Ku mugoroba w’iki cyumweru tariki ya 20 Werurwe 2016 nibwo hatangajwe inkuru y’incamugongo ku bakristo by’umwihariko abo mu itorero Zion Temple, ivuga ko Bishop Ruben Kajabika mukuru wa Apotre Paul Gitwaza yitabye Imana azize uburwayi.
Amakuru agera ku Inyarwanda.com atangazwa na bamwe mu bakristo ba Zion Temple ndetse n’inshuti z’umuryango wa nyakwigendera Kajabika, avuga ko Bishop Ruben Kajabika yitabye Imana azize indwara ya diyabete yari amaranye igihe kitari gito ndetse akaba yaragiye no kuyivuza hanze bikanga akagarurwa i Burundi.
Nyakwigendera Bishop Ruben Kajabika umuvandimwe wa Apotre Paul Gitwaza, yari umuyobozi mu itorero Zion Temple ry'i Burundi. Yitabye Imana nyuma y’imyaka hafi ine Se Rev Andree Kajabika nawe atabarutse azize uburwayi. Bamwe mu bakoranye na Bishop Ruben bavuga ko yaharaniye ukuri imyaka yose yo kubaho kwe.
Nyakwigendera Ruben yari amaze igihe yivuza iyi ndwara yamuhitanye
Ubuyobozi bw’itorero Zion Temple i Burundi nibwo bwatangaje mbere iyi nkuru y’urupfu rwe bitangarizwa ku rubuga rwa Facebook. Zion Temple yo mu Rwanda nayo yahise imenyesha abakristo bayo n’abandi b’inshuti z’uwo muryango iby’iyo nkuru ibabaje isaba imiryango isigaye kwihangana no gukomera.
Itangazo ryatanzwe na Zion Temple y'i Burundi ribika Bishop Ruben
Bishop Ruben Kajabika ni imfura mu muryango w'abana 7 babyawe na nyakwigendera Rev Kajabika Andree. Yitabye Imana mu gihe murumuna we Apotre Paul Gitwaza ari muri Israel mu ivugabutumwa. Apotre Gitwaza akaba ariwe watangije itorero Zion Temple Celebration Center kuri ubu riri gukorera mu bihugu bitandukanye ku isi ndetse akaba ari naryo nyakwindera Ruben yakoreragamo umurimo w'Imana.
TANGA IGITECYEREZO