RFL
Kigali

Daniel Svensson yasohoye indirimbo 'Ndi hano Mwami' ihamiriza abantu ko kuba kure y'Imana ari ukunyagwa-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/05/2018 9:43
4


Umuhanzi Daniel Svensson yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Ndi hano Mwami' iri kuri album ye 'Umwifato'. Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe ndetse atungangwa na Producer Jean Bosco Nsabimana wo muri Media Works studio.



'Ndi Hano Mwami' ni indirimbo ya kabiri y'amashusho iri kuri album ya mbere yitwa Umwifato y'umuhanzi Daniel Svensson. Inyarwanda.com twabajije uyu muhanzi ubutumwa yifuje gutambutsa muri iyi ndirimbo, adusubiza ko yanditse iyi ndirimbo ashaka kubwira abantu ko kubana n'Imana no kuba hafi yayo ari umugisha ukomeye. Ati:

Ubutumwa bukubiyemo ni ubwo guhurira n'Imana mu nzu yayo. Kuba hanze y'Imana nta migisha, kure yayo ni ukunyagwa, kumenya Imana ni amahirwe,  kutayimenya ni igihombo bityo ubuntu bw'Imana bujye butugota ineza ye itubesheho urukundo rwe rutugaburire mubwiza bw'Imana tunezerwe, kuba mu bikari by'Imana n'umutima umenetse bitera kugubwa neza twahura nayo tugahemburwa.

Umuhanzi akaba n'umuvugabutumwa Daniel Svensson yakoze adutangariza ko akomeje ibikorwa byo gufata amashusho y'indirimbo ze zigize album ya mbere ndetse ngo yatangiye gukora album ye ya kabiri y'indirimbo z'amajwi. Ati: "Nkomeje igikorwa cyo gukora video kandi natangiye gukora audio Vol.2 izaba yitwa SHIMWA mu minsi mike nzashyira hanze indirimbo ya 1 kuri iyo album." Twabibutsa ko iyi ndirimbo 'Ndi hano Mwami' yakozwe na producer Higiro Bruce mu buryo bw'amajwi , amashusho akorerwa muri Media Works Studio.

REBA HANO 'NDI HANO MWAMI' YA DANIEL SVENSSON







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukuri5 years ago
    Yesu aguhe umugisha kdi akwagure indirimbo yawe ni nziza ariko video irakennye kdi wari uri ahantu hari urusengero rwiza pe hari ukundi amashusho yari gufatwa kdi bikaba byiza kurushaho.
  • Tribal do5 years ago
    Video mbi cyane rwose y'umwaka 2018 mbonye . Indirimbo yanditse neza ikozwe icuranzwe neza uririmba nabi .Kora ijwi ntibiraza neza . Uracyari urugendo gusa komera
  • Kabanda5 years ago
    Yesu agutabare naho ubu uri underground urisetwa Kandi ntagikundiro iyofoto yawe irerekanako urumwiyemezi
  • Sandrine5 years ago
    Komeraza Aho ! Imana iguhe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND