RFL
Kigali

MU MAFOTO:Igitaramo cya Brian Blessed cyahuruje abanyamahanga benshi cyirangwa n'ibyishimo n'amakosa akomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/05/2018 21:49
0


Brian Blessed (Bizimungu Brian) wamenyekanye mu ndirimbo 'Dutarame' yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira yamuritse album ye ya mbere yise 'Again and again' mu gitaramo cyaranzwe n'ibyishimo ndetse kiberamo amakosa akomeye yatumye hari abataha batishimye.



Brian Blessed

Iki gitaramo cyitabiriwe n'abanyamahanga batari bacye

Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba w'iki Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018 kibera mu mujyi wa Kigali mu Kiyovu kuri Park Inn Radisson. Muri iki gitaramo, Brian Blessed yari ari kumwe na Patient Bizimana, Tonzi n'itsinda Beauty For Ashes (B4A) rikunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo 'Yesu ni sawa'. Ni igitaramo Brian Blessed yakoze nyuma y'imyaka itatu yari amaze adakora igitaramo dore ko icyo aheruka yagikoze tariki 10 Gicuransi 2015. 

Bahagiriye ibihe byiza byo guhimbaza Imana

Igitaramo Brian Blessed yamurikiyemo album ye ya mbere yise 'Again and again' cyaranzwe n'ibyishimo byinshi ku bantu batari benshi cyane bacyitabiriye. Ugereranije abari muri iki gitaramo ni nk'abantu 150, mu gihe hari hitezwe nibura abantu 500. Icyakora kwinjira byari byihagazeho dore ko byari 5,000Frw ndetse na 10,000Frw. Muri iki gitaramo hari harimo umubare munini w'abanyamahanga batashye banyuzwe cyane n'umuziki wa Brian Blessed ndetse n'uw'abandi bahanzi yatumiye.

Brian Blessed

Brian Blessed yanyuze abitabiriye igitaramo cye

UMVA HANO 'DUTARAME' YA BRIAN BLESSED FT ALPHA & JULES SENTORE

Si ubwa mbere mu gitaramo cya Brian Blessed haza abazungu benshi kuko no mu cyo yakoze muri 2015 nabwo abatari bacye baje kwifatanya nawe, icyo gihe ariko igitaramo cye cyari cyitabiriwe bikomeye mu gihe ari cyo cya mbere yari akoze. Muri icyo gitaramo Brian Blessed yakoze amateka abona abantu benshi barimo n'abahanzi b’ibyamamare ndetse acuranga umuziki wari uryoheye ijisho n'amatwi, ikintu cyanejeje benshi mu bacyitabiriye ndetse bigaragaza isura nziza kuri Gospel yo mu Rwanda, icyakora nyuma yaho hashize imyaka itatu Brian Blessed atumvikana cyane mu muziki.

Bamwe mu bitabiriye igitaramo Brian Blessed yakoze muri 2015

Mu gitaramo yakoze kuri iki Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018, Brian Blessed yacuranze umuziki w'umwimerere, aririmba indirimbo zinyuranye ziri kuri album ye 'Again and again' yamurikiye abakunzi be. Brian Blessed wakoresheje abaririmbyi n'abacuranzi b'abahanga bazobereye mu gucuranga umuziki wa Live, yagaragarijwe urukundo rwinshi kuri stage, ikimenyetso cy'uko benshi bari banyotewe no gutaramana nawe nyuma y'imyaka itatu yari amaze acecetse. Iyi album ye yamuritse kuyitahana byasabaga kuyigura 5,000Frw.

REBA HANO 'AGAIN AND AGAIN' YA BRIAN BLESSED

Dj Spin wari Mc yashyuhije bikomeye abari muri iki gitaramo, bamwe mu bacyitabiriye cyane cyane abazungu barahaguruka bacinya umudiho. Tonzi yitabiriye iki gitaramo aririmba zimwe mu ndirimbo ze benshi baramwishimira. Nyuma yo kuva muri Canada bibarutse imfura yabo, Kavutse Olivier na Amanda Fung babarizwa mu itsinda Beauty For Ashes, baririmbye mu gitaramo cya Brian Blessed, bishimirwa n'umubare munini mu ndirimbo zabo ziryoheye amatwi ziri mu njyana ya Rock. Patient Bizimana yaririmbye nyuma y'abandi. Wabonaga abantu benshi batashye, gusa bacye bari bahari bizihiwe bikomeye. Yishimiwe cyane mu ndirimbo ye nshya 'Ikimenyetso'. 

Muri iki gitaramo habereyemo amakosa akomeye

Ikosa rya mbere ryabaye ni ugutinda gutangira. Kuri gahunda, igitaramo cyagombaga gutangira saa Kumi z'amanywa, gusa siko byagenze dore ko cyatangiye nyuma y'amasaha atatu cyagombaga gutangiriraho, kigatangira Saa Moya z'ijoro kigasozwa Saa Yine n'indi minota. Icyakora gutinda kw'iki gitaramo Brian Blessed yatangaje ko byatewe n'ibyuma byabatengushye. Irindi kosa rikomeye ryabereye muri iki gitaramo ni serivisi mbi yatanzwe n'abari bashinzwe kwakira abantu, kugeza aho abantu bamwe basubirayo kubera kwakirwa nabi no kwangirwa kwinjira.

Brian Blessed

Brian Blessed imbere y'abari mu gitaramo cye

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yahageze mbere y'uko igitaramo gitangira, abasha kwibonera uburyo bamwe bakiraga abantu batangaga serivisi mbi. Umuhanzi Danny Runyange, inshuti y'akadasohoka ya Brian Blessed banatangiranye umurimo wo kuririmbira Imana bagituye mu karere ka Kayonza, yaje mu gitaramo afite ubutumire, abazwa ibibazo byinshi hafi kwangirwa kwinjira bitewe n'uko abakiraga abantu (Protocols) wabonaga batizeye neza ko invitation afite ari iye. Nyuma ariko baje kumureka arinjira, gusa wabonaga atishimye cyane.

Umwe mu bapasiteri bazwi hano mu Rwanda akaba inshuti ya hafi y'abahanzi banyuranye, yaje muri iki gitaramo ari kumwe n'umugore we bafite ubutumire. Abashinzwe kwakira abantu banze ko yinjirana n'umugore we, bamubwira ko agomba kwishyurira umugore we bitaba ibyo hakinjira umuntu umwe undi agasubirayo. Byarangiye uyu mupasiteri n'umugore we bisubiriyeyo. Umusore wari ushinzwe kugurisha amatike, yavugaga ko icyo yitaho cyane ari umuntu ugura itike. Wabonaga bafite inyota nyinshi y'amafaranga dore ko uwabaga aguze itike ari we bahaga agaciro kuruta ufite ubutumire.

Ibyabaye kuri Serge Iyamuremye ni agahomamunwa

Mu buryo butunguranye na cyane ko bitegeze byamamazwa, umuhanzi Serge Iyamuremye yashyizwe kuri gahunda y'abahanzi bagomba kuririmba mu gitaramo cya Brian Blessed. Ubwo Serge yari ageze ahabereye iki gitaramo, yangiwe kwinjira, yegera abasore b'ibigango bidakanganye cyane bari bahagaze ku muryango abasobanurira yitonze ko ari umuhanzi ndetse ko yatumiwe na mugenzi we Brian Blessed, bamubwira ko batamuzi ndetse ngo 'nta cyabemeza ko ari umuhanzi'. Serge Iyamuremye yabuze ikindi arenzaho asubirayo. Nka nyuma y'isaha yaje kwinjizwa n'umuntu tutabashije kumenya, gusa uwamwinjije ntabwo ari mu itsinda ry'abakiraga abantu.

Brian Blessed

Serge Iyamuremye yangiwe kwinjira asabwa kugura itike

Bamwe mu banyamakuru bakurikiranaga ibyaberaga hanze barimo n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com (na cyane ko igitaramo kitari cyagatangiye), bababajwe cyane n'uburyo abahanzi n'abandi bantu muri rusange bakiriwe nabi mu gitaramo cya Brian Blessed. Hari abavuze ko bibabaje kubona mu bahabwa inshingano zo kwakira abantu (Aba Protocols), hadashyirwamo abamenyereye umwuga wo kwakira abantu cyangwa se hakanakoreshwa abazi neza abahanzi, abapasiteri n'abandi bazwi cyane mu gisata cya Gospel. Hari abavuze ko kumenya abantu bose byagorana, gusa ku rundi ruhande bemeza ko kwakirana abantu urugwiro ari umuco mwiza kandi ko ari byo bikwiriye kuranga aba Protocols mu birori bitandukanye. 

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Brian Blessed yiseguye cyane ku bantu bakomerekeye mu gitaramo cye avuga ko nawe byamutunguye ndetse ababazwa no kumva ko hari abaje mu gitaramo cye bagataha batishimiye serivisi bahawe, icyakora ngo byamuhaye isomo rikomeye. Ati: "Nukuri nsabye imbabazi, bimpaye isomo, ntabwo bizongera"Ku bijyanye n'abasore yakoresheje bagatanga serivisi mbi, yavuze yatunguwe cyane kuko aba Protocols yari yateguye, atari bo bakoze gahunda yo kwakira abantu nk'uko yabyifuzaga. Yahamije ko amakosa yabaye mu gitaramo cye adashobora kuzongera kuba.

AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Brian Blessed

Brian Blessed mu gitaramo yamurikiyemo album ye ya mbere

Brian BlessedBrian BlessedBrian Blessed

Serge, Patient na Kavutse Olivier

Brian Blessed

Aba bazungu bizihiwe mu buryo bukomeye

Brian BlessedBrian Blessed

Brian Blessed mu ndirimbo 'Dutarame'

Brian BlessedBrian BlessedBrian Blessed

Brian Blessed

Billy Jakes yaririmbye mu gitaramo cya Brian Blessed

Brian BlessedBrian Blessed

Tonzi

Brian BlessedBrian BlessedBrian Blessed

Brian Blessed hamwe n'umubyeyi we.... ati "Uyu ni Cherie wanjye"

Brian BlessedBrian BlessedBrian Blessed

Brian Blessed yashimiye cyane abo mu muryango we

Brian Blessed

Kavutse Olivier yavuze ubuzima bugoye yanyuranyemo na Brian Blessed

Brian Blessed

Amanda Fung uherutse kwibaruka yaririmbye muri iki gitaramo

Brian Blessed

Beauty For Ashes

Brian Blessed

Patient Bizimana

Brian Blessed

Aline yitabiriye iki gitaramo nyuma yo kuva mu gitaramo cye bwite yakoreye i Kabuga

Brian Blessed

Bamwe mu binjizaga abantu,....ntabwo bazi Serge Iyamuremye

Brian Blessed

Dj Spin ni we wavangavangaga imiziki

Brian BlessedBrian BlessedBrian Blessed

Satura, James na Pastor Mucyo Diana

Brian BlessedBrian Blessed

Bagiriye ibihe byiza cyane mu gitaramo cya Brian Blessed

Brian BlessedBrian BlessedBrian BlessedBrian BlessedBrian BlessedBrian BlessedBrian BlessedBrian BlessedBrian BlessedBrian Blessed

Batahanye amashusho y'urwibutso 

Brian Blessed mu gitaramo cye cya mbere yakoze yakoze muri 2015






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND