RFL
Kigali

Bujumbura: Nduwayo Abel wahoze ari umuzunguzayi i Kigali ageze kure mu muziki ndetse agiye kumurika album

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/08/2018 15:27
0


Nduwayo Abel ni umwe mu bahanzi bakomeye i Burundi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu mugabo wahoze ari umuzunguzayi i Kigali, akaza kwimukira iwabo i Burundi, amaze kugera ku rwego rushimishije mu muziki wa Gospel.



Abel Nduwayo bakunze kumwita Abelon, gusa ntabwo abikunda.  Atuye i Bujumbura muri karitsiye yitwa Gihosha. Asengera muri Geurison des ames mu Nyakabiga akaba ari itorero bakunze kuvuga ko ari iry’aba nyamurenge, gusa abarundi ni bo benshi bahasengera. Yatangiye kuririmba muri 2011, kugeza ubu afite indirimbo 20 z’amajwi ndetse n’indirimbo 15 z’amashusho. Mu ndirimbo ze afitemo n'iyo yise Bwiza cane' ikaba ari indirimbo itaka igihugu cy'u Burundi. 

Abel Nduwayo

Abel Nduwayo wahoze ari umuzunguzayi i Kigali

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Abel Nduwayo yadutangarije ko ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya kabiri y’indirimbo z’amashusho. Yagize ati: “Album Video vol 2, ni muri Decembre (mu kwezi k’Ukuboza), indirimbo narahejeje kuzikora (yarangije gukora indirimbo) ariko nta mwanya mfite wo gukora igitaramo kubera akazi kenshi. Nifuza ko buzacya haba Noheli cyangwa bugacya haba Bonane, ndimo ndategura komite yo kubimfasha ”

Mu muziki akora, Abel Nduwayo hari ubutumwa bw’ingenzo yibandaho. Yagize ati: Nibanda cyane cyane ku guhumuriza abantu,bari mu bibazo zitandukanye. Kimwe no kuzana abantu ku Mana. Kwihana muri rusangie. Intego ya mbere ni ukwamamaza ubutumwa, nkaba ngamije kugira icyo nakora mu kuzana abantu kuri Yesu kugira icyo mfashae abandi muri ubu buzima biciye mu ndirimbo.”

Abel Nduwayo yifuza kwamamaza ibikorwa bye bikamenyekana ku isi hose

Yagize ati: “Inzozi zo ziba ari nyinshi ariko ntibiba byoroshe kubigeraho. Ndifuza ko no kwamamara, ibikogwa byanje bikamenyekana ku isi yose bikagera kure hashoboka. Mu ntumbero yo kwamamaza ubutumwa ku isi yose kuko utazwi nubwo waririmba ute, ntacyo bifasha. Uzumvwa n’ab’iwawe." Iyo uganira na Abel Nduwayo, agaruka cyane ku bufasha yahawe na nyakwigendera Patrick Kanyamibwa wamufashije cyane kumenyekanisha umuziki mu Rwanda.

Abel Nduwayo yabaye mu Rwanda mu muzima bugoye cyane

Uyu mugabo iyo muganira akubwira ubuzima bugoye yanyuzemo ubwo yabaga mu Rwanda. Ngo yabaye umuzunguzayi i Nyabugogo, aba komvayeri,…..Abel Nduwayo yagize ati: “Nageze i Kibungo mu 1998, nyura mu buzima butoroshe. Nyuma njya i Butare mu 2000, nahabaye ukwezi kumwe, mpita njya i Kigali, ni ho nabaye mu muzima bubi bw’ubumayibobo mu Giporoso. Naje kuva Kigali muri 2006.”

Abel Nduwayo

Mu Kirundi kinshi, Abel Nduwayo yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com akazi yakoze ubwo yabaga muri Kigali. Yagize ati: Mu busanzwe, Kigali nahakoze ubuzi bwinshi. Nasunikaga amagare azana inzoga azivanye i Masaka no ku Murindi. Twitwazaga imiheha y'ama plastick tugeze aho twashikanaga amagare twahita tunwa inzoga, twirigwaga twasinze. Nakoze ubu convoiyeri mu Giporoso, narakoze n’akazi ko munzu (aravuga akazi ko mu rugo) za Gikondo, Nyenyeri, Kabeza, Remera imbere yo ku Badive na Kicukiro na Kimironko. Nacuruje n'imyenda ndi umuzunguzaji ndangura Nyabugogo, ntembereza hose. Ni vyishi naciyemwo.“

REBA HANO 'NI BWIZA CANE' YA ABEL NDUWAYO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND