RFL
Kigali

Itorero Jesus Christ is our Hope ryatumiye Bishop Wallace Gitau Chri mu giterane cyo kubaka inkike zasenyutse

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/11/2018 8:53
0


Itorero rya Jesus Christ is our Hope Rwanda rikorera mu karere ka Rwamagana ryateguye igiterane gifite intego nyamukuru yo kubaka inkike zasenyutse. Ni igiterane batumiyemo Bishop Wallace Gitau Chri wo muri Kenya, akaba ari nawe muyobozi mukuru (Representant Regal) w'amatorero yose ya Jesus Christ is our Hope.



Kuba intego nyamukuru y'iki giterane ari iyo gusana inkike zasenyutse ngo ni yo mpampu bagitumiyemo abavugabutumwa bwiza bakunzwe hamwe n'abahanzi bafite indirimbo zuje ubutumwa buhembura cyane imitima y'abazumva. Mu bakozi b'Imana batumiwe muri iki giterane barimo nka Ev.Niyongira Vincent, Ev.Habimana Francois, Bishop Wallace Gitau Chri wo muri Kenya n'abandi bakozi b'Imana batandukanye bazaba bari mu itsinda rinini rizaturuka muri Kenya.

Image result for Umuhanzi Uzayisenga Isaie amakuru

Umuhanzi Isaie Uzayisenga yatumiwe muri iki giterane

Hazaba hari kandi na Bishop Nehemiah Ruganza Sebagabo uyobora iri torero mu Rwanda hamwe na Bishop Sandrine Uwamwezi umuhuzabikorwa w'ibikorwa by'iri torero mu Rwanda akaba ari nawe muhuzabikorwa w'iki giterane. Hatumiwe abahanzi batandukanye barimo nka Uzayisenga Isaie uzwi ku ndirimbo Amaraso ya Yesu, Ni Yesu, Ijambo n'izindi zinyuranye hamwe n'umuhanzi Emmanuel Nduwayezu w'i Rwamagana, Worship Team yo mu itorero rya CEPDM (Communaute des Eglises de Pentecote des Enfants de Dieu au Monde) hamwe na korali Emmaus ikorera umurimo w'Imana muri Jesus is our Hope Rwanda.

Gusana Inkike

Bishop Nehemiah Ruganza Sebagabo uyobora Jesus Christ is our Hope mu Rwanda

Bishop Uwamwezi Sandrine yavuze ko bateguye iki giterane mu ntego yo kubaka Inkike zasenyutse bagendeye ku ijambo ry'Imana ryanditse mu gitabo cya Nehemiya 2:17-18 havuga ngo "Mperako ndababwira nti “Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba…Ni muze twubake...). Bishop Uwamwezi Sandrine yagize ati:

Iyo umuntu avuze kubaka abantu bahita bumva inyubako z'imicanga n'amatafari ariko burya kubaka kwiza n'ukubaka ubwami bw'Imana mu bantu abatarakizwa bakakira agakiza ,abaguye bakongera bakabyuka ,imitima itentebutse igakomezwa n'ijambo ry'Imana igasanwa, muri rusange iyi ni yo ntego nyamukuru yo gutegurwa kw'iki giterane.

Yakomeje avugako muri iyi minsi arimo kunyurwa kandi agaterwa ishema n'uburyo insengero zimeze nyuma y'aho Leta y'u Rwanda ifunze insengero zitujuje ibyangombwa. Ngo byahoraga bimurya ahantu kubona umuntu rukana ataha muri etaje ariko urusengero asengero usaganga nta bwiherero rufite. Kuri we avuga ko Leta y'u Rwanda yabaye nka Nehemia. Yagize ati:

Burya inzira z'Imana ni nyinshi kuko yanyuriye muri Leta y'u Rwanda ikora umukwabo mu nsengero zitari zujuje ibisabwa rwose n'igikorwa kiza kuko byatumye ahantu henshi mu hasengerwa iki gihe ubu hari isuku nawe se mbere wajyaga kubona umuntu akaba ataha muri Etage ariko aho asengera hakaba nta n'ubwiherero buhari, byari biteye isoni pee ariko ubu biri kujya muburyo mbese itorero ryarubakitse riranasanwa bihereye ku kuba Leta yarabihamagariye abayobozi b'amadini mbese Leta y'u Rwanda yabaye nka Nehemiya.

Iki giterane kizaba ku cyumweru cyo kuwa 11 Ugushyingo 2018 kikazabera mu karere ka Rwamagana aho iri torero rya  Jesus Christ our Hope Rwanda munsi y'umurenge wa Kigabiro.

Gusana Inkike

Bishop Wallace Gitau Chri hamwe n'umufasha we batumiwe muri iki giterane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND