RFL
Kigali

Chris Mwungura agiye gutangiza gahunda yo kwerekanira filime za Gikristo mu nsengero

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/02/2017 20:25
0


Chris Mwungura umwe mu batangije Christian Movie industry mu Rwanda akaba n’umuyobozi w’iserukiramuco rya film za Gikristo mu Rwanda rizwi nka "Rwanda Christian Film Festival " yatangarije Inyarwanda.com bimwe mu bikorwa bafite uyu mwaka wa 2017 harimo no kwerekanira film za Gikristo mu nsengero.



Chris Mwungura yadutangarije ko zimwe mu ntego afite ko ari ukubona ‘contents’ zifite indangagaciro za Gikristo zerekanwa no kuri televiziyo no mu maserukiramuco atandukanye ya sinema, akaba ari byo bimutera gukora ibyo akora ubu kuko yasanze ari imwe mu nzira  nziza zafasha abantu kumva ubutumwa buba bwatanzwe muri filime no gushimisha abantu mu buryo bwiza bubafitiye inyungu.

Twabibutsa kandi ko Chris Mwungura ari umwe mu ba producer/ director ba hano mu Rwanda, akaba yarakoze film ‘The power of the message’ yashoboye kwegukana ibihembo muri Rwanda movie Awards, ikanagurwa na Television yo muri Afrika y’Epfo ibyo bita broadcasting, iza kwerekanwa kuri Africa Movie Magic, yerekanwa kandi mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye na kaminuza,iza no kwerekanwa hanze y’u Rwanda.

Chris Mwungura yabwiye Inyarwanda.com bimwe mu bikorwa bafite muri uyu mwaka wa 2017, aho yavuze ko batangije "Movie Night izajya iba rimwe mu kwezi aho abantu bareba film za gikristo haba izakorewe mu Rwanda no hanze,  aho abakunda film bagira umwanya wo kuganira no kubaza ibibazo abakoze izo film (interaction with film producers/ Directors).

Yakomeje avuga ko iyi gahunda ya ‘movie night’ agiye kuyikora no mu nsengero ( church tours) akoranye n’urubyiruko rwo mu matorero atandukanye bazasura kuko nabyo ari bumwe mu buryo bwafasha abantu benshi kwakira ubutumwa buba bwatanzwe mu ma film ya gikristo kandi akaba ari ibintu bikunzwe cyane n’urubyiruko.

Ikindi yavuze ko muri uyu mwaka wa 2017 bazakomeza gahunda yo kwerekanira filime mu ruhame abantu bicaye hanze aho bazirebera kuri za ekara nini cyane abantu bicaye hanze ibintu byishimiwe n’abantu benshi cyane ubwo byakorwaga umwaka ushize kuri new Life Bible church bakiyemeza ko cyaba igikorwa ngarukamwaka. Ibi bikorwa byose  bizajya bisozwa haba iserukiramuco rya Rwanda Christian Film festival riba mu kwezi kwa cumi na kumwe rikitabirwa n’abakora film za gikristo baturuka mu bihugu bitandukanye.

Twamubajije niba nta zindi film ateganya gukora adutangarizako ari mu mushinga wazo, uyu mwaka ukaba uzarangira akoze filim ebyiri nguzi ( short film na feature film)  kuko yashize imbaraga cyane mu kwubaka uru rubuga kugira ngo bizafashe abantu b’igihe kizaza. Chris akaba atumira abakunda film bose kuri iki cyumweru taliki 19/02/2017muri movie night izabera Kicukiro impande y’akarere kuri Prayer house.

Rwanda Christian Film Festival 2016






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND