Come to Jesus Ministries ya hano mu Rwanda igiye kwerekeza muri Uganda mu mujyi wa Kampala mu rugendo rw'ivugabutumwa rifite intego nyamuruku yo gushishikariza abantu gusanga Yesu Kristo kuko ari we ubonerwamo agakiza.
Tariki 08-09/12/2018 ni bwo Come to Jesus Ministries izaba iri muri Uganda mu mujyi wa Kampaka muri gahunda z'ivugabutumwa. Ni igikorwa basanzwe bakora buri mu mpera z'umwaka aho bakorera ivugabutumwa hanze y'u Rwanda. Muri uyu mwaka rero ahatahiwe ni muri Uganda mu itorero United Methodist Church nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Nzabonimpa Fidèle umuvugizi w'umuryango Come to Jesus Ministries.
Mu mwaka wa 1997 ni bwo itsinda ry’abaririmbyi ryagize umugambi wo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu buririmbyi. Iryo tsinda ryaje kwitwa izina Come to Jesus Ministries cyangwa se 'Ngwino kwa Yesu' rishingiye ku ijambo riri mu butumwa bwiza bwa Matayo 11:28 rivuga ngo mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze musange ndabaruhura.
Menya Intego za come to Jesus Ministries
Intego zabo ni ukuzana abanyabyaha kuri Yesu Kristu binyuze mu ijambo ry’Imana; guharanira guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage; guteza imbere ubuzima no kurwanya icyorezo cya SIDA n'ibindi bikorwa byatuma umuryango ugera ku ntego wiyemeje. Ibikorwa byose Come to Jesus Ministries ikora bishingiye kuri izo ntego tuvuze haruguru hiyongereyeho amasengesho nk’umurunga wazo.
Bimwe mu bikorwa byakozwe ni ibi bikurikira:
Bakoze ivugabutumwa mu mashuri, mu matorero atandukanye, mu magereza, mu ngando za TIG, ivugabutumwa ry’inzu ku yindi cyane mu bice byo mu cyaro. Bakoze kandi ibikorwa binyuranye by'urukundo aho bafashije abatishoboye batandukanye hatangwa ubwisungane mu kwivuza n’ubundi bufasha butandukanye. Bafashije insengero zigitangira kwiyubaka n’ibindi.
Come to Jesus igira gahunda y’ivugabutumwa risoza umwaka hanze y’u Rwanda ikaba imaze kuvuga ubutumwa, Bujumbura, Nairobi, Karagwe, Tanzaniya na DRC. Uyu mwaka wa 2018, iri tsinda rigiye kwerekaza Kampala/Uganda. Come to Jesus Ministries bamaze gusohora album enye z'indirimbo tukaba bateganya gukora ya Album ya 5.
Aha Come to Jesus yari yasuye ingando za TIG itanga Bibiliya, izi bibiliya zanatanzwe no muri Gereza ya Miyove
Aha CJM yari yakoze ivugabutumwa ry’inzu ku yindi mu Bugesera
Aha CJM yari yaremeye imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi, ibaha isakaro ry’inzu
Bamwe mu bantu 50 bahawe mituweli mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro
Umuryango utishoboye worojwe itungo utuye mu murenge wa Mugambazi mu karere ka Rulindo
Bamwe mu baturage bahawe ubufasha bw’imyenda mu Karere ka Rulindo
TANGA IGITECYEREZO