirimbo ye ibaye iya gatanu mu ndirimbo amaze gukora nkuko yabitangarije Inyarwanda.com.



Danny Mutabazi umusore ubarizwa mu itorero rya ADEPR Kumukenke muri paruwasi ya Gasave ,akaba yaratangiye kuririmba kera ariko kuririmba ku gice cye, avuga ko yabitangiye mu mwaka wa 2015. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo 5 ari zo: Siyoni, Ngiye kwa Yesu, Imbabazi , Ntacyo bitwaye na Calvary.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Danny Mutabazi yadutangarije ko indirimbo ye Calvary yayanditse ashaka kubwira abantu inkuru y’i Calvary (Karuvali) kugira ngo bamenye isoko y’agakiza abantu babonye. Yagize ati: "Ubutumwa burimo ni ukugira ngo bamenye isoko y’agakiza twahawe cyangwa ubuntu twagiriwe ahantu bwaturutse, nashatse kubumvisha ahantu Yesu yagiriye imibabaro kugira ngo aducungure."

Danny Mutabazi

Danny Mutabazi

Danny Mutabazi avuga ko inzozi afite ari uko ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze bwagera kure hashoboka. Yagize ati: "Inzozi mfite ni uko ubutumwa ndi gutanga buzagera kure kuko hari isezerano Imana yampaye hari ikintu nabanje kuvugana nayo ngiye guhaguruka, kad icyo yanyijeje inzozi ni uko izagisohoza."

Danny MutabaziDanny MutabaziDanny Mutabazi

REBA HANO 'CALVARY' YA DANNY MUTABAZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pastor cyuzuzo enock6 years ago
    Iyindirimbo ikoze neza nakomeze ajye imbere abanyarwanda ruragushyigikiye
  • 6 years ago
    Good job Danny Mutabazi,Imana ikomeze igushyigikire





Inyarwanda BACKGROUND