RFL
Kigali

KIGALI: Hagiye kuba igitaramo gikomeye 'Christmas Celebration Concert' gisoza umwaka wa 2018

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/12/2018 19:03
0


Mu mpera z'uyu mwaka wa 2018 mu mujyi wa Kigali hateganyijwe igitaramo kidasanzwe cyiswe 'Christmas Celebration Concert'. Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gufasha abanyarwanda b'imbere mu gihugu n'inshuti zabo ziri mu Rwanda gusoza umwaka wa 2018 bari mu bihe byo kuramya Imana.



Nk'uko abateguye iki gitaramo  'Christmas Celebration Concert' babitangarije Inyarwanda.com, hazaba hari abahanzi nyarwanda batandukanye bari mu bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kugeza ubu iminsi irabarirwa ku ntoki ngo iki gitaramo kibe dore ko kizaba tariki 26/12/2018. Gusa amakuru arambuye kuri iki gitaramo ajyanye n'aho kizabara, abahanzi bazakiririmbamo kimwe n'ibiciro byo kwinjira, ntabwo biratangazwa, gusa ngo ni mu gihe kitarambiranye. 

Christmas Celebration Concert

 'Christmas Celebration Concert' igitaramo gisoza umwaka kigiye kubera i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND