Kuri uyu wa Kabiri tariki 26/12/2017 mu mujyi wa Kigali harabera ibitaramo bya Gospel mu rwego rwo kwizihiza Noheli yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 25/12/2017. Abitabira ibi bitaramo ngo baraza kuryoherwa cyane.
Ceca Dance Party ni igitaramo cy'urubyiruko kiri bwitabirwe n'abahanzi banyuranye bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kikaba kiri kubera Kimironko muri Ituze Garden. Iki gitaramo cyateguwe na Ijwi Family igizwe n'abahanzikazi banyuranye ba Gospel barimo na Tonzi ari nawe muyobozi mukuru wa Ijwi Family, ku bufatanye n'abakora ikiganiro RTV Sunday Live gica kuri Televiziyo y'u Rwanda.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY FORTRESS' YA IJWI FAMILY
Dj Shawn, Becky, Juliet na Ronnie bakora ikiganiro RTV Sunday Live bari mu bateguye iki gitaramo
Iki gitaramo cyatangiye saa tanu z'amanywa kikaba kiri busozwe saa moya z'umugoroba. Kwinjira ni ibihumbi bitatu (3,000Frw) ku muntu umwe naho abantu bari binjira ari babiri bari kwishyura ibihumbi bitanu (5,000Frw). Abahanzi bari buririmbire abitabira iki gitaramo ni Tonzi, Satura, Rachel Rwibasira, Uwera Karen, Apophia Posh,Regis Hat, The Pink, Columbus n'abandi. Dj Shawn ni we uri bube avangavanga imiziki.
Karen Uwera umwe mu bagize Ijwi Family yabwiye Inyarwanda.com ko iki gikorwa cya Ceka Dance Party bagiteguriye urubyiruko mu kwizihiza Noheli bakaba bari bwishimane narwo baceza umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana hamwe na Dj Shawn urimo kuvangavanga imiziki. Yakomeje avuga ko bateguriye urubyiruko iki gikorwa kuko basanze mu muzima busanzwe urubyiruko rudakunze kubona aho rwidagadurira mu muziki wa Gospel, bityo iki gitaramo kikaba kiri buhindure imyumvire y'urubyiruko rwisayisha mu by'isi. Ni nyuma yaho urubyiruko rwinshi rukunze guhurira mu bikorwa bidahesha Imana icyubahiro aho bamwe usanga baba barimo kunywa ibiyobyabwenge, abandi bari mu zindi ngeso mbi, gusa muri Ceka dance party bakaba bari guhimbaza Imana mu ndirimbo zinyuranye za Gospel.
Igitaramo Ceka Dance party kirabera ku Kimironko
Tonzi, Posh, Satura na Juliet bari mu bahageze mbere y'abandi
Ku mugoroba muri Kigali Convention Centre harabera igitaramo gihuza abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel
Nyuma ya Ceka Dance Party, ikindi gitaramo giteganyijwe uyu munsi Kuwa Kabiri tariki 26/12/2017 ni icyiswe Christmas Gospel concert kikaba kiri bubere muri Kigali Convention Centre kuva isaa kumi n'imwe z'umugoroba. Ni igitaramo cyateguwe na Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre ku bufatanye na Rwanda Event. Kwinjira ni ibihumbi bitanu (5,000Frw) ku bantu bose.
Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe n'abateguye iki gitaramo cyiswe Christian Gospel concert, intego yacyo nyamukuru ni iyo kwishimira Noheli abari bukitabire bakaba bari bucurangirwe umuziki w'umwimerere uri bubafashe kuryoherwa na Noheli. Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi banyuranye bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, muri bo bari; Aime Uwimana, Gaby Irene Kamanzi, Luc Buntu na Israel Mbonyi ukongeraho na Gisubizo Ministries na Shining Stars.
Iki ni cyo gitaramo kigiye kubera muri Kigali Convention Centre
Kigali Convention Center iteguye iki gitaramo nyuma y'iminsi micye icanye igiti cya mbere cya Noheli ari nacyo kirekire cyane mu Rwanda mu biti bya Noheli dore ko cyo gifite uburebure bwa metero 15. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 21/12/2017 ndetse Nagendran Naidu, Umuyobozi wa Radisson Blu Hotel and Convention Center atangaza ko bazabigira umuco, buri mwaka bakajya bacana igiti cya Noheli mu kwifatanya n'abakiriya babo kwizihiza Noheli.
Igiti cya Noheli cyacanywe na Kigali Convention Center
Dore abahanzi bari buririmbe muri Ceka Dance Party
Tonzi araza kuririmba muri Ceka Dance party
Abahanzikazi bagize Ijwi Family baraza kuririmba muri Ceka Dance Party
Columbus araba ari muri Ceka Dance Party
The Pink nawe araba ari muri Ceka Dance Party
Umuraperi Regis Hat araba ari muri Ceka Dance Party
Dore abahanzi bari buririmbe muri Christmas Gospel concert
Aime Uwimana araza kuririmba mu gitaramo kibera muri Kigali Convention Centre
Israel Mbonyi araba ari muri Christmas Gospel concert muri Convention Centre
Gaby Kamanzi umaze iminsi muri Senegal araba ari muri Kigali Convention Centre
Luc Buntu araza kuririmba muri Christmas Gospel concert
Shining Stars baraza kubyina mu gitaramo Christmas Gospel concert
Gisubizo Ministries nabo baraza kuririmba muri Christmas Gospel concert
TANGA IGITECYEREZO