RFL
Kigali

Chorale de Kigali igiye kwizihiza Yubile y'imyaka 50 umunsi w'amateka ku bakunzi n'abaririmbyi bayo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/08/2016 16:23
0


Kuri uyu wa 15 Kanama 2016 nibwo Chorale de Kigali izaba yizihiza umunsi w'amateka kuri yo aho izaba yishimira imyaka 50 imazen kuva ishinzwe. Ni mu gihe iyi korali imaze imyaka ibiri iri mu myiteguro y'ibi birori.



Ibi birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 50, bizabimburirwa n'igitambo cya misa kizaturirwa kuri katederali Saint Michel kuva isaa yine za mu gitondo. Nyuma yaho ibirori bizakomereza mu gikari cya Paruwasi nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe n'ubuyobozi bw'iyi korali burangajwe imbere na Alex Nizeyimana. 

Alex Nizeyimana umuyobozi wa Chorale de Kigali imwe mu zabanjirije izindi korali hano mu Rwanda, yabwiye Inyarwanda.com ko muri iyo myaka 50 bamaze hari ibintu byinshi bishimira, gusa ngo harimo n'ibindi byabababaje ukurikije amateka banyuzemo. Mu byo bishimira ni uko Chorale de Kigali ikiriho bitewe nuko hari indi miryango n'ibigo byavutse ariko bikaza kuzimira burundu. Bafite ishimwe kandi kuba umuziki wabo warateye imbere ku rwego rw'igihugu ndetse bakagera no ku rwego mpuzamahanga. Yakomeje agira ati: 

Turishimira kandi ko muri iyo myaka muzika muzika dukora yarushijeho kumenyekana ku rwego rwo hejuru mu gihugu cyacu ndetse no ku rwego rw'umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba. Muri iyi myaka kandi Chorale de Kigali ifite alubumu 12 z'amajwi ndetse na Alubumu 2 z'amashusho. Chorale de Kigali yagize uruhare mu kuzamura imiririmbire ya muzika dukora hano mu gihugu no muri Kiliziya by'umwihariko; aha tukanibutsa ko ari yo yaririmbye Misa yasomwe na Papa Yohana wa 2 ubwo yasuraga u Rwanda mu 1990. 

 

Chorale de Kigali imaze imyaka 50 kuva itangijwe

Chorale de Kigali igiye kwizihiza uyu munsi udasanzwe mu mateka yayo, nyuma y'ibitaramo yagiye ikorera mu ntara zitandukanye z'igihugu mu rwego rwo kwegera abakunzi bayo no kwishimana muri ibi bihe byiza abaririmbyi b'iyi korali barimo. Mu myaka ya vuba Chorale de Kigali yahaye abanyarwanda n'abanyakigali by'umwihariko uburyo bwo kuryoherwa n'iminsi mikuru ya Noheli no gutangira umwaka mu bitaramo biteguye neza. Uyu mwaka wa 2016 ikaba irarikira abantu ku itariki ya 18/12/2016 ikindi gitaramo kidasanzwe. 

Abaririmbyi b'abahanga kandi bashoboye nubu iracyabafite

Nubwo Chorale de Kigali yagize abahanzi bazwi mu myaka yo ha mbere n'ubu iyo ukurikiranye umuziki wayo usanga ifite abandi baririmbyi beza cyane ndetse bashoboye. Aha twavuga Tunezerwe Pacifique, Dr Jean Claude Byiringiro, Dr Alfred Ngirababyeyi, Dr Dominique Xavio Mugenzi, Utembinema Germaine, Simbi Ndizihiwe Yvette n'abandi benshi. 

