RFL
Kigali

Brian Blessed yashyize hanze indirimbo nshya irimo ubutumwa busaba abantu kudaterwa ubwoba n’umutontomo wa satani

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/04/2017 16:42
1


Umuhanzi Brian Blessed ubarizwa muri New Life Bible church wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Dutarame’ yamaze gushyira hanze indirimbo nshya iri mu rurimi rw’icyongereza. Ni indirimbo yise ‘Jesus is the way’ bisobanuye ngo ‘Yesu ni we nzira’ ikaba irimo ubutumwa busaba abantu kudaterwa ubwoba n’umutontomo wa satani.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Brian Blessed yatangaje ko iyi ndirimbo ye irimo ubutumwa bubwira abantu ko Yesu ari we nzira y’ukuri n’ubugingo bityo abashaka kujya mu ijuru mu bwami bw’Imana bakaba bagomba kunyura kuri Yesu. Ku bijyanye no kuba arimo kuririmba mu ndimi z'amahanga, yavuze ko ari mu rwego rwo kwagura umuziki we kugira ngo ibihangano bye byumvwe na benshi.

Yunzemo ko ubutumwa buri muri iyi indirimbo ye bubwira abantu bizera Kristo nk’umwami n’umukiza wabo ko badakwiye guterwa ubwoba n’umutontomo wa satani. Yagize ati "Ijambo ry'Imana iyo turyizeye ritubera  ukuri tukizera ukuri kandi ukuri kukatubatura, mu byaha, mu bwoba ndetse no mu bubata bwa satani. Akenshi rero satani hari igihe adutera ubwoba mu buzima, muri iyi imbereho y’ubuzima kuko n’ubwo tujya mu ijuru ariko turacyari mu isi kandi n’ibya hano ku isi turabikeneye. So ugasanga  ufite ubwoba uracika intege kubera satani yakweretse ko bigucikiyeho."

Brian Blessed yakomeje agira ati "Satani ahora hanze atontoma nk'intare iyo aguteye ubwoba ukanamuka mu kwizera no mu ijambo aho aragufata ariko iyo ukomeye ku ijambo kwizera kwawe kukaba kunini uramunesha. Uku ni ko ijambo ry'Imana rivuga "Be sober, be vigilant; because your adversary the devil, as a roaring lion, walks about, seeking whom he may devour." 1 Peter 5:8 “Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso.Umwanzi wanyu Satani, azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera.

Ariko mumurwanye mushikamye,mufite ukwizera gukomeye, muzi ko imibabaro nk’iyo igera ku muryango wose w’abavandimwe banyu bo ku isi. So indirimbo uravuga iti, Uwiteka ashimwe Halleluah, sinitaye kubyo satani agambirira gukora. Ijambo ry'Imana no Kwizera ni byo nkota n'ingabo binkingira aandi Yesu ni we nzira ukuri n'ubugingo.  Muri make ndabwira buri muntu wizera Kristo nk’umwami n’umukiza we, akizera ko ari we nzira n’ukuri n’ubugingo akaba yibikiye ijambo ry'Imana mu mutima we, ntutinye iyo ntare iraziritse ntacyo igutwara. Gumana kwizera ndetse uri umutsinzi no kurushaho."

UMVA HANO 'JESUS IS THE WAY' INDIRIMBO NSHYA YA BRIAN BLESSED






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Toto6 years ago
    Congs Brother, ninziza kbsa!!





Inyarwanda BACKGROUND