RFL
Kigali

Confiance Muhumure ageze kure imyiteguro y’igitaramo yatumiyemo Aline, Serge, Alarm Ministries n’abandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/09/2017 12:00
0


‘Kuramya bikora ku mutima w’Imana’ ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Confiance Muhumure uzwi cyane mu itsinda Heman worshipers International Ministries. Uyu musore ageze kure imyiteguro y’igitaramo cyo muri uyu mwaka.



Igitaramo ‘Kuramya bikora ku mutima w’Imana’ cyo muri uyu mwaka kizaba tariki 1 Ukwakira 2017 kibere Kimironko kuri Foursquare Gospel church kuva saa munani n’igice z’amanywa kugeza saa moya z’ijoro, kwinjira akaba ari ubuntu ku bantu bose. Confiance Muhumure yabwiye Inyarwanda ko azaba ari umwanya wo kuramya Imana mu buryo buyikora ku mutima.

Muhumure Confiance yakomeje avuga ko azaba ari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo Aline Gahongayire, Serge Iyamuremye n’amatsinda arimo Heman worshipers Int’l, Alarm Ministries na Kingdom of God Ministries. Hatumiwe kandi abakozi b’Imana barimo Apotre Mignonne Kabera, Bishop Dr Fidele Masengo na Apotre Serukiza Sostene ari nawe uzigisha ijambo ry’Imana. 

Muhumure Confiance

Imyiteguro igeze kure

Muhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure ConfianceMuhumure Confiance

Muhumure Confiance

Igitaramo cyateguwe na Muhumure Confiance






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND