RFL
Kigali

Canada: Pappy Patrick yasohoye indirimbo 'Uranduhura' ibumbatiye ishimwe rikomeye ku Mana anagira icyo asaba abazayumva-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/11/2018 18:05
0


Pappy Patrick Nkurunziza umwe mu bahanzi b'abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda bari gukora cyane, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Uranduhura' ibumbatiye ishimwe rikomeye ku Mana yamuhaye agakiza ndetse ikamuha n'indi migisha y'uburyo butandukanye.



Pappy Patrick Nkurunziza umuhanzi nyarwanda uba muri Canada ashyize hanze iyi ndirimbo nshya yise 'Uranduhura' nyuma y'iminsi micye ahawe inshingano mu itorero asengeramo rya Brookside Baptist church aho yagizwe umunyamurwango w'iri torero asengeramo muri Canada ndetse by'akarusho bagahita bamuha inshingano zo kuyobora urubyiruko mu cyumba cy'amasengesho no mu buryo bw'inyigisho za Bibiliya.

Pappy Patrick Nkurunziza

Aganira na Inyarwanda.com, Pappy Patrick Nkurunziza yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yayikoze mu buryo butangaje. Yagize ati: "Indirimbo yitwa URANDUHURA yiyongereye ku zo maze iminsi ndi gukora cyane. Nta n'ubwo nayanditse igitangaje ahubwo nasomye muri Matayo 25:34-40 numva inganzo irazamutse muri njye kandi ntiwahagarika ibikurimo cyangwa ngo wiyumanganye ngo bikunde rwose. Nahise nambara headphones ndaririmba nari muri mood neza ya Mwuka Wera."

UMVA HANO 'URANDUHURA' INDIRIMBO NSHYA YA PAPPY PATRICK

Ku bijyanye n'ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo, yavuze ko ari ubwo gushima Imana. Yagize ati: "Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo nasaga nushimira Imana by'umwihariko turi kwegereza impera z’umwaka ibyabaye ni ukubera yo si ubwenge bwinshi, ubutunzi bwinshi, imbaraga no gukiranuka cyane oya rwose. Kandi iyo ushimiye ubutaha ikora ibyisumbuyeho bitangaje. Ubutumwa rero burimo kuri buri wese ni uko Imana igirira neza abantu ikabakura ku ngoyi z’icyaha ikaruhura uyemereye wese. Uwari ushonje akabona ibiryo, uwari mu nzu y'imbohe ikamubohora ndetse hari aho Yesu ubwe muri Bible Matayo 25:34-40 yitangaho urugero akagira ati:

Nari nshonje murangaburira, Nari mu nzu y’imbohe muransura, bati Mwami 'Twagusuye ryari tukugaburira ryari?' Yesu ati 'Birya bitoya mwakoreye umwe muri mwebwe uciye bugufi hanyuma ya bose ni njye mwabigiriye.' Rero natwe isomo ririmo ni uko ufashije umukene aba agurije Imana ariko ahanini dushaka ahubwo kugendana n'abo turi mu rwego rumwe cyangwa kumenyana n'abafite ibyo baturusha mu buryo bwose niko mwene muntu ateye na kamere ye ariko umwaka w’Imana wifuza ko twagira umutima wa gikristo tuzirikana bose muri rusange."

Pappy Patrick Nkurunziza

Pappy Patrick umuhanzi nyarwanda uba muri Canada

Pappy Patrick avuga ko iyo Imana ikenuye abantu mu buryo bw'Umwuka, itarekera aho ahubwo ifasha abantu bayo no mu buryo bw'umubiri. Yasabye abantu bose kugira umutima wo gufasha abatishoboye. Ati: "Imana rero iyo igukenuye mu buryo bw’umwuka ntirekera aho kuko izi ibyo dukeneye no ku mubiri, ahubwo isomo ni uko iyaguhaye, yagukoresha ugaha n'abatifite urusha uburyo. Imana ikorera kandi ikoresha abantu. Wabyizera utabyizera ntabwo muzahura imbonankubone ahubwo izakoresha abantu kukugirira neza ndetse nawe igukoreshe kugirira neza abandi."

UMVA HANO 'URANDUHURA' INDIRIMBO NSHYA YA PAPPY PATRICK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND