RFL
Kigali

Iby'ingenzi byaranze Rwanda Christian Convention yabereye muri Canada ku nshuro ya mbere-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/07/2018 16:53
1


Ku nshuro ya mbere Rwanda Christian Convention yabereye muri Canada mu umujyi wa Toronto mu gihe yari imenyerewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho iba buri mwaka mu myaka itatu ishize. Canada nayo yagize umugisha wo kwakira iki giterane.



Ni ku nshuro ya kane iki giterane kibaye, gusa ni bwo bwa mbere kibereye muri Canada. Muri uyu mwaka wa 2018 cyabereye mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Toronto kuva tariki 29 Kamena kugeza tariki 1 Nyakanga 2018. Ahandi kizabera ni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washington, D.C, kuva tariki 24 Kanama kugeza tariki 26 Kanama 2018.

Rwanda Christian Convention

Basabanye n'Imana binyuze mu kuyiramya

Nk'uko byari biteganyijwe, Rwanda Christian Convention (RCC) yabereye mu mujyi wa Toronto muri Canada ku nshuro ya mbere. Igiterane nk’iki cyari kimenyerewe muri Amerika aho kiba buri mwaka mu myaka itatu ishize. Muri 2015 cyatangiriye muri Chicago; muri 2016 kibera i Dallas, Texas; umwaka ushize 2017 kibera mu mujyi wa Dayton, Ohio; uyu mwaka wa 2018 cyagura imipaka kibera muri Canada. Intego ya RCC ni uguhuza abanyarwanda batuye mu mahanga baba abafite amadini basengeramo kabone niyo baba badasenga, bakaganira ku ngaruka z’ibikomere abanyarwanda batewe n’amateka y’igihugu cyabo ndetse n’ibyo mu miryango bakomokamo.

Iki giterane cyamaze iminsi itatu gihuza abanyarwanda batuye muri Toronto no mu nkengero zayo ndetse n’abavuye mu mijyi itandukanye ya Canada nka Ottawa, Montreal, British Colombia, Winnipeg. Iki giterano cyitabiriwe kandi n’abanyarwanda baturutse muri Leta zitandukanye z’Amerika nka Chicago, Indiana, Washington DC, na Arizona. RCC-Canada yateguwe ku bufatanye bw'amwe mu matorero n’amadini asanzwe akorera muri Canada na High Commission y’u Rwanda muri Canada.

Rwanda Christian Convention

Insanganyamatsiko y’icyo giterane iri muri Yeremiya 33:6 “Ariko rero nzabazanira kumera neza n’agakiza kandi mbakize, ndetse nzabahishurira amahoro n’ukuri bisesekaye” Mu rurimi rw’icyongereza uwo murongo uravuga ngo “Behold, I will bring it health and cure, and I will cure them, and will reveal unto them the abundance of peace and truth”.

Muri iki giterane abahanzi bahimbaje Imana abari bacyitabiriye baranyurwa. Mu baririmbyi baririmbye hari Krystaal Gospel Music yafashije benshi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ndetse n'itsinda ry’abana b’abanyarwanda bakiri bato baturutse mu itorero La Lumiere du Monde rya Montreal. Igiterane cyatangijwe ku mugaragaro na Madamu Shakilla Umutoni, umwe mu bayobozi ba High Commission y’u Rwanda muri Canada.

Shakilla Umutoni

Madamu Shakilla Umutoni ubwo yatangizaga ku mugaragaro iki giterane

Madamu Shakilla Umutoni yagejeje ijambo ku banyarwanda bari bitabiriye igiterane; atangira agira ati: "Nk'uko ijambo ry’Imana ribivuga ngo aho babiri cyangwa batatu bateraniye Imana iba ihari; nawe yongeraho ati 'aho abanyarwanda bateraniye haba habaye u Rwanda'". Yakomeje abibutsa gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwegera abanyarwanda aho bari hose aho yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, ubu abanyarwanda bakwishimira ko umunyarwanda yasubiranye agaciro ke akagira ijambo haba mu Rwanda no mu mahanga.

Yashimiye abateguye igiterane asoza agira ati: “Ndashishikariza abayobozi b’amatorero n’amadini gutinyura abanyarwanda kuvuga ukuri ku byabaye mu gihugu cyacu, guteza imbere umuco wo gusaba imbabazi no kubabarira; ibiganiro nk’ibi bigakomeza kugira ngo bikomeze kubaka icyizere n’urukundo mu banyarwanda. Buri muntu nabigiramo uruhare akuzuza inshingano ze ntagushidikanya ko u Rwanda rwacu ruzagera ku ntego rwihaye y'uko mu mwaka 2020 ruzaba rumaze kuva mu bihugu bikennye rugeze mu cyiciro cy’ibifite ubukungu buciriritse”.

Rwanda Christian Convention

Muri icyo giterane kandi hatangiwe ubuhamya bwakoze kuri benshi bwatanzwe na Pastor Jeanne d’Arc Uwanyiligira wari mu rugendo muri Canada akaba aherutse no gusohora igitabo cyitwa “Refined by Fire”. Pastor Jeanne D’Arc yibukije ko ibikomere bihindura umuntu bikamugira mubi kandi ko kubabarira uwaguhemukiye bikomeye kurusha no gusaba imbabazi uwo wahemukiye. Yongeraho ko n'ubwo bikomeye, Uwiteka abasha komora ibikomere.

Rwanda Christian Convention

Pastor Uwanyirigira Jeanne D'Arc umushumba wa Nathan Restoration Outreach Ministries

RCC-Canada yitabiriwe n’abavugabutumwa batandukanye harimo Dr Peter Marshall uyoboye itorero ryitwa Kingdom Worship Centre akaba ari no mu bantu bateye inkunga iki giterane. Mu butumwa bwe bwashimishije abantu yibukije ko Imana ariyo yaremye abantu kimwe ikabakunda kimwe kandi ko n’abantu bagombye gukundana; yasengeye cyane igihugu cy’u Rwanda avuga ko nawe ubwe imbere mu mutima ari umunyarwanda n'ubwo yambaye uruhu rw’umunyecanada.

Rwanda Christian Convention

Dr Peter Marshall uyobora itorero Kingdom Worship Centre 

Atanga ubutumwa bwo gukira ibikomere, Dr Peter Marshall yabivuze muri aya magambo y’icyongereza “God knew that although He made the nations...made man; that man would fall, reject God and do things that are not His will. And we’re talking today about healing. Man has the ability apart from God to do wrong… The Light has come to Rwanda because we have gathered here this weekend and God is bringing healing to the people and nation of Rwanda. Only God can heal the people of Rwanda through the nations of the world”. Mu byo Dr Peter Marshall yavuze yikije cyane ku komora ibikomere, avuga ko Imana ari yo yonyone ishobora komora abanyarwanda nyuma y'ibihe bikomeye igihugu cyabo cyanyuzemo. Yanavuze ko iki giterane cyabereye u Rwanda umugisha ukomeye.

Rwanda Christian Convention

 

Umwigisha mukuru w’igiterane yari Apostle Mignonne Alice Kabera umuyobozi mukuru wa Noble Family church na Women Foundation Ministries. Yabwirije ubutumwa yibanda ku nsanganyamatsiko yo gukira ibikomere. Mu minsi itatu y’igiterane yafashije benshi cyane cyane aho yavuze ku gatebo bashyizemo Mose mbere yo kumushyira mu mazi bamuhungisha; ako gatebo kari gahomye imbere n’inyuma ndetse n’inkuge ya Nowa ngo yari isize imbere n’inyuma.

Rwanda Christian Convention

Apotre Mignonne wari umwigisha mukuru yahesheje benshi umugisha

Apostle Mignonne yavuze ko muri iki gihe mu itorero hari ikibazo gikomeye kuko usanga abakristo benshi ndetse n’abayobozi b’amatorero bahomye inyuma ariko imbere hakomeretse. Yatanze n’ubutumwa ashimira abateguye igiterane anabashimira ko batabaye ibyigenge ahubwo bakoze ibintu binyuze mu mucyo bafite inzandiko z’ubuyobozi bwaba ubwa Canada n’ubw’u Rwanda; yibutsa ko na ba Nehemiya n’abandi iyo bajyaga gutangiza umurimo w’Imana cyangwa kubaka inzu y’Imana batabikoraga nk’ibyigenge cyangwa ibyigomeke ahubwo babanza gusaba inzandiko z’abatware b’imidugudu bajyagamo gukoreramo umurimo w'Imana.

Bamwe mu bateguye igiterane bari banakitabiriye batandukanye biyemeje ko iki giterane kizajya kiba ngarukamwaka baniyemeza ko bazashyira ingufu mu bukangurambaga kugira ngo kizajye kitabirwa n’abanyarwanda benshi. Bemeje ko ikibazo cyo gukira ibikomere bagiye kukihaho inshingano mu matorero bayoboye.

ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Rwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian Convention

Nyuma y'igiterane bafashe ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umubyeyi5 years ago
    Amen birashimishije!Uwiteka niwe wenyine womora agakiza inzika n inzangano!





Inyarwanda BACKGROUND