RFL
Kigali

Burera: Habyarimana Pierre Celestin wayoboye korali EFATA imyaka 20 yabaye Pasiteri

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/10/2017 18:37
2


Habyarimana Pierre Celestin umaze imyaka 20 ayobora korali EFATA ikorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa Ruyange muri paruwasi ya Kirambo mu itorero ry’ akarere ka ADEPR Burera, yabaye pasiteri.



Habyarimana Pierre Celestin yasengewe ku Bupasitori kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Ukwakira 2017 mu muhango wabereye muri stade y’akarere ka Burera. Habyarimana yakiriye agakiza mu mwaka wa 1987, kugeza ubu arubatse afite umugore umwe n’abana batanu.

Mu myaka 20, Habyarimana yamaze ayobora korali, avuga ko yashimishijwe n’ivugabutumwa bakoreye hanze y’igihugu ikindi kandi agashimishwa no gusenga. Yakomeje avuga ko kuba yimikiwe kuba pasiteri no no kuba korali yayoboye imyaka 20 yakoreye ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, ari amasezerano y’Imana asohoye kuko ngo yari yaramusezeranyije kuzamutumbagiza. Yagize ati:

Bimwe mu byanshimishije ni umurimo w’ivugabutumwa twakoreye mu gihugu cya Uganda. Byaranshimishije cyane kuko n’Imana yahoraga ibitubwira ko izadutambagiza none ibyo yavuze byarasohoye. Ikindi navuga nuko mu gihe maze nyobora korali ntigeze ncika intege, iyo nabaga numva nshitse intege narasengaga kuko nshimishwa no gufata umwanya nkasenga.

Habyarimana Pierre Celestin

Pastor Habyarimana Pierre Celestin uwa kabiri uturutse iburyo

Mu buhamya bw’abaririmbyi baririmbana na Pasiteri Habyarimana, bose bahuriza ku kuba abaye pasteur byari bisanzwe biri mu mugambi w’Imana. Ingabire umwe mu baririmbyi akaba ari na we uyoboye korali EFATA avuga ko Imana yamubwiye ko Habyarimana Pierre Celestin azaba Pasiteri incuro 48. Pasiteri Habyarimana avuga ko uko yarasanzwe afasha korali EFATA yayoboraga, azakomeza kuyifasha kimwe n’izindi korali. Asaba abakirisitu mu ngeri zose gusenga Imana no kuyubaha kandi bakayikorera.

Umuvugizi w’ururembo rw’ADEPR mu ntara y’Amajyaruguru, Rev Pasteur Emmanuel Sebadende, yasabye abapasiteri gukora neza umurimo w’Imana ikindi bagakangurira abakiristo kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kugira uruhare mu kurandura amakimbirane yo mu muryango, gushishikariza abakirisitu kugira isuku no kurwanya imvunja. Ku rundi uruhande itorero rya ADEPR mu karere ka Burera rishimirwa ku kuba rigira uruhare mu iterambere ry’akarere nkuko byagarutsweho n’umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Burera.

Habyarimana Pierre Celestin

Habyarimana Pierre Celestin arahirira inshingano z'ubupasitori

ADEPR

Umuvugizi wa ADEPR mu Majyaruguru ashimira Pastor Habyarimana

Habyarimana Pierre Celestin

Pastor Habyarimana hamwe n'umugore we

Habyarimana Pierre Celestin

Korali EFATA yayobowe na Habyarimana Pierre Celestin mu myaka 20

Habyarimana Pierre Celestin

Abana ba Pastor Habyarimana bari kumwe n'umubyeyi wabo, bishimiye intambwe Papa wabo ateye mu murimo w'ivugabutumwa

Habyarimana Pierre Celestin

Umuhanzi Sam Murenzi ni umwe mu bafasha korali EFATA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byishimo 6 years ago
    Imana Ishimwe yo isezeranya yarangiza igasohoza numubyeyi kd azineza umurimo w'imana icyaricyo imana imukomeze kd akomeze gushigikira chorale EFATA na UMVANEZA imana imuhe imigisha
  • usifiwe bwanakweri chadrack6 years ago
    yesu niyamamare kandi imana ibahe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND