RFL
Kigali

Choeur International de Kigali yateguye igitaramo gikomeye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/12/2016 17:02
0


Choeur International de Kigali (Kigali international choir) yateguye igitaramo cy’akataraboneka cy’indirimbo za Noheli (Christmas Carols Concert) mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 imaze ibayeho.Ni igitaramo kizaba mu ntangiriro za 2017 nk’uko babitangarije Inyarwanda.com



Uyu mwaka Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali (CIEIK), irizihiza Isabukuru y imyaka 10 imaze ibayeho iririmba, ibirori byo kuyizihiza bikazabera muri Serena Hotel aho izafatanya n’abakunzi bayo mu ndirimbo nziza za Noheli (Christmas Carols Concert) ndetse nizo kwizihiza intangiriro z’umwaka mushya wa 2017 kizaba ku italiki ya 7/01/2017 saa 6h00 z’umugoroba muri Serena Hotel.Kwinjira muri icyo gitaramo akaba ari 10,000 frws mu myanya y imbere na 5000 frws mu myanya ikurikira.

Choeur International

Nk’uko Safari Claude umuhuzabikorwa w’iki gitaramo yabitangarije Inyarwanda.com, yavuze ko icyo gitaramo kizaba ari icy’akataraboneka kuko kizabonekamo abaririmbyi bayo b’abahanga batoranyijwe bava mu makorali akomeye yo mu Rwanda hose, baba abaririmba ku giti cyabo (Solistes) ndetse n’abaririmbira hamwe (Choir) abacuranzi bayo babahanga nabo babateguriye udushya twinshi tutari dusanzwe mu bitaramo byose byakozwe kuva Choeur yabaho.

Amavu n’amavuko ya Choeur International de Kigali

Mu mateka Inyarwanda.com dukesha MUSHINZIMANA Benjamin umuyobozi wa Choeur International de Kigali (CIEIK),kugira ngo tuyasangize abasomyi bacu, yadutangarije ko ari umuryango w’abaririmbyi washinzwe ku italili ya 21 Mata 2006, ibona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2008 bungwa n’itegeko no26/11 ryo kuwa 11/2/2008 riyemerera gukorera aho ariho hose mu Rwanda. CIEIK Ikaba ari umuryango udaharanira inyungu wemewe n’itegeko no 4/2012 rigena imikorere y imiryango idaharanira inyungu. Ifite icyicaro muri St Paul I Kigali muri Nyarugenge.

Choeur International

Bamwe mu baririmbyi ba Choeur International de Kigali

CIEIK igizwe n'abaririmbyi babahanga babigize umwuga baturuka mu makorali akomeye yo mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga bakaba bemerewe kuyiririmba mo mu gihe bagaragaza ubuhanga mu kuririmba, CIEIK ni umuryango uririmba kandi udashingiye ku idini iri niri cyangwa ku bitekerezo bya Politiki, ku buryo indirimbo iririmba buri wese aziyumvamo bitewe n’imyemerere ye.

CIEIK igamije iki?

-Choeur International igamije mbere na mbere guteza imbere Muzika yanditse ku manota mu Rwanda, ndetse n’ubundi bwoko bwa muzika mu Rwanda.

-Kuzamura urwego rwa muzika mu njyana zitandukanye z’indirimbo mu Rwanda haherewe kuri Muzika nyarwanda yo hambere ndetse na muzika mpuzamaganga igezweho ubu (Modern and international music)

-Kuzamura impano z abaririmbyi bayo mu kurririmba hakoreshejwe ibikoresho bya muzika bigezweho

-Kugeza ku banyarwanda b’ingeri zose indirimbo mu ndimi nyinshi zitandukanye no mu njyana zitandukanye binyujijwe mu bitaramo itegura kenshi

-Kwigisha abana muzika mu mashuri

-Gutegura no gukora concerts zo mu rwego rwo hejuru

-Kuzamura urwego rwa muzika mu makorali yo mu Rwanda hifashishijwe abaririmbyi bayo bajyana ibyo bize mu makorali yabo.

CIEIK yakoze ibintu byinshi muri iyi myaka 10 imaze ishinzwe

Yahinduye mu buryo bugaragarira buri wese imiririmbire y amakorali mu Rwanda, cyane cyane amakorali aririmba muzika yanditse ku manota.

Choeur International ifatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo yateguye kandi ikora ibitaramo bitandukanye byo kwibuka abahanzi ba mbere banditse kandi bahimba indirimbo zanditse ku manota bazize Jenocide yakorewe abatutsi barimo Rugamba Cyprien, Padiri Alfred Sebakiga, Padiri Musoni, Padiri Byusa, Saulve Iyamuremye n’abandi

CIEIK yagize uruhare mu guhimba no kuririmba indirimbo yubahiriza ibihugu bya Afurika yuburasirazuba, kuko ururirimbo (Melodie) yiyo ndirimbo ikoreshwa kugeza ubu yatanzwe n,umunyarwanda

Choeur International yitabiriye ibitaramo mpuzamahanga (Festivals) byabereye mu bihugu bitandukanye birimo Burundi, Uganda, Tanzaniya,Kenya na Ghana aho yahagarariye u Rwanda kandi ikitwara neza muri byo.

Impamvu CIEIK yizihiza iyi sabukuru y’imyaka 10

CIEIK izizihiza iyi sabukuru aho yifuza kwereka abanyarwanda bose cyane cyane abatuye muri Kigali ko muzika iririmbye neza ikataje bijyanye kandi n’iterambere ry’igihugu cyacu nyuma y’uko Choeur ibayeho mu Rwanda nk’uko bigaragara

- Gushishikariza abikorera gushora imari muri muzika kugira ngo ikomeze gutera imbere kandi iteze imbere abashoramali ndetse n’abakora muzika nk’iyo Choeur International ikora.

- kwizihiza iyi sabukuru bigamije gutaramira abanyarwanda b’ingeri zose cyane cyane abazaba bari muri Kigali kuwa 7 Mutarama 2017 mu ndirimbo zitandukanye zirimo ubuhanga ndetse ziririmbwe n’abaririmbyi babahanga kandi mu ndimi zitandukanye no munjyana zitandukanye.

- Choeur International izereka abanyanrwanda ko abaririmbyi bayo bageze kurwe mpuzamahanga mu kuririmba.

-Kugeza kubanyarwanda bose no mu Rwanda hose ibitaramo byo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 10 aho yatangiriye muri Rwamagana ku italiki ya 18/12/2016 ikazakomereza no mu zindintara nyuma ya Concert ya Serena yo kuwa 7 Mutarama. Ntimuzacikwe n’ubwiza bwa Muzika irimbye neza ibinjiza neza mu ntangiriro z’umwakamushya wa 2017.

Choeur InternationalChoeur InternationalChoeur InternationalChoeur International

Biteguye gukora igitaramo cy'akataraboneka mu kwizihiza imyaka 10 bamaze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND