RFL
Kigali

Byinshi ku itsinda The Levites ry’abavandimwe 6 ryavutse binyuze mu iyerekwa Imana yahaye ababyeyi babo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/10/2016 18:54
0


Itsinda The Levites, rigizwe n’abavandimwe batandatu bishyize hamwe batangira urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu mpano bahawe yo kuririmba. Urwo rugendo barutangiye mu mwaka wa 2013 nyuma y'iyerekwa Imana yahaye ababyeyi babo bavuye mu masengesho.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Serge Gashagaza umwe mu bagize iri tsinda The Levites ry’abantu 6 bo mu muryango umwe ndetse bose bakaba babarizwa mu itorero rimwe rya Evangelical Restoration church i Masoro,  yadutangarije ko mu mwaka wa 2013 ari bwo batangiye kuririmba nk'itsinda kugeza ubu bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo eshatu arizo:Mfite impamvu yo gushima, I Live for you na Ndagushima. Yagize ati:

The Levites ni abavandinwe bo mu muryango umwe bishyize hamwe bakaramya Imana banayihimbaza mu ndirimbo. The Levites igizwe n’abant 6  twatagiye mu mwaka wa 2013 kugeza ubu tumaze gusohora indirimbo eshatu 3. Vision dufite ni ugusana imitima yamenetse no kumenyesha abantu urukundo rw’Imana binyuze mu kuririmba kwacu nk’aba Levites.

Mbere yo kwihuza bagakora itsinda rya The Levites, buri umwe yaririmbaga ku giti cye yaba Gael, Serge ndetse na bagenzi babo baririmbana mu itsinda ariko kubw’umugambi w’Imana, baza guhuza imbaraga bakora itsinda The Levites kuri ubu rikunzwe n’abatari bacye. Ubwo yari abajijwe na Shalom Gospel show kuvuga ku cyatumye bakora itsinda ry’abavandimwe gusa, Serge Gashagaza yagize ati:

Itsinda ryatangiye ari iyerekwa Imana yahaye ababyeyi bacu bavuye mu masengesho, baraza baratwicaza badushyira hamwe batuganiriza kuri Vision Imana yari yabahaye batubwira ko turi abalewi. Nk’uko amateka ya Bibiliya abivuga, Abalewi bakaba bamwe bari bashinzwe kuramya Imana, kuko rero Famille yacu dufite impano yo kuririmba, babitugejejeho twumva ko twafatanya n’abandi tugatangira umurimo wo kuramya Imana.

The Levites

Ni itsinda rigizwe n'abavandimwe 6

Ku bijyanye n’imbogamizi, bahura nazo mu murimo batangiye wo kuririmba nk’itsinda, yavuze ko kubera akandi kazi buri umwe aba arimo, badakunze kubona umwanya uhagije wo gukora umuziki nk’uko byari bikwiye ndetse n’uko babyiyumvamo. Yakomeje avuga ko umwanya babonye bawubyaza umusaruro, bakandika indirimbo babanje gusenga Imana kugira ngo zizahembure benshi. Yagize ati "Twizera ko uhindura ari Umwuka Wera, dufata umwanya munini dusenga kugira ngo ibyo duhimba bizafashe abantu. Tugira umunsi nka rimwe mu cyumweru wo gusenga."

Muri gahunda The Levites bateganya harimo gushyira hanze album yabo ya mbere ndetse no gukora ibitaramo na cyane ko bakiri bashya mu muziki wa Gospel. The Levites bashyize imbere kuramya Imana mu kuri no mu Mwuka, bakaba bijeje abantu babakunda ko hari byinshi babahishiye.

The Levites

The LevitesThe Levites

Abavandimwe 6 bakoze itsinda rya The Levites

REBA HANO 'MFITE IMPAMVU YO GUSHIMA' YA THE LEVITES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND