RFL
Kigali

Mahoro Nicole (D Nicole) yifuza kugera kure hashoboka mu muziki wa Gospel agahesha abantu benshi umugisha

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/10/2018 18:31
0


Mahoro Nicole ari we D.Nicole ni umuhanzikazi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba rimwe na rimwe akunze kuririmbana n'abana be nabo b'abanyempano mu kuririmba. Mu kiganiro na Inyarwanda.com D.Nicole yadutangarije inzozi afite mu muziki wa Gospel.



D.Nicole atuye mu Kagarama mu karere ka Kicukiro. Afite abana bane; Imfura yitwa Ethnah, ubuheta yitwa El Nathan, agakurikirwa n'abana babiri b'impanga ari bo Eliphalet na Elionenai. Ubusanzwe aririmba ku giti cye, gusa ajya anyuzamo akaririmbana n'abana be bamaze no gukora itsinda bise Called to Greatness Group (CGG) akaba ari izina bakuye muri Bibiliya mu gitabo cya 1 Petero 2:9. Aba bana ba D.Nicole bafite indirimbo bise 'Rwanda my Motherland' bisobanuye ngo 'Rwanda Gihugu Cyambyaye'.

UMVA HANO INDIRIMBO 'TWABONYE IMBABAZI' YA D.NICOLE

D.Nicole yatangiye umuziki mu mwaka wa 2015, kugeza ubu amaze gukora indirimbo 11 ari zo: Twabonye imbabazi, In your house, Umugisha, Ndaje gushima, Akira ishimwe, Mfite umukunzi, Uko mwema, Rwanda my motherland, My Hero, We kurira na Unioshe. Inyarwanda.com yabajije D.Nicole intego afite mu muziki wa Gospel.

Mu gusubiza iki kibazo, D.Nicole yavuze ko ashaka kugera kure hashoboka mu muziki wa Gospel, agafatanya na bagenzi be mu kuramya Imana, bakageza ubutumwa bwiza ku bantu benshi bityo benshi bagahabwa umugisha. Yagize ati: "Nshaka kugera kure hashoboka muri gospel, ngafatanya n'abandi bahanzi mu kuramya Imana, abantu bagahabwa umugisha." Yanavuze ibikorwa ateganya gukora mu muziki, ati; "Ndateganya gukora video z'indirimbo maze gusohora mu gihe cya vuba Imana nibishaka."

Mahoro Nicole

Mahoro Nicole uzwi mu muziki nka D.Nicole arashaka kugera kure hashoboka

Mahoro Nicole

Abana ba D.Nicole ni abanyempano,...bakunze kuririmbana na nyina

UMVA HANO INDIRIMBO 'TWABONYE IMBABAZI' YA D.NICOLE


UMVA HANO INDIRIMBO 'UMUGISHA' YA D.NICOLE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND