RFL
Kigali

Bujumbura-Bishop Ruben mukuru wa Apotre Gitwaza yitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/03/2016 8:53
7


Ku mugoroba w’iki cyumweru tariki ya 20 Werurwe 2016 nibwo hatangajwe inkuru y’incamugongo ku bakristo by’umwihariko abo mu itorero Zion Temple, ivuga ko Bishop Ruben Kajabika mukuru wa Apotre Paul Gitwaza yitabye Imana azize uburwayi.



Amakuru agera ku Inyarwanda.com atangazwa na bamwe mu bakristo ba Zion Temple ndetse n’inshuti z’umuryango wa nyakwigendera Kajabika, avuga ko Bishop Ruben Kajabika yitabye Imana azize indwara ya diyabete yari amaranye igihe kitari gito ndetse akaba yaragiye no kuyivuza hanze bikanga akagarurwa i Burundi.

Nyakwigendera Bishop Ruben Kajabika umuvandimwe wa Apotre Paul Gitwaza, yari umuyobozi mu itorero Zion Temple ry'i Burundi. Yitabye Imana nyuma y’imyaka hafi ine Se Rev Andree Kajabika nawe atabarutse azize uburwayi. Bamwe mu bakoranye na Bishop Ruben bavuga ko yaharaniye ukuri imyaka yose yo kubaho kwe.

Bishop Ruben

Nyakwigendera Ruben yari amaze igihe yivuza iyi ndwara yamuhitanye

Ubuyobozi bw’itorero Zion Temple i Burundi nibwo bwatangaje mbere iyi nkuru y’urupfu rwe bitangarizwa ku rubuga rwa Facebook. Zion Temple yo mu Rwanda nayo yahise imenyesha abakristo bayo n’abandi b’inshuti z’uwo muryango iby’iyo nkuru ibabaje isaba imiryango isigaye kwihangana no gukomera.

Bishop Ruben

Itangazo ryatanzwe na Zion Temple y'i Burundi ribika Bishop Ruben

Bishop Ruben Kajabika ni imfura mu muryango w'abana 7 babyawe na nyakwigendera Rev Kajabika Andree. Yitabye Imana mu gihe murumuna we Apotre Paul Gitwaza ari muri Israel mu ivugabutumwa. Apotre Gitwaza akaba ariwe watangije itorero Zion Temple Celebration Center kuri ubu riri gukorera mu bihugu bitandukanye ku isi ndetse akaba ari naryo nyakwindera Ruben yakoreragamo umurimo w'Imana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric GATETE8 years ago
    Imana imuhe iruhuko ridashira,kandi umuryango we wihangane,nintama yararagiye zigire ukwihana
  • 8 years ago
    Imana imwakire mubayo
  • 8 years ago
    Imana imwakire mubayo
  • akayezu shakira8 years ago
    imana imwacyire mubayo kdi umujyangowe ugire kwihangana.
  • ndikumana Albert8 years ago
    RIP Bishop yarumuntu utagirindimi nyinshi abonye ikosa yararikubwira ukihana ndizerako ntagushidikanya Imana yakoreraga yamuhamagaye cyarigihecye.
  • japhet niyukuri8 years ago
    Imana mubwami bwayo uwumukozi wImana arasinziriye,Kandi ariruhukiye.Umuryangowiwe wose hamwe nitorero yasanzwe arongoye mugire kwihangana cane.
  • 8 years ago
    rip bishop Imana ikwakire mu bwami bwayo





Inyarwanda BACKGROUND