RFL
Kigali

Canada: Pappy Patrick Nkurunziza ufatanya amasomo n’umuziki ageze kure imyiteguro y’album azamurika muri 2018

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/10/2017 19:40
0


Nkurunziza Patrick uzwi nka Pappy Patrick mu muziki, ni umusore w’umunyarwanda uri muri Canada ku mpamvu z’amasomo aho ari kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gihugu cya Canada agafatanya amasomo n’umuziki.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com Pappy Patrick yadutangarije ko ari mu myiteguro y’album ye ya mbere azamurika umwaka utaha muri 2018. Ni album yise 'Inshuti nziza' izaba igizwe n’indirimbo 12, kugeza ubu Pappy Patrick akaba amaze gukora indirimbo hafi 10. Pappy Patrick Nkurunziza akomoka mu Rwanda mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro.

UMVA HANO INDIRIMBO 'UKURI TWAMENYE' YA PAPPY PATRICK

Pappy Patrick

Pappy Patrick ageze kure yitegura kumurika album ye ya mbere

Mu gihe gishize ni bwo yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Canada ahita akomerezaho icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri General arts and visual design communication. Pappy Patrick ni umukristo wavutse ubwa kabiri, akaba yarakuriye muri ADEPR. Iyo ari mu Rwanda asengera mu itorero rya ADEPR Kicukiro, naho mu gihe ari muri Canada akaba asengera Brookside Baptist church mu mujyi wa Ottawa. Mu bijyanye n’umuziki, Pappy Patrick avuga ko yigira cyane kuri Dominic Ashimwe. Yagize ati:

Nkunda guhimbaza Imana cyaneeee muri Gospel mu njyana ya Kinyafrika cyane kurusha izindi njyana.Umuhanzi wanye Inspiring ni Dominic Ashimwe nkunda n’indirimbo ze. Hano (Canada) nsengera muri BROOKSIDE BAPTIST CHURCH, OTTAWA kuko nta ADEPR ihaba. Ndateganya kuzagaruka mu Rwanda mbere ya 2020 nkahura n’inshuti zu’muziki muri rusange wa Gospel.

UMVA HANO INDIRIMBO 'UKURI TWAMENYE' YA PAPPY PATRICK

Pappy Patrick

Umuhanzi Pappy Patrick ubarizwa muri Canada

Pappy Patrick yakomeje avuga ko mu ndirimbo amaze gukora harimo na Uraganje yakoze agendeye ku kumurongo yasomye muri Bibiliya mu gitabo cya 1Petero 2:6. Izindi ndirimbo Pappy Patrick yahaye Inyarwanda.com harimo; I pray my God, Kuko ubikwiye Mana, Ukuri twamenye n’izindi. Ku bijyanye n’impamvu ahimbaza Imana mu njyana ya Afrobeat, yagize ati: "Nahisemo kujya ndirimbira Imana mu njyana ya Afrobeat kuko ni yo njyana nkunda cyane."

Pappy Patrick

Pappy Patrick hamwe na bagenzi be barangizanyije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Canada

Pappy PatrickPappy Patrick

Umuhanzi Pappy Patrick Nkurunziza

UMVA HANO INDIRIMBO 'UKURI TWAMENYE' YA PAPPY PATRICK

UMVA HANO 'I PRAY MY GOD' YA PAPPY PATRICK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND