RFL
Kigali

Chorale de Kigali igiye kwinjiza abantu muri Noheli mu gitaramo bazumviramo ubukungu buri muri muzika y’u Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/12/2018 11:28
3


Nk’uko babigize umuco kuva mu mwaka wa 2013, abaririmbyi ba Chorale de Kigali biyemeje gushimisha abakunzi babo mu gitaramo ngarukamwaka cyiswe ‘‘Christmas Carols Concert 2018’’. Kuri ubu bageze kure imyiteguro y'iki gitaramo bagiye gukora ku nshuro ya 6.



"Christmas Carols Concert 2018" ni igitaramo cya Chorale de Kigali kizaba tariki 23 Ukuboza 2018, kikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahahoze ari muri Camp Kigali, mu cyumba cyitwa Akagera Hall, guhera saa kumi n’ebyiri za ni mugoroba. Kwinjira bizaba ari ibihumbi icumi mu myanya y’imbere (10,000Frw) n’ibihumbi bitanu mu myanya y’indi (5,000Frw).

Abakunzi b’indirimbo zihimbanywe kandi ziririmbanywe ubuhanga, bamenyereye ko buri mwaka, ku cyumweru kibanziriza Noheli, Chorale de Kigali ibategurira igitaramo kibafasha kwinjira muri Noheli no gusoza umwaka neza. Muri uyu mwaka, Chorale de Kigali ihishiye byinshi abakunzi bayo, harimo indirimbo nyinshi nziza zakunzwe mu binyejana bitandukanye, zaba ari izahimbwe n’abanyamahanga cyangwa iz’abahanzi b’abanyarwanda.

KURI IYI NSHURO HARI UMWIHARIKO UGERERANYIJE N’IBITARAMO BYABANJE

RUKUNDO Charles Lwanga, Visi Perezida wa mbere wa Chorale de Kigali, yatangarije Inyarwanda.com ko muri uyu mwaka abazitabira igitaramo, baziyumvira indirimbo zihimbwe mu buryo bwihariye, mu njyana zitandukanye kandi ziri mu ndimi nyinshi ugereranyije n’ibitaramo byabanje.  Yagize ati : ‘‘Nk’uko duhora tubisabwa n’abakunzi bacu, buri mwaka Chorale de Kigali uko iteguye igitaramo, ishaka umwihariko ku buryo uwaje mu bitaramo byabanje abona itandukaniro’’. 

Image result for Christmas Carols Concert chorale de kigali

Yakomeje avuga ko uyu mwaka, abakunzi babo bazumva indirimbo zinyura amatwi n’umutima. Yagize ati : ‘‘Abazitabira igitaramo cyacu bazumva ubukungu buri muri muzika y’u Rwanda batari bazi, aho tuzabaririmbira indirimbo basanzwe bazi zahimbwe n’abanyarwanda, ariko ziririmbwe mu buryo budasanzwe. Bazumva kandi ubukungu buri mu muziki uhimbwe mu ndimi z’amahanga harimo icyongereza, igifaransa, igitaliyani, ikidage n’icyesipanyole.’’

Mu bijyanye n’imyiteguro, yadutangarije ko ku ruhande rw’abaririmbyi bahagaze neza, kuko batangiye kwitegura kare ku buryo ubu barimo kunoza. Ikindi kidasanzwe muri iki gitaramo kandi ni uko amatike yo kwinjiriraho yatangiye gucuruzwa kare ugereranyije no mu myaka yabanje.  Ubu abayakeneye bayasanga ku Impano Art Gallery iruhande rwa Economat kuri Saint Paul, muri Librairie ya Saint Michel no muri Librairie ya Sainte Famille.

IGITEKEREZO CYA CHRISTMAS CAROLS CONCERT CYAJE GIKENEWE

Kuva Chorale de Kigali yashingwa mu mwaka wa 1966, yagiye yitabira cyane kuririmba indirimbo zifasha abakristu gusenga n’izirata ibyiza by’u Rwanda, ariko gutegura ibitaramo nka Christmas Carols Concert, aharirimbwa indirimbo zihimbanywe ubuhanga zizwi nka ‘‘classical music”, ntibyahise bigerwaho, kuko wasangaga abazi ubukungu n’uburyohe buri mu muri uwo muziki ku buryo bawukunda bakaza kuwumva atari benshi. 

Image result for Christmas Carols Concert chorale de kigali igitaramo

Ni muri urwo rwego Chorale de Kigali yafashe iya mbere ikabimburira andi makorali gukundisha abanyarwanda umuziki uririmbwe mu buryo bw’amanota, aho yateguye ibitaramo kuva mu mwaka wa 2013, bigatuma abitabira bagenda bavumbura bwa bukungu batari bamenyereye, bityo n’umubare wabo ugenda wiyongera uko imyaka ishira indi igataha.

INTEGO YA CHORALE DE KIGALI YAGEZWEHO

Umuyobozi wungirije wa Chorale de Kigali yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko bishimira cyane ko abanyarwanda bamaze gukunda umuziki uhimbwe mu buryo bwa gihanga, kuko ugereranyije n’ubwitabire bwo mu myaka yabanje n’ubu, usanga hari intambwe yatewe. 

Ikindi yishimira ni uko ari bo bafashe iya mbere mu gutegura ibitaramo nk’ibyo bigatuma n’andi makorali na yo atera ikirenge mu cyabo, na yo akaba ategura ibitaramo nk’ibyo. Yagize ati : ‘‘Twishimira ko ubu haba muri Kigali, haba mu ntara zitandukanye usanga amachorales ategura ibitaramo nk’ibyo dutegura kandi bikitabirwa. Ni icyerekana ko abantu bamaze gukunda umuziki uhimbanywe ubuhanga."

Image result for Christmas Carols Concert chorale de kigali

Chorale de Kigali ni umuryango udaharanira inyungu, watangiye mu mwaka wa 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987, bwavuguruwe mu wa 2011. Yatangijwe n’abahanga muri muzika bari barabyize mu mashuri ya seminari n’ahandi. Ab’ikubitiro ni Professeur Paulin Muswahili na Saulve Iyamuremye. Ubu Chorale de Kigali ibarizwamo abanyamuryango bagera ku 135.

Chorale de Kigali

Igitaramo Chorale de Kigali igiye gukora mu kwinjiza abantu muri Noheli






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabo John5 years ago
    Mbega byizaaa !! Mugize neza kongera kudususurutsa mu mpera z'umwaka ! Ubushize naraje igitaramo kirangira ntabishaka kubera kunyurwa. N'ubu sinzahatangwa rwose. Mufite abakobwa baririmba neza nkatwarwa pe. Mbese kuri jye amagambo yashize ivuga. Chorale de Kigali muri aba mbere mukanikurikira. Nzaza kare mbitegere numve uburyohe bw'amajwi yanyu. Mugabo John
  • Hitimana Marc5 years ago
    Bravooooo ! Chorale dukunda !!! Muri abantu b'abagabo cyane. Mbakundira ko muririmba tukishima bigatuma twinjira muri Noheli dufite akanyamuneza. Amatike se nta kuntu mwajya muyatwegereza mu ntara ? Ubushize aho yagurIrwaga hari umuvundo mwagize neza kuba muyacuruje kare, gusa mujye muanatekereza kuyageza hirya no hino. Ese ibitaramo mu ntara ho bimeze bite ? Muzanyarukire i Rubavu turabakunda cyane rwose. Icyifuzo : Mu ndirimbo muzaririmba ntimuzatuburiremo Turate Rwanda yacu itatse ishema, iriya ni iya mbere cyane. Nimukomeze mubere andi machorales icyitegererezo, na bo bazagere aho mugeze bizadushimisha twese. IMYITEGURO MYIZAAAAAA
  • Mujawayezu M. 5 years ago
    Murakoze kutugezaho iyi nkuru Inyarwanda ! Ni ukuri iyi chorale bitari ugukabya nta yindi iyihiga muri iki gihugu. Muri East Africa ho sinzi ibyaho cyane, ariko ubanza naho yaza mu za mbere. Nkunda ko baririmba indirimbo z'ubuhanga zitapfa kuririmbwa n'ababonetse bose. Ese ababishinzwe mwazarebye ukuntu mu birori bikomeye Chorale nk'iyi yajya iseruka ko byashimisha benshi ! Nababonye ubushize mu masengesho yo gusabira igihugu ndumva ndanezerewe rwose ! Mukomeze museruke abakunzi b'indirimbo ziririmbwe neza turi benshi. Turi kumwe kuri uwo munsi rwose, kandi mujye mutumenyesha n'ibindi bitaramo mukora tuze kubiyumvira. Dukumbuye ijwi rya Germaine cyane. Muzamuhe umwanya uhagije twiyumvire uko ahogoza. Imana ibashoboze mu byo mwitangiye. Turabakunda.





Inyarwanda BACKGROUND