RFL
Kigali

Byemejwe ko Don Moen icyamamare ku isi yatumiwe i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/10/2018 18:42
1


Mu minsi ishize hagiye hazenguruka amafoto yamamaza igitaramo cy'umuhanzi w'icyamamare ku Isi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Don Moen, icyakora nta makuru menshi yatangwaga kuri iki gitaramo. Ibi byatumaga abantu bamwe babifata nk'aho byaba ari ibihuha, gusa kuri ubu hatangajwe inkuru mpamo y'abamutumiye.



Amakuru agera ku Inyarwanda kandi yizewe ni uko Don Moen azaririmbira mu Rwanda Tariki ya 10 Gashyantare 2019. Abari gutegura iki gitaramo ari bo Remygious Consult batangarije Inyarwanda.com ko aya makuru ari impamo ko Don Moen azataramira mu Rwanda muri Gashyantare muri 2019.

Ubwo yabazwaga byinshi kuri iki gitaramo, Remy umuyobozi wa Remygious Consult yatumiye Don Moen mu Rwanda yabwiye Inyarwanda.com ko hari ikiganiro n'abanyamakuru kizaba mu Ukwakira 2018 ari na cyo kizatangarizwamo byinshi kuri iki gitaramo, gusa yashimangiye ko bari mu myiteguro yacyo. 

Remy yakomeje avuga ko amatike azatangira kugurishwa mu minsi mike iri imbere muri uku kwezi kw'Ukwakira 2018. Ku bantu bazagura amatike mu Ukwakira n'Ugushyingo 2018, amatike azaba agura 10,000Frw mu myanya isanzwe, 20,000Frw mu myanya y'icyubahiro, na 200,000Frw ku meza y'abantu umunani.

Usibye ibi biciro ariko kandi abazagura amatike guhera mu Ukuboza 2018 kugeza muri Mutarama 2019 bo bazaba bayagura 12,000Frw mu myanya isanzwe, 25,000Frw mu myanya y'icyubahiro na 20,0000Frw ku meza y'abantu umunani. Ku munsi w'igitaramo itike yo mu myanya isanzwe izaba igura 20,000Frw, mu myanya y'icyubahiro ikagura 30,000Frw naho ameza y'abantu umunani bicaye mu myanya y'icyubahiro amatike akazaba agura 300,000Frw.

Don Moen

Igitaramo Don Moen agiye gukorera i Kigali

Donald James wamamaye nka Don Moen ni umunyamerika wavutse tariki 29 Mutarama 1950. Yamamaye cyane ku isi nk'umuhanzi ukomeye mu baramya bakanahimbaza Imana. Don Moen azwi mu ndirimbo zinyuranye nka; We Give You Glory, God Is Good All The Time, God With Us, God Is Good I Will Sing, God Will Make A Way, Heal Me O Lord, Give Thanks, Here We Are, and Hallelujah To The Lamb n'izindi yagiye akora zikamamara ku rwego rw'Isi.

Icyakora n'ubwo abamutumiye mu Rwanda bavuga ko bageze kure imyiteguro y'igitaramo bamutumiyemo kizaba mu ntangiriro za 2019, kugeza ubu nyiri ubwite Don Moen nta kintu aratangaza. Ni mu gihe mu minsi myaka yashize hagiye hatangazwa amakuru avuga ko Don Moen agiye kuza mu Rwanda, gusa bikarangira ataje bitewe n'uko ababaga bamutumiye bananizaga uyu muhanzi nk'uko abo mu itsinda rya Don Moen babitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com

Image result for don moen amakuru

Don Moen umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi ategerejwe i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • john5 years ago
    kizaberahe? amatike agurirwa hehe? muduhe detail zose





Inyarwanda BACKGROUND