RFL
Kigali

Chris Mwungura yagize icyo yizeza abazitabira igikorwa cyo kurebera mu ruhame filime za Gikristo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/06/2017 18:38
0


Kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2017 mu mujyi wa Kigali hazabera igikorwa cyo kurebera mu ruhame filime za Gikristo aho abantu bakunda izi filime bazazirebera kuri televiziyo ya rutura, bicaye hanze mu busitani bwa New Life Bible church ku Kicukiro.



Mu kiganiro n’abanyamakuru, Chris Mwungura ukuriye True way Entertainment yateguye iki gikorwa cyiswe ‘summer outdoor movie night’, yijeje abazacyitabira ko bazahungukira byinshi kuko bazareba filime za Gikristo zinyuranye kandi zikubiyemo ubutumwa bwamamaza Yesu Kristo.

Abakunda Filime za Gikristo bakaba bazarebera izi filime ku nsakazamashusho nini cyane. Kwemererwa kureva izi Filime ni kwishyura ibihumbi bitatu gusa y'amanyarwanda (3000Frw). Yakomeje avuga ko abazitabira iki gikorwa bazataramirwa  n’itsinda Beauty For Ashes. Hazaba hari kandi Natasha Umuhoza uzavuga umuvugo ndetse na Shekinah Drama ihimbaza Imana ikoresheje ibimenyetso.

Tuzakoresha ‘Inflatable screen’ nini cyane, zikoreshwa mu kwereka filime hanze, bazashyiraho food court abantu babashe kwigurira ibyo kurya no kunywa, abantu bizanira ibyo kwicaraho no kwifubika, ariko ku bantu bakuru tubashyiriraho intebe nkeya zo kwicaraho. Kuri iyi nshuro tuzemerera n’abantu gushyira imodoka impande y’ubusitani abashaka kuzicaramo bazicaremo kuko screen aho uri hose urayireba.

Chris Mwungura yavuze urugendo rw’inzitane yanyuzemo atangira gukora filime za Gikristo

Christ Mwungura yabwiye Inyarwanda.com ko yinjiye muri sinema muri 2009 ariko atangira afasha abandi aho yigaga ibijyanye na sinema. Muri 2011 ni bwo yakoze filme ya mbere yitwa Power of message, ayerekana mu mashuri makuru na kaminuza no mu bihugu byo hanze. Iyi filime ngo yaguzwe na televiziyo yo muri Afrika y’Epfo, nyuma nayo iyigurisha Africa Movie Magic.Chris avuga ko yinjiye muri sinema mu ntego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, amatorero amwe n’amwe yagiye amushyigikira,ariko ayandi ntiyamyumva.

Image result for Chris Mwungura amakuru

Filime yanditswe na Chris yakunzwe na benshi mu banyarwanda n'abanyamahanga

Chris Mwungura yavuze ko uko yatangije igikorwa cyo kwerekanira filime mu ruhame

Yagize ati: "Twagize iyerekwa ryo kwerekana filime mu ruhame, abantu bakicara bisanzuye bakareba filime, hakabaho n’umwanya yo kuganira. Yanakomoje kuri Jesus night ari guteganya gukora muri uyu mwaka wa 2017 mu mugoroba wo kuramya Imana no kureba filime za Gikristo. Yunzemo ko abanyarwanda batari biyumvamo cyane sinema." Yagize ati: "Iyo bavuze gusohoka mu bindi bihugu bumva kujya muri sinema ariko twebwe hano mu Rwanda iyo bavuze gusohoka twumva kujya muri resitora n’abandi."

Image result for Chris Mwungura amakuru

Chris Mwungura uyobora Rwanda Christian Film Festival

Havugimana Mucyo Jackson uyobora Ishusho Arts itegura Rwanda Movie Awards, yavuze ko aho sinema nyarwanda igeze ari heza gusa ngo si ibyo kwirata, yagize ati: "Urwego sinema igezeho hano mu Rwanda ntabwo ari rubi n’ubwo atari rwiza cyane byo kurata kuko turacyafite urugendo rurerure cyane ko nkuko (Christ Mwungura) yari abivuze dufite urugamba rwo kubigira umuco. Impamvu tugomba kubigira umuco ni uko ari ubucuruzi ntabwo ari ugukopera umuco w’ahandi ngo twibagirwe uwacu ahubwo ni umuco ubyara amafaranga, abahanga mu by’umuco bazi ko umuco ukura, muri kwa gukura k’umuco rero twifuza ko na simena nyarwanda yazamukiramo kuko ni business nini itunga abantu ndetse igatunga n’igihugu."

Trésor Senga ukuriye Mashariki Africa film festival yavuze ko sinema nyarwanda yatangiye abantu batayumva, gusa ngo kuri ubu sinema nyarwanda igeze ku rwego rushimishije. Yashimiye Chris Mwungura ku bwo kubw’iyerekwa yagize ryo gukora fimile za Gikristo ndetse agaharanira iterambere ryazo aho yahise atangiza iserukiramuco rya Filime za Gikristo. Yashimiye abandi bose bagira mu uruhare mu iterambere rya sinema nyarwanda. Muri iki kiganiro n'abanyamakuru, Vestine wari uhagarariye 'Amasezerano Community Banking Ltd' yateye inkunga iki gikorwa cyo kwerekanira mu ruhame filime za Gikristo, yaboneyeho gusaba abandi baririmbyi n'amakorali kujya begera ikigo cy'amari akoramo, bakabatera inkunga aho bashobora no kubaha inguzanyo yabafasha mu bikorwa byabo binyuranye. 

Chris Mwungura

Nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru, hafashwe ifoto y'urwibutso

Abifuza kwiga ibijyanye na Sinema no kureba amafilime bashyizwe i goroba muri Rwanda Christian Film Festival

Iyi ni yo nsakazamashusho bazareberaho filime za Gikristo

Image result for Itsinda Beauty For Ashes Inyarwanda

Beauty For Ashes izaririmbira abazitabira iki gikorwa

Image result for Itsinda Beauty For Ashes Inyarwanda

Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes

Christian Movie Night







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND