RFL
Kigali

KIGALI:Christafari bakuriwe ingofero mu gitaramo 'Unstopable' batumiwemo na Beauty For Ashes-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/08/2018 2:57
0


Ku nshuro ya mbere, itsinda Christafari rikunzwe cyane ku isi mu njyana ya Reggae (muri Gospel) ryataramiye mu Rwanda mu gitaramo 'Unstopable' cyabereye mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo cyiswe 'Unstopable concert' batumiwemo na Beauty For Ashes.



Christafari ni itsinda ry'aba Rasta rikunzwe mu ndirimbo zinyuranye zikunzwe ku isi yose. Izo ndirimbo ni: Hosanna (imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 10 kuri Youtube), Here I am to worship, Oceans (Where Feet May Fail), How great is our God, 10,000 reasons, Rescue me, He is greater than I, Orginal love n'izindi. Ku nshuro yabo ya mbere, aba banyamuziki bataramiye mu Rwanda mu gitaramo bakoreyemo ibidasanzwe nk'uko bari babitangarije Inyarwanda.com kuwa Kane ubwo bari bageze i Kanombe baje bagashimangira ko bazakora ibyo abanyarwanda batari bakabonye.

Ni ubwa mbere Christafari bari bataramiye i Kigali

Christafari, abarasita biyeguriye Imana, muri iki gitaramo 'Unstopable' batumiwemo na Beauty For Ashes ikunzwe kuri ubu mu ndirimbo 'Yesu ni Sawa', berekanye ko ari abahanga bidasubirwaho mu muziki bakora uhimbaza Imana mu njyana ya Reggae. Bishimiwe bikomeye n'abitabiriye iki gitaramo. Aba banyamuziki bamaze kuri stage hafi amasaha abiri dore ko baririmbye ubudahagarara igihe kingana n'isaha imwe n'iminota 46, icyakora banyuzagamo akanya gato bagatanga ubuhamya n'inyigisho. Mu muziki wa Live uryoheye amaso n'amatwi, Christafari baririmbye indirimbo zabo zinyuranye, abari mu gitaramo basagwa n'ibyishimo bidasanzwe.

Bacuranze umuziki w'umwimerere

Christafari bageze kuri stage Saa Moya n'iminota 50, bayivaho Saa Tatu n'iminota 36. Bari abaririmbyi 7 hamwe n'abacuranzi babo babiri. Mark Mohr umuyobozi w'iri tsinda n'umugore we ni bo bateye indirimbo nyinshi. Christafari baririmbaga ubona bibarimo cyane ndetse hari n'aho bageze baryama hasi. Aba banyamuziki bari bambaye imyenda ibarekuye cyane ibemerera kubyinira Imana bisanzuye. Basimbukaga cyane.

Ibara ry'umukara ni ryo ryari ryiganje mu myenda Christafari bari bambaye. Bari bambaye nk'abarasita koko dore ko hari bamwe bari bafite amaderedi, abandi bambaye ipantalo ziciye (deshire), ingofero, amaherena ndetse by'akarusho Mark Mohr, ishyiga ry'inyuma muri Christafari ari nawe washinze iri tsinda ndetse akaba ari n'umuyobozi waryo, yari yambaye ikabutura n'ingofero. Kuva ku nkweto kugeza ku ngofero, yari yambaye imyambaro y'ibara ry'umukara.

Mark Mohr umuyobozi wa Christafari ni uku yari yambaye

Baririmbye nyinshi mu ndirimbo zabo, abantu benshi barizihirwa bikomeye biba akarusho bageze kuri Hosanna ari nayo basorejeho ahagana Saa tatu n'iminota 36. Kimwe mu byerekanye ko abantu benshi baryohewe cyane n'umuziki wa Christafari, ni uko bakurikiranye iri tsinda bahagaze kuva ritangiye kuririmba kugeza ku munota wa nyuma. Ni nako kandi basimbukanaga n'aba banyamuziki. Abagize Christafari birekuye cyane bakoresha ingingo z'imibiri yabo mu gutambira Imana, bituma abari muri iki gitaramo nabo birekura cyane, kuva ku mwana kugeza ku mukuru, babyinira Imana biratinda. Christafari bakuriwe ingofero bitewe n'ubuhanga buhanitse bagaragaje i Kigali.

Christafari kuri stage,...bakoresheje imbaraga nyinshi cyane

Mark Mohr yashimiye cyane Kavutse Olivier na Beauty For Ashes batumiye Christafari mu Rwanda. Yagize ati: "Kavutse na Beauty For Ashes mwarakoze cyane, mwatumye inzozi zacu ziba impamo". Yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyane ndetse gifite isuku. Mark Mohr na bagenzi be ngo bakunze cyane u Rwanda ndetse Mark Mohr yatangaje ko bazagaruka kuhakorera igitaramo. Yatangaje ko basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bababazwa cyane n'ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu murasita Mark Mohr yatunguye abantu benshi ndetse bibakora cyane ku mutima ubwo yigishaga ijambo ry'Imana, akabasaba kwizera Yesu Kristo kuko ashoboye byose bityo umwizeye akaba nta na kimwe yamuburana. 

REBA HANO 'HOSANNA' YA CHRISTAFARI

Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu batari bacye bakunda umuziki wa Gospel. Abazungu bari benshi muri iki gitaramo. Usibye Christafari na Beauty For Ashes baririmbye muri iki gitaramo, abandi bishimiwe ni; The Pink na Columbus baririmbaye na Beauty For Ashes indirimbo bakoranye yitwa 'Sifa'. By'akarusho Mark Mohr umuyobozi wa Christafari yavuze ko yanyuzwe cyane n'imiririmbire ya Columbus. Bamwe mu bantu bazwi bitabiriye iki gitaramo harimo; Aline Gahongayire, Tonzi, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Bishop Amon, The Pink, Columbus, Diana Kamugisha, Might Popo, Kwizera Ayabba Paulin na Noel Nkundimana uyobora Radio Umucyo akaba n'umuyobozi wa Groove Awards Rwanda. Igitaramo cyatangiye Saa moya gisozwa Saa Yine n'iminota 5.

Kavutse na Mark Mohr bafashe ifoto y'urwibutso

Beauty For Ashes yateguye iki gitaramo, yaririmbye indirimbo zinyuranye zirimo; Nta rindi zina, Yesu ni we Boss, Yesu ni Sawa, Nyigisha, Mighty to save, Oceans, The Cross, Haulali, Siriprize na Sifa. Ubwo Christafari yari ivuye kuri stage, Beauty For Ashes yagarutse gushimira abantu bose bitabiriye igitaramo n'abayibaye hafi kugira ngo kigende neza, nyuma yaho baririmba indirimbo eshatu harimo na Yesu ni we Boss ari nayo basorejeho igitaramo kirangira gutyo. Christafari baraye bahagurutse mu Rwanda na cyane ko bafite gahunda y'ivugabutumwa bazakorera mu bihugu binyuranye byo muri Afrika.

REBA ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Umuraperikazi The Pink

Amanda Fung umugore wa Kavutse Olivier

Kavutse ibyuya byari byamurenze,......Yesu ni sawa

Bahimbaza Imana bakoresheje ingingo z'imibiri yabo

Christafari bakuriwe ingofero n'abanyakigali n'abandi bitabiriye iki gitaramo


Aline yafashijwe cyane,...yaje yambaye umupira wanditseho 'Ineza Tour'

Might Popo (iburyo) yitabiriye iki gitaramo

Columbus yaririmbye bikora ku mutima wa Mark Mohr

The Blessing Family,.....kubyinira Imana ni yo mahitamo yabo

Diana Kamugisha yasazwe n'ibyishimo mu gitaramo cy'aba Rasta

Dreadlocks (amaderedi) si ikibazo,..kuba uzifite ntibyakubuza guhimbaza Imana


Aline Gahongayire yasigaranye urwibutso rw'iki gitaramo


Mark Mohr umuyobozi wa Christafari rikora injyana ya Reggae

Mark Mohr hamwe n'umugore we baririmbana muri Christafari

Mark Mohr yigishije ijambo ry'Imana yitsa cyane ku kwizera Yesu Kristo

Kavutse Olivier ubwo yashimiraga abateye inkunga iki gitaramo

UMVA HANO 'YESU NI WE BOSS' YA BEAUTY FOR ASHES FT NPC

REBA HANO 'HOSANNA' YA CHRISTAFARI YASOJE IGITARAMO

REBA HANO UKO CHRISTAFARI YARIRIMBYE MU GITRAMO 'UNSTOPABLE'

AMAFOTO: CYIZA Emmanuel-Inyarwanda.com

VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND