RFL
Kigali

Chorale de Kigali mu gitaramo gikomeye cya Noheli cyahujwe n’ibirori by’isabukuru y’imyaka 50

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/11/2015 20:26
4


Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2015 muri Serena Hotel ya Kigali, Chorale de Kigali yo muri Kiliziya Gaturika, Paroisse Cathedrale St. Michel, yateguye igitaramo gikomeye cya Noheli “Christmas Carols concert 2015” cyahuriranye n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 iyi korali imaze kuva itangijwe.



Nizeyimana Alex umuyobozi wa Chorale de Kigali yatangarije Inyarwanda.com ko kugeza ubu imyiteguro y’igitaramo “Christmas Carols concert 2015”bayigeze kure bakora amasubiramo y’indirimbo zizakoreshwa kuri uwo munsi wo kwizihiza no kwifuriza abakunzi babo Noheli ndetse no gushima Imana kuba bamaze imyaka 50 bagikora umurimo w’Imana.

N’ubwo buri mwaka, Chorale de Kigali ikora igitaramo cya Noheli "Christmas Carols concert”, icy’uyu mwaka wa 2015 gifite umwihariko w’uko bazaba barimo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 bamaze kuva batangiye kuririmba nka korali. Kwinjira muri icyo gitaramo bizaba ari 10.000Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse na 5000Frw ahasanzwe.

chorale

Mu buhanga bwinshi, Korali de Kigali itaramira abakunzi bayo benshi bakanezerwa abandi bakababazwa no kubura amahirwe yo kwinjira mu gitaramo

Nizeyimana Alex yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko mu myaka 50 Chorale de Kigali imaze, hari ibintu bitatu bishimira cyane. Muri byo harimo kuba bakiriho kandi bagikora umurimo w’Imana. Ikindi cya kabiri bishimira ni ukuba bakoze umuryango kandi bakaba bafite ubuzima gatozi.

Ikintu cya gatatu bishimira ni uko bari kugera ku ntego biyemeje yo kuzamura muzika yanditse ikagera ku rwego mpuzamahanga. Si ibyo gusa ahubwo barashima Imana yabafashije mu gihe bamaze bakaba bafite alubumu 12 z’amajwi ndetse n’izindi ebyiri z’amashusho.

Mu bitaramo bamaze igihe bakora cyane cyane ibyo bakora byo kwizihiza Noheli, Nizeyimana Alex yavuze ko hari umusaruro ukomeye bagiye bakuramo nko kuba bibungura byinshi mu bijyanye n’imiririmbire ndetse bikabongerera abakunzi, koraly ikarushaho kumenyekana.

de kigali

Chorale de Kigali iraririmba benshi bakizihirwa

Abajijwe icyo bateganya ku bakunzi babo batajya babona ubushobozi n’uburyo bwo gutaramana nabo mu bitaramo bibera muri Kigali, yavuze ko mu byifuzo byabo, umwaka utaha wa 2016 bifuza kuzakora ibitaramo mu ntara zitandukanye z’u Rwanda bakegera abakunzi babo.

Chorale de Kigali

Imyiteguro y'igitaramo cy'uyu mwaka igeze kure

Ikindi ni uko bafite icyizere cy’uko muri Kigali hagiye kuboneka ahantu hanini ho gutaramira nk’uko baherutse kubisezeranywa n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba ubwo yari yitabiriye igitaramo cyabo cy’ubushize, nyuma yo kubona benshi mu bakunzi babo basubirayo kubera kubura aho bicara muri Serena Hotel ngo bataramana na Chorale de Kigali.

chorale de kigali

Meya w'umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba(uwa gatatu uhereye ibumoso) ni umwe mu bakunzi b'imena ba Chorale de Kigali

Tubibutse ko Chorale de Kigali, ari imwe mu makorali azwi mu yabayeho mu Rwanda kuko yakoze amateka muri muzika ikoranye ubuhanga. Chorale de Kigali ntiririmba gusa indirimbo zisingiza Imana, inaririmba ibyiza bitatse u Rwanda n’umuco warwo. Kubera ubuhanga bw’abayigize kandi, iririmba mu ndimi zose ubu zikoreshwa mu Rwanda, haba ikinyarwanda, icyongereza cyangwa igifaransa.

Mu bitabiriye iki gitaramo harimo n'abanyamahanga

Igitaramo cyabo, gihuruza n'abanyamahanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ikiza kiravugwa8 years ago
    Sha aba bavandimwe baririmbana ubuhanga pe! Igihe cyose nagiye aho baririmbye numvaga tutataha. Imana izabampembere. Ibyo mukora ni Nyagasani ubyihishe inyuma. Muzafungure amaso (abatarabikora) muzabibona. Chapeau bas!
  • 8 years ago
    natwe aba Bantu turabemera peeeeeee!!!
  • TWIZERIMNA Léodomir 8 years ago
    courage kuruwo murimo mwiza wo kwamamaza ijambo ry'Imana turabategereje muri cathedral ya Ruhengeri next year .
  • TWIZERIMNA Léodomir8 years ago
    indirimbo zabo z'amashusho zirakenewe babonye uko bajya bazohereza ku ma Paroisse byaba byiza cyane





Inyarwanda BACKGROUND