RFL
Kigali

Ceka Dance Party na Christmas Gospel ni ibitaramo bya Gospel wajyamo uyu munsi ukaryoherwa na Noheli

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/12/2017 10:19
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 26/12/2017 mu mujyi wa Kigali harabera ibitaramo bya Gospel mu rwego rwo kwizihiza Noheli yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 25/12/2017. Abitabira ibi bitaramo ngo baraza kuryoherwa cyane.



Ceca Dance Party ni igitaramo cy'urubyiruko kiri bwitabirwe n'abahanzi banyuranye bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kikaba kiri kubera Kimironko muri Ituze Garden. Iki gitaramo cyateguwe na Ijwi Family igizwe n'abahanzikazi banyuranye ba Gospel barimo na Tonzi ari nawe muyobozi mukuru wa Ijwi Family, ku bufatanye n'abakora ikiganiro RTV Sunday Live gica kuri Televiziyo y'u Rwanda.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY FORTRESS' YA IJWI FAMILY

Ceka Dance party

Dj Shawn, Becky, Juliet na Ronnie bakora ikiganiro RTV Sunday Live bari mu bateguye iki gitaramo

Iki gitaramo cyatangiye saa tanu z'amanywa kikaba kiri busozwe saa moya z'umugoroba. Kwinjira ni ibihumbi bitatu (3,000Frw) ku muntu umwe naho abantu bari binjira ari babiri bari kwishyura ibihumbi bitanu (5,000Frw). Abahanzi bari buririmbire abitabira iki gitaramo ni Tonzi, Satura, Rachel Rwibasira, Uwera Karen, Apophia Posh,Regis Hat, The Pink, Columbus n'abandi. Dj Shawn ni we uri bube avangavanga imiziki.

Karen Uwera umwe mu bagize Ijwi Family yabwiye Inyarwanda.com ko iki gikorwa cya Ceka Dance Party bagiteguriye urubyiruko mu kwizihiza Noheli bakaba bari bwishimane narwo baceza umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana hamwe na Dj Shawn urimo kuvangavanga imiziki. Yakomeje avuga ko bateguriye urubyiruko iki gikorwa kuko basanze mu muzima busanzwe urubyiruko rudakunze kubona aho rwidagadurira mu muziki wa Gospel, bityo iki gitaramo kikaba kiri buhindure imyumvire y'urubyiruko rwisayisha mu by'isi. Ni nyuma yaho urubyiruko rwinshi rukunze guhurira mu bikorwa bidahesha Imana icyubahiro aho bamwe usanga baba barimo kunywa ibiyobyabwenge, abandi bari mu zindi ngeso mbi, gusa muri Ceka dance party bakaba bari guhimbaza Imana mu ndirimbo zinyuranye za Gospel. 

Ceka Dance party

Igitaramo Ceka Dance party kirabera ku Kimironko

Ceka Dance party

Tonzi, Posh, Satura na Juliet bari mu bahageze mbere y'abandi

Ku mugoroba muri Kigali Convention Centre harabera igitaramo gihuza abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel

Nyuma ya Ceka Dance Party, ikindi gitaramo giteganyijwe uyu munsi Kuwa Kabiri tariki 26/12/2017 ni icyiswe Christmas Gospel concert kikaba kiri bubere muri Kigali Convention Centre kuva isaa kumi n'imwe z'umugoroba. Ni igitaramo cyateguwe na Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre ku bufatanye na Rwanda Event. Kwinjira ni ibihumbi bitanu (5,000Frw) ku bantu bose.

Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe n'abateguye iki gitaramo cyiswe Christian Gospel concert, intego yacyo nyamukuru ni iyo kwishimira Noheli abari bukitabire bakaba bari bucurangirwe umuziki w'umwimerere uri bubafashe kuryoherwa na Noheli. Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi banyuranye bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, muri bo bari; Aime Uwimana, Gaby Irene Kamanzi, Luc Buntu na Israel Mbonyi ukongeraho na Gisubizo Ministries na Shining Stars. 

Christmas Gospel concert

Iki ni cyo gitaramo kigiye kubera muri Kigali Convention Centre

Kigali Convention Center iteguye iki gitaramo nyuma y'iminsi micye icanye igiti cya mbere cya Noheli ari nacyo kirekire cyane mu Rwanda mu biti bya Noheli dore ko cyo gifite uburebure bwa metero 15. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 21/12/2017 ndetse Nagendran Naidu, Umuyobozi wa Radisson Blu Hotel and Convention Center atangaza ko bazabigira umuco, buri mwaka bakajya bacana igiti cya Noheli mu kwifatanya n'abakiriya babo kwizihiza Noheli.

Igiti cya Noheli cyacanywe na Kigali Convention Center

Dore abahanzi bari buririmbe muri Ceka Dance Party

Image result for Tonzi amakuru

Tonzi araza kuririmba muri Ceka Dance party

Ijwi Family

Abahanzikazi bagize Ijwi Family baraza kuririmba muri Ceka Dance Party

Image result for Columbus inyarwanda amakuru

Columbus araba ari muri Ceka Dance Party

Image result for Umuraperi The Pink inyarwanda amakuru

The Pink nawe araba ari muri Ceka Dance Party

Image result for Regis hat amakuru

Umuraperi Regis Hat araba ari muri Ceka Dance Party

Dore abahanzi bari buririmbe muri Christmas Gospel concert

Image result for Aime Uwimana amakuru

Aime Uwimana araza kuririmba mu gitaramo kibera muri Kigali Convention Centre

Image result for Israel Mbonyi amakuru

Israel Mbonyi araba ari muri Christmas Gospel concert muri Convention Centre

Image result for Gaby Kamanzi amakuru

Gaby Kamanzi umaze iminsi muri Senegal araba ari muri Kigali Convention Centre

Image result for Luc Buntu amakuru

Luc Buntu araza kuririmba muri Christmas Gospel concert

Image result for Shining stars amakuru

Shining Stars baraza kubyina mu gitaramo Christmas Gospel concert

Image result for Gisubizo Ministries amakuru

Gisubizo Ministries nabo baraza kuririmba muri Christmas Gospel concert






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND