Umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 07/01/2018 wabaye uw’ibyishimo no kuryoherwa ku bantu bitabiriye igitaramo cya Choeur International yise “Christmas Carols in Live Concert”. Uburyohe bw’amajwi ndetse n’umwihariko mu ndirimbo zikunzwe zitandukanye biri mu byashimishije benshi mu bitaniriye iki gitaramo.
Iki gitaramo cyatangiye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zishyira saa moya, abantu batandukanye baje gusozanya ibihe bya Noheli na Choeur Imternational, dore ko nyinshi mu ndirimbo zibanzweho ari izijyanye n’ibihe by’ivuka rya Yezu kiliziya irimo.
Basusurukije abitabiriye igitaramo baranyurwa
Choeur International imaze kumenyereza abantu bayikunda ko buri gihe haba hari igitaramo mu bihe bya noheli gusa kuri iyi nshuro byari akarusho kuko hongewemo indiri mbo nka Power of Love, The Bright Five Singers nabo baririmba Nerea ya Sauti Sol, hanyuma korali yose iririmba All of Me ya John Legend. Akanyamuneza kari kose ku bantu bari baje kwihera ijisho iki gitaramo cyari cyuzuyemo udushya tutari tumenyerewe cyane muri Choeur International.
The Bright Five Singers baririmbye Nerea ya Sauti Sol
Ikindi cyashimishije abantu cyane ni imicurangire ya Pacis, umwe mu bacuranzi b’abahanga mu muziki wa Classique. Umwe mu bo twaganiriye witabiriye iki gitaramo yagize ati “Choeur International ni bacye beza, ibintu byabo wabonaga biteguwe neza kandi dutahanye ibyishimo kuko baririmbye neza, badutangije umwaka neza”
Pacis ni umwe mu bacuranzi bemerwaho ubuhanga
Umuyobozi wa Choeur International Mushinzimana Benjamin nawe yashimiye abitabiriye iki gitaramo ndetse anashimira abaririmbyi ashimangira ko iyi korali yarushaho kugira imbaraga no gukora ibintu byiza mu gihe yaba ibonye abantu batandukanye bayishyigikira mu buryo butandukanye. Reka tubibutse ko Choeur International imaze imyaka 12 itangijwe ndetse imaze kugira ibigwi bitandukanye birimo no kuba baragize uruhare mu gutunganya indirimbo yubahiriza ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Padiri mukuru wa paruwasi katederali ya St Michel
Amafoto: Ihorindeba Lewis/ inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO