RFL
Kigali

Twasuye Chorale de Kigali mu myiteguro y'igitaramo cya noheli kizarangwa n'udushya twinshi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/12/2017 15:57
0


Kuri iki Cyumweru tariki 17/12/2017 Chorale de Kigali izakora igitaramo cya Noheli 'Christmas Carols concert 2017'. Mu gihe habura igihe gito iki gitaramo kikaba, Inyarwanda twasuye aba baririmbyi ubwo bari mu myiteguro.



Ubwo twabasuraga tubasanze mu myiteguro y'iki gitaramo cya Noheli, twasanze barimo gusubiramo indirimbo bazaririmba kuri iki Cyumweru. Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bari bitabiriye ari benshi. Wabonaga biteguye bihagije igitaramo cyabo. Amajwi y'umwimerere aryoheye amatwi ni yo usangana aba baririmbyi. Inyarwanda.com twaganiriye na Dr Albert Nzayisenga umuyobozi wa Chorale de Kigali, adutangariza ko bageze kure imyiteguro y'iki gitaramo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DR ALBERT UYOBORA CHORALE DE KIGALI

Abajijwe agashya bahishiye abantu muri iki gitaramo,Dr Albert Nzayisenga yagize ati: "Ngira ngo abaza mu gitaramo cya Chorale de Kigali baza bitezemo agashya n'ibyabaye mbere bihora ari bishyashya, biba ari byiza cyane, uyu mwaka tuzakoresha cyane abana mu gitaramo nabo bazaturirimbira, ni abana twahuguye kugira ngo bazifatanye n'abanyarwanda mu gitaramo cya noheli"

Akandi gashya kazaranga iki gitaramo nuko Chorale de Kigali izaririmba indirimbo zisanzwe ziririmbwa n'abaririmbyi bakomeye ku isi mu muziki wa Classic. Germaine Utembinema umwe mu baririmbyi ba Chorale de Kigali, yabwiye Inyarwanda.com ko abazitabira igitaramo cyabo bahishiwe byinshi, nawe ubwe ngo atewe amatsiko n'igitaramo bazakora. Yunzemo ko abazitabira bose bazataha bafite inyota yo kuzagaruka mu gitaramo cy'ubutaha.

Chorale de Kigali

Chorale de Kigali ivuga ko ihishiye byinshi abakunzi bayo

Ni ku nshuro ya gatanu Chorale de Kigali igiye gukora igitaramo cya Noheli. Ni igitaramo bise Christmas Carols concert 2017 kizaba ku Cyumweru tariki 17/12/2017 kikabera mu mujyi wa Kigali muri Camp Kigali (Kigali Conference and Exhibition Village) kikabera mu cyumba cyitwa Kivu Hall kuva isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi bitanu (5000Frw) mu myanya isanzwe ndetse n'ibihumbi icumi (10000Frw) mu myanya y'icyubahiro (VIP). Ni igitaramo batewemo inkunga na Soras ndetse na Alpha Entertainment ikuriwe na Alfred Gatarayiha uzwi cyane nka Alpha. 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DR ALBERT UYOBORA CHORALE DE KIGALI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND