RFL
Kigali

Korali Bethesida y’i Nyarugunga yatumiwe i Rusizi mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/08/2018 8:32
0


Korali Bethesida ibarizwa i Kanombe mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali yatumiwe i Rusizi mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi korali ikaba izaririmba indirimbo ziri kuri Album yabo ya Gatatu nshya baheruka gushyira hanze mu buryo bw’amajwi.



Korali Bethesda isanzwe ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Paruwasi ya Nyarugunga ku mudugudu wa Nyarugunga. Igiye mu ivugabutumwa yatumiwemo na korali Isezereano yo mu itorero rya karere ka Rusizi, Paruwasi Muganza, ku Mudugudu wa Muganza.

Korali Isezerano ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR, itorero rya karere ka Rusizi muri Paruwasi ya Muganza, umudugudu wa Muganza, ikaba ari nayo yateguye igiteranira kizamara iminsi ibiri, gifite intego iri mu ijambo ry'Imana muri Yohana 12:26 (Umuntu nashaka kunkorera, ankurikire, kandi aho ndi ni ho unkorera na we azaba.+ Umuntu nankorera, Data azamwubahisha)

Iyi korali yatumiwe mu giterane cyiswe “Umuntu nankorera Data azamuha i cyubahiro”.  Iki giterane kizatangira ku wa 25-kugera ku wa 26/08/2018.

Chorale

Korali Bethesda batumiwe mu gitaramo i Rusizi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND