RFL
Kigali

Chorale de Kigali igiye gutangiza ishuri ryigisha umuziki, menya ibindi bateganya mu myaka 5 iri imbere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/12/2017 14:04
0


Chorale de Kigali imaze kuba ubukombe mu muziki wa Classic igiye gutangiza ishuri ryigisha umuziki. Mu myaka itanu iri imbere, Chorale de Kigali ivuga ko iri shuri izaba yararitangije. Badutangarije kandi indi mishinga bafite mu myaka itanu iri imbere.



Chorale de Kigali ni korali imaze imyaka 51 itangijwe ikaba igizwe n'abaririmbyi babarizwa muri Kiliziya Gatorika. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Rukundo Charles Lwanga umuyobozi wungirije wa Chorale de Kigali ushinzwe imari n'ubutegetsi yabajijwe ibyo bateganya kugeraho mu myaka itanu iri imbere adusubiza muri aya magambo, ati;

Mu myaka iri imbere turatekereza gushyiraho ishuri rya muzika cyane cyane ku rubyiruko cyangwa ku bana bashaka kuririmba, ibyo ni imishinga dufite mu gihe kiri imbere ariko muri iki gihe ni ukuririmba gusa dukora, tukaba turirimba mu Kiliziya n'ahandi badukeneye yaba mu nzego za Leta, mu bigo byigenga n'ahandi, aho dushobora kubahimbira indirimbo nk'ubu duherutse guhimba indirimbo ya Soras birumvikana ko dushobora guhimbira n'abandi ntabwo turirimba mu kiliziya gusa nkuko bamwe bashobora kubyibeshyaho.

Related image

Chorale de Kigali igiye gutangiza ishuri ryigisha umuziki

Rukundo Charles Lwanga yakomeje avuga ko mu bindi bateganya mu myaka itanu harimo no kubaka inyubako yabo bwite izaba irimo icyicaro cya Chorale de Kigali. Yakomehe avuga ko bashaka kandi kugira ahantu hazwi babarizwa ku buryo abo mu ntara n'abavuye mu bindi bihugu, bazajya baza bakabasha kubona aho Chorale de Kigali ikorera, uwaba aashaka ibihangano byabo nawe bikamworohera guhita abibona. Yagize ati: 

Mu byo twifuza kugeraho harimo kuba twazagira ishuri rya muzika cyane cyane iyi muzika ihimbanywe ubuhanga mu buryo bw'amanota ariko tunatekereza kuzagira noneho n'icyicaro gihoraho aho kugira ngo tujye twicara hamwe ejo tube twahavuye, tugire icyicaro gihiraho tube twagira icyicaro cyacu kandi ikindi tuteganya cyane ni ukugira aho tubarizwa hazwi dushobora no gucururiza ibihangano cyane ku buryo uza avuye mu ntara, avuye mu kindi gihugu aakavuga ati kureba Chorale de Kigali ahantu aha n'aha mpasange ibihangano byayo, ibyo ni byo dushaka gukora cyane muri iyi myaka kandi turizera ko tuzabigeraho.

Chorale de Kigaki bageze kure imyiteguro y'igitaramo cya Noheli

Chorale de Kigali igiye gukora igitaramo cya Noheli kigiye kuba ku nshuro ya gatanu dore ko buri mwaka bategura igitaramo nk'iki. Ni igitaramo bise Christmas Carols concert 2017 kizaba tariki 17/12/2017 kikabera mu mujyi wa Kigali muri Camp Kigali (Kigali Conference and Exhibition Village) mu cyumba cyitwa Kivu Hall kuva isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi bitanu (5000Frw) mu myanya isanzwe ndetse n'ibihumbi icumi (10000Frw) mu myanya y'icyubahiro (VIP). Ni igitaramo batewemo inkunga na Soras ndetse na Alpha Entertainment ikuriwe na Alfred Gatarayiha uzwi cyane nka Alpha. Abajijwe umwihariko w'igitaramo bagiye gukora, Rukundo Charles Lwanga yagize ati:

Umwihariko ni uko dushaka ko abantu bazaza bagasanga hari ibyiza byinshi twagezeho nyuma y'imyaka 50 tumaze tubayeho nka Chorale de Kigali ariko cyane cyane tuzibanda ku ndirimbo zahimbwe n'abahanga bakomeye ku rwego rw'isi ariko tunashyiremo cyane indirimbo z'abana tuzi ko Noheli ari umunsi mukuru w'abana tuzashyiramo rero indirimbo abana bazaririmba abantu bakishima ariko tunaririmbe indirimbo zaririmbwe cyane n'abahanga ku buryo abari baraje mu bitaramo bya mbere batari barazumvise, ni ukuvuga rero tubahishiye byinshi. 

Ni iki Chorale de Kigali bishimira mu myaka 50 imaze?

Rukundo Charles Lwanga yavuze ko mu myaka 50 bamaze hari byinshi byiza bagezeho. Yavuze ko Chorale de Kigali imaze kuba ubukombe mu bijyanye n'imiririmbire no mu bijyanye n'imiyoborere ya korali.Yashimiye cyane abaririmbyi ba Chorale de Kigali bakora bitanze umunsi ku wundi, bagakora babishaka kandi badahembwa. Yagize ati: 

Mu myaka 50 Chorale de Kigali imaze, ubona hari aho imaze kugera, navuga ko tumaze kuba ubukombe urebye mu bijyanye n'imiririmbire no mu bijyanye n'imiyoborere ya korali, urebye ubwitabire bw'abaririmbyi, usanga rwose tugeze kure kuko ubu barabikora babikunze kandi mu by'ukuri nta gihembo baba bakorera ariko baritanga mu buryo bushimishije numva Chorale de Kigali hari ahantu tugeze muri iyi myaka 50 urebye n'abaza kutureba bashimishwa n'ibyo dukora n'uburyo turirimba.

Chorale de Kigali

Chorale de Kigali ivuga ko ihishiye byinshi abakunzi bayo

Chorale de Kigali igiye gutaramira abakunzi bayo

REBA HANO UBWO CHORALE DE KIGALI YIZIHIZAGA YUBILE Y'IMYAKA 50






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND