RFL
Kigali

D Nicole yavuze ibintu 3 abahanzi ba Gospel bakwiriye kwirinda kugira ngo badatokoza ubutumwa bwiza babwiriza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/11/2018 18:22
0


Mahoro Nicole ari we D.Nicole yatangaje ibintu abahanzi bakora umuziki wa Gospel bakwiriye kwirinda kugira ngo badatokoza ubutumwa bwiza babwiriza binyuze mu ndirimbo. Yatangaje ibi mu rwego rwo guhanura bagenzi be b'abahanzi.



D.Nicole ufite inzozi zo kuzagera kure hashoboka mu muziki wa Gospel agahesha abantu benshi umugisha, yabwiye Inyarwanda.com ko hari ibintu by'ingenzi asanga umuhanzi wa Gospel akwiriye kuba yujuje. Ikintu kiza ku isonga gikwiriye kuranga abahanzi ba Gospel ni imyitwarire ihura n'ijambo ry'Imana. Yavuze ko kuri ubu abahanzi benshi ba Gospel usanga bafite imyitwarire ihabanye n'ibyo baririmba. Yagize ati:

Umuhanzi uririmba Gospel yagombye kugira imyitwarire ihura n'ijambo ry'Imana yigisha mu ndirimbo ze, hari abo usanga ibyo baririmba bihabanye n'ibyo bigisha ugasanga bafite ingeso zitaranga umuntu wubaha Imana aho usanga bamwe gahunda z'amatorero basengeramo zisa n'izitabareba nko kwiyiriza ubusa, gutanga amaturo,...Ibyo bijyana no kugira inshuti mbi no kurarikira iby'isi cyane bigusha abantu mu byaha.

Ikintu cya kabiri yanenze bamwe mu bahanzi ba Gospel ni uguca amafaranga y'umurengera ababa babatumiye kugira ngo bafatanye guhimbaza Imana. Icyakora D Nicole yemera ko kwishyuza atari icyaha, gusa avuga ko guca abantu amafaranga y'umurengera ababa bagutumiye, bibaca intege bityo bigatokoza ubutumwa bwiza uwo muhanzi abwiriza. Yagize ati:

Guca amafaranga y'umurengera ku baba babatumiye ngo bifatanye nabo mu guhimbaza Imana. Mu gihe kwishyuza ngo uririmbe ahantu runaka nta cyaha mbibonamo dore ko ari byo biba bigutunze, hari abategekwa n'umururumba w'amafaranga bagaca amafaranga umuntu yavuga ko ari umurengera ugasanga abamutumiye barabiretse kubera ko nta bushobozi buba buhari bwo kwishyura ako kayabo k'amafaranga ku munsi umwe. Bituma abantu babona ko abahanzi bamwe ari abahashyi gusa nta kindi kibazanye muri Gospel ugasanga batakarijwe icyizere.

Mahoro Nicole

Umuhanzikazi D.Nicole

Ikintu cya gatatu ari nacyo yasorejeho, yavuze ko bigayitse cyane kubona umuhanzi wa Gospel abaho mu buzima buzira amasengesho. Yagize ati: "Ku bwanjye mbona ubaye umuhanzi wa Gospel udakandagira mu rusengero ntacyo biba bimaze, abahanzi bamwe usanga badakunda kujya gusenga, n'iyo babikoze pasiteri ajya kubwiriza bagahita bitahira kuko badakunda ijambo ry'Imana, abenshi usanga ribarambira bagahitamo gutaha."

UMVA HANO 'NDAJE GUSHIMA' YA D.NICOLE

D.Nicole yatangiye umuziki mu mwaka wa 2015, kugeza ubu amaze gukora indirimbo 11 ari zo: Twabonye imbabazi, In your house, Umugisha, Ndaje gushima, Akira ishimwe, Mfite umukunzi, Uko mwema, Rwanda my motherland, My Hero, We kurira na Unioshe.D.Nicole avuga ko ashaka kugera kure hashoboka mu muziki wa Gospel, agafatanya na bagenzi be mu kuramya Imana, bakageza ubutumwa bwiza ku bantu benshi bityo benshi bagahabwa umugisha.

D.Nicole atuye mu Kagarama mu karere ka Kicukiro. Asengera i Masoro muri Restoration church. Ubusanzwe aririmba ku giti cye, gusa ajya anyuzamo akaririmbana n'abana be bamaze no gukora itsinda bise Called to Greatness Group (CGG) akaba ari izina bakuye muri Bibiliya mu gitabo cya 1 Petero 2:9. Aba bana ba D.Nicole bafite indirimbo bise 'Rwanda my Motherland' bisobanuye ngo 'Rwanda Gihugu Cyambyaye'. Abana be ni; Ethnah, El Nathan, Eliphalet na Elionenai.

UMVA HANO INDIRIMBO 'UMUGISHA' YA D.NICOLE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND