RFL
Kigali

Byinshi kuri Baby Moses waririmbye ‘Above All’ mu Kinyarwanda akaba afite inzozi zo gukora album izamamara ku isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/04/2017 18:22
1


Niyomugabo Moses ni umuhanzi ubarizwa mu itorero rya Assemble de Dieu i Nyamirambo akaba yaramenyekanye cyane nyuma yo kuririmba mu Kinyarwanda indirimbo ‘Above all’ ya Michael W. Smith akayita ‘Hejuru’. Kuri ubu uyu musore afite imishinga itandukanye mu muziki nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com



Niyomugabo Moses uzwi cyane ku isina rya Baby Moses, ni umusore ufite imyaka 27 y’amavuko akaba asengera muri Assemble de Dieu i Nyamirambo. Baby Moses avuga ko umuhanzi w’icyitegererezo kuri we ari nawe yigiyeho kuririmba ari umuhanzi Aime Uwimana. Baby Moses wamenyekaniye cyane mu ndirimbo ya Michael W. Smith yaririmbye mu kinyarwanda akayita ‘Hejuru’ yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yayikoze bitewe nuko yayiririmbye ahantu, umukobwa umwe amusaba kuyiririmba mu kinyarwanda.

UMVA HANO 'HEJURU' INDIRIMBO YA BABY MOSES

Niyomugabo Moise ari we Baby Moses yatangiye asobanura icyamuteye gukora indirimbo Above all akayiririmba mu kinyarwanda. Yagize ati; “Icyatumye nyikora bari barantumiye i nyanza mu kigo cy’amashuri ndangije nyirirmba mu cyongereza noneho nyuma haza umukobwa arambwira ngo Moses kuki iyi ndirimbo Above all tutayihindura mu Kinyarwanda, ndamusubiza nti yego nabikora ariko musubiza ko ntari fort cyane mu cyongereza aransubiza ngo ntakibazo ndagufasha nabwo twayikoze turi munsi y’igiti umunsi wose kuva saa yine kugeza saa kumi n’ebyiri nabwo ntabwo twayirangije."

UMVA HANO 'HEJURU' INDIRIMBO YA BABY MOSES

Yakomeje agira ati:"Ndangije njya kuri piano kugira ngo numve neza ko ibyo twahinduye biri kujyana neza n’ama note mbona indirimbo irabaye umunsi wa mbere nyiririmba mu rusengero abantu barayikunda cyane barambwira ngo Moses niki bisaba kugira ngo uyikorere video nyuma ndabambwira ngo mbonye amafranga nayikora nibwo umwe muri bo yahise ayampereza video nuko yahise isohoka abantu benshi barayikunda ndibuka icyo gihe pastor wanjye yahise anshimira cyane imbere y’itorero hari ku cyumweru indirimbo iba ibaye indirimbo."

Uko Moses yinjiye mu muziki afite imyaka 14 y’amavuko

Moses yabwiye Inyarwanda.com ko yatangiye umuziki afite imyaka 14, aza kujya muri worship team afite imyaka 16 y’amavuko. Mbere yo kujya mu muziki ngo yajyaga ajya kurunguruka abarimo kuririmba kuko bari baturanye kandi akaba yarakundaga cyane umuziki. Yagize ati:

Natangiye gukora umuziki mfite imyaka 14 hafi yo murugo twari duturanye na Assemble de Dieu i Nyamirambo akenshi nkumva bacuranga kuko nabikundaga cyane nganjya kurunguruka ibyo bakoraga nyuma ndabikunda cyane mukuru wanjye  abonye ko nkunda umuziki antwara mfite imyaka 16, nahise ninjira muri worship team yakoraga gahunda yo kuramya no guhimba Imana mu itorero. Uumuntu wari uyikuriye icyo gihe ni Eddy Kamoso. Nyuma byarangiye ndi kuririmba mu bantu bakuru.

Baby Moses

Umuhanzi Baby Moses

Kuki Baby Moses atakomeje gukora umuziki ku giti cye ?

Kuri iki kibazo, Baby Moses yagize ati: "Impamvu ntakomeje gukora music ku giti cyanjye icyo gihe nta bushobozi nari mfite bwo gukora umuziki ku giti cyanjye gusa nahoraga nizera ko umunsi umwe nzakora indirimbo nyuma rero naje guhita mbona akazi ntangira gusohora indirimbo imwe ku yindi ubu nkaba ndi gukora album yanjye ya mbere kwa Pastor P."

Baby Moses ngo afite ingamba zo gukora Album ikamenyekana ku isi hose

Mu mishinga uyu musore afite nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com, ngo afite ingamba zo gukora album ikamenyekana ku isi hose. Yanakomoje ku ndirimbo yakoranye na Apotre Apollinaire ndetse ikaba yaramaze kujya hanze, hakaba hasigaye amashusho yayo. Yagize ati “Ingamba  mfite ni ugukora igitaramo cyo kumurika album yanjye kandi ikazamenyekana ku isi hose." Kuri ubu Baby Moses yamaze gushyira hanze indirimbo 'Ku mutima' yakoranye na Apotre Apollinaire, imwe mu zizaba zigize iyi album ye.

UMVA HANO 'KU MUTIMA' YA BABY MOSES NA APOLLINAIRE

Baby Moses

Baby Moses afite inzozi zo gukora album ikazamenyekana ku isi hose

UMVA HANO INDIRIMBO HEJURU YA BABY MOSES

UMVA HANO INDIRIMBO ABOVE ALL YARIRIMBWE MU KINYARWANDA NA BABY MOSES

KU MUTIMA BY BABY MOSES FT APOLLINAIRE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Courage keep that spirit and May the Holy spirit guide you in everything





Inyarwanda BACKGROUND