Ibigwi bya Chorale de Kigali si ibya none

Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe n'ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bukuriwe na Nizeyimana Alex, iyi korali ni imwe muri Chorale zizwi mu zabayeho mu Rwanda yakoze amateka muri muzika ikoranye ubuhanga.  Chorale de Kigali ni umuryango udaharanira inyungu, watangiye mu mwaka wa 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987, bwavuguruwe mu 2011. Yatangijwe n’abahanga muri muzika bari barabyize mu mashuri ya seminari n’ahandi.  Ab’ikubitiro ni Professeur Paulin Muswayili na Saulve Iyamuremye.

Mu ntangiriro Chorale de Kigali yari igizwe n’abagabo gusa, kugeza mu mwaka wa 1987, ari bwo abari n’abategarugori ba mbere binjiragamo. Kuva yashingwa Chorale de Kigali yagiye igira abahanzi b’ibihangange bazwi muri Muzika yanditswe mu manota, muri bo twavuga nka: IYAMUREMYE Saulve, NGIRUMPATSE Mathieu, HABYARIMANA Apollinaire n’abandi

Kubera uburyo abahanzi bayo bahimbanaga ubuhanga ndetse n’abaririmbyi bayo bakaririmbana ubuhanga, bagiye basabwa n’ibigo ndetse n’izindi nzego za Leta guhimba no kuririmba indirimbo zirata ibigwi by’ibyo bigo cyangwa izo nzego.   Ni muri urwo rwego Chorale de Kigali yakunze kugaragara mu bikorwa byinshi birimo kwitabira Misa zo kwizihiza bimwe mu bikorwa byaranze amateka y’Igihugu, nk’umunsi mukuru w’Ubwigenge, uw’umurimo, uw’abarezi n’indi.

Chorale de Kigali kandi yizihije Yubile ya Musenyeri Aloys Bigirumwami yabaye ku itariki ya 03 Kamena 1978 ubwo yizihizaga imyaka 50 y’ubupadiri na 25 y’ubusenyeri.

Kubera ubuhangange bwa Chorale de Kigali kandi, Inama y’abepisikopi mu Rwanda yayihisemo kugira ngo yizihize Misa yayobowe na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ubwo yasuraga u Rwanda, iyo Misa ikaba yarabereye i Nyandungu ku itariki ya 10 Nzeri 1990 yitabirwa n’abantu barenze miliyoni.

Chorale de Kigali mu gihe cya nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 94, Chorale de Kigali yarahungabanye nk’indi miryango yose yari mu gihugu.  Yabuze benshi mu baririmbyi bayo bazize jenoside, abandi na bo barahunga.  Bake mu bari basigaye baje kwisuganya, bongera kubyutsa umuryango n’ubwo bitari byoroshye, ariko babasha kuwusubiza ku murongo, Chorale de Kigali yongera isubira ku isonga ry’amakorali ari mu Rwanda.

Ibibazo binyuranye byagiye bivuka muri Chorale de Kigali ntibyayiciye intege.  Yarakomeje itera imbere none ubu igeze ku rwego rushimishije.  Muri iki gihe ubu ifite abanyamuryango basanzwe bageze kuri 80 ndetse inafite abanyamuryango b’icyubahiro bageze kuri 20.

Chorale de Kigali ntiririmba gusa indirimbo zisingiza Imana, inaririmba ibyiza bitatse u Rwanda n’umuco warwo.  Kubera ubuhanga bw’abayigize kandi, iririmba mu ndimi zose ubu zikoreshwa mu Rwanda, haba ikinyarwanda, igifaransa cyangwa icyongereza.

Muri iyi myaka Chorale de Kigali imaze ishinzwe kandi, ntabwo yihereranye ubuhanga bwayo.  Ni muri urwo rwego yagiye igirira ingendo mu bihugu duturanye birimo Burundi na Uganda, aho yagiye ikora ibitaramo binyuranye kandi bigashimwa n’ababyitabiriye. Imyaka mirongo itanu ishize Chorale de Kigali ishinzwe, isanze ari umuryango uhamye ufite icyerekezo gihamye kandi ukunzwe n’abantu benshi mu Rwanda no hanze yarwo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND