RFL
Kigali

AMATEKA-Uko Kavutse Olivier wa Beauty For Ashes yagizwe imfubyi na Jenoside,uko yayirokotse(Igice cya 1)

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/03/2016 17:15
8


Kavutse Olivier ni umusore watangije itsinda Beauty For Ashes rizwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Rock. Mu nkuru y’amateka ye, mu gice cya mbere, tugiye guhera mu bwana bwe, tugeze ku buhamya bwe bw’ukuntu Imana yamurokoye abicanyi ku munota wa nyuma mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.



Kavutse Olivier ni umusore w’imyaka 32 y’amavuko akaba yaravutse kuwa 28 Mata1984. Avukana n’abana 5 bahuje nyina ariko abakiriho akaba ari 4. Se umubyara yari afite abagore batatu, Kavutse akaba avuka ku mugore muto. Abana bose hamwe bavukana kwa Se, bagera kuri 20 gusa uwo mubare ushobora kwiyongera cyangwa ukagabanyuka. Kavutse ni umukristo muri New Life Bible Church Kicukiro, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri ULK mu bijyanye na Science Administrative.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Inyarwanda.com, mu gice cya mbere cy’iyi nkuru, tugiye kubagezaho ibitangaza bitatu byamubayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Muri ubwo buzima, ni naho yahize umuhigo abwira Imana ko narokoka azayikorera. Dutangira ikiganiro, twagiranye yagize ati:

Nitwa Kavutse Olivier navukiye i Nyanza mvuka mu gihe igihugu cy’u Rwanda cyari kiri mu bibazo by’ivangura(kuvangura amoko), navutse umusaza (Se umubyara) bamaze kumufunga nk’inshuro nk’eshatu hanyuma nyuma nkivuka nibwo yafashe icyemezo cyo kwimuka cyo kuva mu Rwanda ajya gutura muri Congo, icyo gihe nta n’umwaka nari mfite.

Kavutse Olivier yadutangarije ko amashuri abanza yayize muri Congo, kugeza mu mwaka wa 5, muzehe we aza gufata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda hari mu 1993 nyuma yo gushiturwa n’amasezerano y’Arusha na cyane ko Se yari amaze kugera mu za bukuru, bimutera kujyana abana mu Rwanda kugira ngo babane n’umugore we wa mbere.

Se wa Kavutse yari yarashatse abagore batatu nk’uko natangiye mbivuga mu nkuru. Nyina wa Kavutse yaje kwitaba Imana bakiri muri Congo. Mu kwezi kwa 9 mu 1993 nibwo bagarutse mu Rwanda bari kumwe na Se. Bageze mu Ruhango Kavutse avuga ko batakiriwe neza kuko batangiye kubana na mukase kandi na mbere atari asanzwe yumvikana na nyina. Ubuzima icyo gihe bwari bugoye kuko, bavaga kwiga ari saa sita z’amanywa, nta kuruhuka bagahita bajya mu mirimo nko guhaha,gusenya,guteka bagakora vuba na bwangu bagasubira kwiga ikigoroba.

Mu kwezi kwa 4 mu 1994, Se wa Kavutse yaje kohereza abana kujya i Nyanza gusura imiryango aho hakaba hari hatuye nyina wabo wa Kavutse. Intambara yaje gutera iza no guhitana Se,abana baragiye i Nyanza. Mu buhamya bwe, Kavutse avuga ko muri Jenoside hari ibintu 3 by’ibitangaza byamuhayeho akaba aribyo akunze kuvuga kuko ubuhamya bwe ari burebure cyane.

Igitangaza cya mbere yabonye muri Jenoside yakorewe abatutsi

Kavutse avuga ko hari ahantu yaje kujya kwihisha munsi y’umuringoti, yumva induru ziri kuvuga hejuru yabo bari kumwe bihishe. Munsi y’aho bari bihishe,umuntu yarasimbutse agwa inyuma yabo akomeza kwiruka, abantu bamwirukankanye bafite imihoro n’amacumu n’ibindi byose byo kwicisha  baraza bahagarara neza neza ku muringoti ba Kavutse bari bihishemo.

Kavutse Olivier uvuga ko icyo gihe yari umukristo Gaturika na cyane ko abo mu muryango we bose nabo bari abagaturika, muri iyo myaka, Kavutse avuga ko atarazii gusenga, icyo gihe ngo yasenze isengesho ahiga ku Mana umuhigo wo kuzayikorera naramuka arokotse. Yagize ati;

Uwo munsi navuze isengesho ku giti cyanjye ntazi n’icyo bisobanura ndavuga nti Mana nunkura hano hantu nzagukorera. Abo bantu baraje bahagarara hejuru y’umuringoti twari twicayemo babonye ko uwo bari birukankanye abacitse bahita bafata icyemezo cyo gusubirayo ariko iyo baza gusa nk’abarebye hasi cyangwa umwe muribo agasa nk’uciriye hasi yari guhita atubona kandi iyo batubona ntabwo bari kudusiga rwose, barakase basubirayo Imana iba idukijije gutyo, icyo cyari igitangaza cya mbere.

Ahantu Kavutse Olivier yabaga hitwa Porogire ni nko mu birometero 5 uvuye mu mujyi wa Nyanza, kuko bahigwaga cyane, yaje kujyana na mubyara we, bajya mu rugo rumwe rurabahisha.Icyo gihe babahishaga ku manywa mu bihuru, ninjoro bakajya kuryama munzu ndetse bakanabagaburira. Nyuma uwo muryango wari warabahishe,waje kuvuga ko bigoranye cyane gukomeza kubagaburira kubera amikoro macye, bafata umwanzuro wo gusezerera umwana umwe bagasigarana undi.

Kavutse yaje gufata umwanzuro wo kujya mu kigo cyita ku mfubyi, ahagenda iminsi 3 mu gihe umuntu wihuta yahagenda iminota 25

Njyewe kuko nari umuhungu kandi uwo mukobwa yari muto kuri njyewe, naje kubabwira nti ubwo nta kundi njyewe ngomba kugenda nkajya i Nyanza mu mujyi kuko nari numvise ko hari ikigo cy’imfubyi, nagomba guca aho bita mu Gihisi nkaca ku cyuzi cy’I Nyamigana kandi aho hose ni ahantu hazwi mu mateka ya Jenoside hari bariyeri (barrier) ziteye ubwoba. Nafashe icyemezo ndagenda, mfata urugendo rw’ibirometero 7, mu by’ukuri ugenze neza n’amaguru byagutwara iminota 25 ariko njyewe nahagenze iminsi itatu.

Igitangaza cya 2 kuri Kavutse Olivier mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi

Muri urwo rugendo Kavutse avuga ko yari afite inzara nyinshi cyane, mu Gihisi kuko hari nyina wabo, wari uzwi nk’umukire kuko yahingaga imyumbati akeza cyane, yaje kuhaca ahasanga abashumba baragiraga inka, umushumba umwe muri bo amubwira ko amuzi akaba azi ko ari umututsi,anamubwira Se uko yitwa, amwaka amafaranga, Kavutse arayabura, bamubwira ko bagiye kumwica. 

Yanyatse amafaranga, mubwira ko njyewe ndi umwana, nari mfite imyaka 10 gusa, arangije arambwira ngo urayaduha, ndamubwira ngo ntayo mfite, bahita bambwira ngo niba nta mafaranga ufite tugiye kukwica, ndababwira ngo nta kibazo, arambwira ngo mfukama hasi, ndapfukama, arambwira ngo rambura ibiganza byawe hasi, ndabirambura, ndangije, umwe muri bo yari afite isuka, arayikubita, ayikubita ayiganisha ku biganza byanjye, njyewe mpita nkuraho ibiganza, isuka irinjira mu butaka, ijyamo kabisa cyane,mbonye umugambi we awukomeje(ari serious)mpita mubwira ko nibutse ko hari amafaranga nabitse ahantu, bampa akana gato kamperekeza tukajya kuyazana, ako kana kagenda kansunika, kanjomba inkoni, ngeze mu nzira nanjye ndagasunika ndakomeza ndigendera.Ndenze aho ngaho, inzara yari inyishe cyane ndagenda ndyama ahantu.

Ahantu Kavutse yari aryamye n’inzara yose, haje guca umukobwa amubaza impamvu aharyamye, undi amubwira ko iwabo babishe bose akaba ari guhunga, uwo mukobwa amugirira impuhwe amusaba ko bajyana mu rugo akamugaburira anamubwira byinsho kuri izo bariyeri (barrier) kuko basaza be ari bamwe mu bazikoragaho. Kavutse ati: Ngeze iwabo, bazaza be baravuze ngo haje inyenzi, uwo mukobwa ababwira ko ari umwana w’imfubyi azanye ngo amuhe ibiryo.

Amaze kurya, abo bahungu, bamubwiye uburyo inzira arimo kwerekezamo uburyo irinzwe cyane. Bati: Nuramuka uciye mu Gihisi hari bariyeri y’abatazi(abantu babaga inyama) kandi nturi bubacike, nuramuka uciye Nyamagana ku cyuzi naho ni uko hararinzwe. Aho ku cyuzi ho baguhagarikaga ku nkengero z’icyuzi ngo bagahita bagukata umutwe bakakujugunya mu cyuzi, imirambo yamara kubamo myinshi bakayirekurira mu kanyaru. Nyuma yo kumusonaburira iby'inzira agiye gucamo,abo basore baramuretse aragenda,bamwifuriza amahirwe masa.

Mu ijoro mo hagati, Kavutse yarabyutse afata inzira ica ku cyuzo cy’i Nyamagana arara agenda, burinda bucya. Bigeze mu ma saa tatu za mu gitondo, yaje kubona indi bariyeri afunga amaso avuga ko ibye birangiye na cyane ko hari benshi bari barishwe abareba n’amaso ye. Aho ku cyuzi cy’i Nyamagara ni ahantu ngo harambuye ku buryo ngo umuntu ugeze muri metero 500 uri kuri icyo cyuzi aba amureba neza.

Igitangaza cya 3 kuri Kavutse Olivier mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi

Ngeze hafi yabo bararebanye,baravuga bati aka kana turakariye tu,ariko icyo gihe, inkotanyi zari zigeze hafi aho bita ku Mayaga,n’ahandi hari hamaze gufatwa bari barimo baza bagana za Butare, za Gikongoro bagana i Nyanza bari hafi kuhagera. So njyewe ndagenda negera bariyeri (barrier), aho niho habaye igitangaza gikomeye mu buzima bwanjye, iyo barrier yari itereye ku nkengero z’icyuzi hafi y’i Nyanza, munsi yayo hari utuntu tw’udusozi, neza neza ndi hafi kugera kuri bariyeri nsigaje nka metero nk’eshanu, abicanyi bamaze guhaguruka barimo bazunguza imihoro mu maboko yabo, ngiye kubona mbona ibihumbi n’ibihumbi by’abandi bantu byituye aho kuri barrier, abo bantu bari bagiye kunyica, baravangirwa, bibaza aho abo bantu baturutse.

Abo bantu bababwira ko ari impunzi, baje bahunga inkotanyi, bababaza irangamuntu zabo bose barazizamura, njyewe icyo gihe muri izo metero 5 kugeza ku zindi nka 20 warenze bariyeri ntabwo narinzi aho ndi sinzi ukuntu byagenze, ntangiye kumenya Imana nkasoma inkuru ya Petero ukuntu yaciye muri gereza Imana imucishijemo mu miryango 5 yari irinzwe cyane, ariko kuri we akumva ameze nk’uri kurota, nanjye niko nari meze, ntabwo nari mfite ubwenge, nari meze nk’umuntu uri kurota. Ngeze muri metero 20 nibwo nagaruye ubwenge, ndebye inyuma mbona barimo baraburana bababaza aho bava n’aho bajya.  Nahise nkomeza urugendo ngana mu kigo cy’imfubyi cy’i Nyanza,ngerayo baranyakira hashize nk’iminsi nk’ibiri nibwo inkotanyi zaje gufata umujyi wose wa Nyanza.

Hari byinshi mu mateka bitera Kavutse gushima Imana

Ubuzima nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi nabwo ntibwari bworoshye kuri Kavutse dore ko icyo gihe avuga ko yari afite umujinya mwinshi, yatewe n’abamwiciye umuryango, no kubona nta muntu umwitayeho. Yajyaga asubiza amaso inyuma ariko, akareba uburyo Imana yamurinze, agacika ku icumu, bikamutera kutitakariza icyizere ahubwo akiyumvisha ko iyamurinze icyo gihe, n’ibindi izabikora, akabona byinshi byiza mu buzima bwe.

Kavutse yaje gusaba akazi mu rugo kwa mukuru we, akajya ahembwa ku kwezi

Nyuma ya Jenoside, Kavutse avuga ko yaje gufatwa na mukuru we wo kwa Se wabaga hanze y’u Rwanda ariko nyuma ya Jenoside akaza kugaruka. Mukuru we yaramufashe, aramurera, amujyana mu ishuri arakura ariko agira ikibazo cy’uko aho mu rugo yakiriwemo hari abantu benshi nka 15 bo mu muryango wa mukuru we n’abo mu muryango w’umugore we, bigatuma ibyo Kavutse yari akeneye atarabibonaga nk’uko abyifuza bitewe n’abantu benshi babanaga. Ibyo byaje gutuma akura yumva atisanzuye,kuburyo yaje no gusaba akazi muri urwo rugo, akora akazi kavunanye, bakajya bamuhemba umushahara ku kwezi.

Ashima Imana yamukoreye Siripurize akaba ari amahoro agihumeka umwuka w'abazima

N’ubwo byamutwaye igihe, Kavutsa yaje kubabarira abamwiciye bose, kugeza ubu nubwo avuga ko atari yahura n’umwe mu bamwiciye, aho bari hose,n’abazasoma iyi nkuru, yabamesheje ko yamaze kubababarira nyuma yo kwakira agakiza akimika Yesu Kristo nk’Umwami n'Umukiza we.  Yagize ati: Narakize, nta kintu na kimwe kingora mu buzima, iyo mfite amafaranga nshima Imana iyo nkugurije ukanyishyura cyangwa ntunyishyure nshima Imana,nageze ahantu numva ndabababariye.

Mu nkuru y’ubutaha mu gice cya kabiri cy’amateka ya Kavutse Olivier, tuzabagezaho uko yaje guca mu buzima bugoye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, uko yaje kwakira agakiza, uko yatangiye gukorera Imana ndetse n’ingamba afite muri urwo rugendo rushya tuzabagezaho n'ibindi mushobora kuba mutari mumuziho. 

REBA HANO TURASHIMA YA BEAUTY FOR ASHES ITSINDA KAVUTSE ABEREYE UMUYOBOZI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Blsd8 years ago
    U life z full of testimony man of God,stay vry blsd
  • xxx8 years ago
    yooooooo nukuri iyaba twese twibukaga aho imana yadukuye murikiriya gihe tukayikorera kavutse ( ruvevu) ibyo avuze nukuri kuko twariganye imuyange primaire Imana imufashe agume mubuntu bwayo kd ndashima imana kubwumusore nkuyu ukorera imana mugihe harabandi bari muburaya mubiyobyabwenge nibindi imana ibasange nukuri. kavutse courage
  • 8 years ago
    Imana yagukuye ahakomeye ntuzayiveho
  • Boofet 8 years ago
    olivier courage nanyuma ya Zero Irakora
  • 8 years ago
    Suriprizeeeee Yesu Agufitiye.....thanks for sharing,u are a blessing to our nation.
  • 8 years ago
    Uwo musore ndamuzi, mwigiraho byinshi kandi ndamukunda, nkunda indirimbo ze cyane cyane indirimbo ivuga ngo mumutima wanjye haratemba amashimwe y umukiza wanjye. Kavutse nkwigiraho byinshi kuko nanjye ndi imfubyi. Tuzabaho kandi imana izaturinda, ntaho itakura umuntu. Soma jeremiah 1:5
  • MATOVU HASSAN 8 years ago
    Uwo musore ndamuzi, mwigiraho byinshi kandi ndamukunda, nkunda indirimbo ze cyane cyane indirimbo ivuga ngo mumutima wanjye haratemba amashimwe y umukiza wanjye. Kavutse nkwigiraho byinshi kuko nanjye ndi imfubyi. Tuzabaho kandi imana izaturinda, ntaho itakura umuntu. Soma jeremiah 1:5
  • umutoni8 years ago
    wamusore urakomeye umutima ufite iyaba nuwugira nkababarira. icyozi neza kubabarira umuntu wakumariye abawe sinabishobora sinibintu byoroshye. sinzi ko nagira uwo mutima. Imana ibyumve izampe izo mbaraga





Inyarwanda BACKGROUND