RFL
Kigali

Brian Blessed yakoranye indirimbo na Lucky G (Elijah Gasangwa) wari uhetse korali Imirasire y'i Gahini

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/12/2017 18:51
0


Brian Blessed wamamaye mu ndirimbo 'Dutarame' yakoranye na Alpha na Jules Sentore yabwiye Inyarwanda.com ko yakoranye indirimbo na Lucky G wayoboye korali Imirasire y'i Gahini mu itorero Angilikani (EAR).



Elijah Gasangwa ari we witwa Lucky G ni umunyarwanda umaze imyaka 10 aba muri Canada. Muri iyo myaka yose amaze muri Canada, ntabwo yumvikanaga cyane mu muziki bitewe n'amasomo yari ahugiyemo n'ubuzima busanzwe. Lucky G yayoboye korali Imirasire ndetse ni we wari uyihetse dore ko nyuma yo kuyivamo akajya muri Canada, iyi korali yahise yibagirana (kuzima). Lucky G ni umwe mu babaririmbyi b'abahanga u Rwanda rufite ndetse akiri mu Rwanda yatozaga amakorali anyuranye. 

Lucky G

Brian Blessed hamwe na Lucky G

Lucky G wari umaze igihe kinini atumvikana kuri ubu yongeye kugaruka mu muziki. Brian Blessed yabwiye Inyarwanda ko indirimbo yakoranye na Lucky G bayise 'You will do it again' ikaba izajya hanze mu gihe cya vuba. Yagize ati:"Nayikoranye n'umuririmbyi witwa Elijah Gasangwa ariwe witwa Lucky G. yahoze aririmba hano mu Rwanda yanayoboyeho korali Imirasire, ubu amaze hafi imyaka 10 muri Canada."

Elijah Gasangwa uzwi nka Lucky G aherutse kuza mu Rwanda, ahamara iminsi micye asubira muri Canada. Mu minsi ishize ubwo yari mu Rwanda ni bwo yakoranye indirimbo na Brian Blessed, iyo ndirimbo ikaba irimo gutunganywa na producer Bob.

Brian Blessed

Umuhanzi Brian Blessed wamamaye mu ndirimbo 'Dutarame'

Brian Blessed

Brian Blessed avuga ko iyi ndirimbo izajya hanze vuba

UMVA HANO 'DUTARAME' YA BRIAN BLESSED







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND